Perezida Kagame yagarutse ku ntambara yo muri RDC, uwamusimbura, ku bimukira no ku banenga ubutegetsi bwe

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaganiriye n’ikinyamakuru ’The Africa Report’, agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uwamusimbura uko yaba ameze, ku bimukira no ku banenga ubutegetsi bwe, akaba yakomoje kuri Ingabire Victoire ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Mu nkuru ndende ya The Africa Report yatangajwe ku wa 27 Werurwe 2024, abanyamakuru François Soudan n’uwitwa Jeanne Le Bihan, batangira babaza Perezida Kagame niba yemera kuganira na mugenzi we wa DRC, ku buhuza bwa Lourenço wa Angola.

Perezida Kagame arabyemera ndetse akavuga ko kugeza ubu imyiteguro igeze ahantu heza, agakomeza agira ati "Ubwo rero hari ibyo gukora kandi ni byiza, ndetse birimo kujya mu cyerekezo gikwiye kugeza ubu."

I Louanda mu murwa Mukuru w’Igihugu cya Angola, hakomeje kubera ibiganiro by’amatsinda y’abaturutse mu Rwanda n’aba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bigamije gutegura guhura kw’Abakuru b’Ibihugu byombi, imbere y’umuhuza ari we.

Abanyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique n’uwitwa Jeanne Le Bihan, batangira babaza Perezida Kagame niba yemera kuganira na mugenzi we wa DRC, ku buhuza bwa Lourenço wa Angola, arabyemera ndetse avuga ko kugeza ubu bigeze ahantu heza.

Perezida Kagame uvuga ko aherutse i Louanda nyuma y’uko mugenzi we wa DRC yari amaze ibyumweru bibiri avuyeyo, bakaba barasizeyo amatsinda ashinzwe gucoca ibibazo kuzagera ku guhura kwe na Tshisekedi.

Perezida Kagame ati "Ubwo rero hari ibyo gukora kandi ni byiza, ndetse birimo kujya mu cyerekezo gikwiye kugeza ubu."

Kuvana ingabo muri Congo

Abanyamakuru babajije Perezida Kagame niba yemera ibisabwa na Tshisekedi, byo kuvana ingabo muri Congo no gutegeka Umutwe wa M23 kuva mu bice wafashe, abawugize bakajya mu Kigo (cya Rumangabo aho babarurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe).

Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, nk'umuhuza mu kibazo cya DRC
Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, nk’umuhuza mu kibazo cya DRC

Perezida Kagame avuga ko izi ari ingingo zizaganirwaho, ariko akibaza impamvu Tshisekedi avuga ko adashaka ibiganiro, hanyuma agashyiraho ibisabwa bibanziriza ibyo yagakwiye kuba asaba mu biganiro, we akabona ko iyi ari inzira Tshisekedi atari akwiye kuba anyuramo.

Perezida Kagame avuga ko rimwe na rimwe abantu ngo baba bashaka kwifotoza bigaragaza mu itangazamakuru, ariko ko ibi ngo nta cyo bitanga uretse guhindura ikibazo urusobe no kugikomeza.

Yizera ko uko iminsi ishira umuhuza azagerageza kurangiza ikibazo nyuma y’ibintu byinshi byavuzwe, ariko ku bijyanye no kubahiriza ibisabwa na Tshisekedi bitari ibyaganiriweho, ngo bizatuma n’ubundi havamo umwanzuro udasubiza ikibazo uko bikwiye.

Perezida Kagame ati "Ubwo byanyorohera kuvuga ko nshaka kurinda umutekano kugeza ubwo (Tshisekedi) yisubiyeho ku mvugo zo gutera u Rwanda, nk’uko yagiye abivugira mu ruhame, nanavuga kandi ko FDLR itabanje kuvanwa muri Congo ntakwifuza kuganira na Perezida Tshisekedi."

Abanyamakuru bamubajije niba bitazasaba u Rwanda ikiguzi gikomeye muri dipolomasi, cyane ko imiryango n’ibihugu bitandukanye byarusabye kuvana ingabo muri Congo.

Perezida Kagame asubiza ko ikiguzi gishobora kuba kinini hashingiwe ku miterere y’uko ibintu bimeze, ariko ku Rwanda ngo byabaho ari uko "twicaye tugategereza ko hagira undi uza kudukemurira ibibazo."

Ati "Ubwo rero mu buryo bumwe cyangwa ubundi, u Rwanda rubirimo, nta kibazo, turi mu murongo wo gukemuka kw’ikibazo binyuze mu mahoro, ntabwo turi mu bigize ikibazo ahubwo turi mu bigize igisubizo."

Ku bavuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo, Perezida Kagame arabaza ati "Kuki utekereza ko u Rwanda rwaba ruri muri Congo? Ese byaba bigamije kwishimisha(fun) dushyira Ingabo zacu mu burasirazuba bwa Congo?"

Perezida Tshisekedi yiyamamaza yavuze ko ashaka gutera u Rwanda
Perezida Tshisekedi yiyamamaza yavuze ko ashaka gutera u Rwanda

Umukuru w’Igihugu avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana n’ibibazo byavutse mu myaka 30 ishize, amateka mabi n’abayagizemo uruhare, ku buryo ngo ikibazo nk’icyo cyongeye kwigaragaza nta muntu yasaba uruhushya rwo gukora ibikwiye.

Perezida Kagame yanenze imikorere y’ingabo za SADC muri Congo

Perezida Kagame avuga ko ubwo Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zajyaga muri Congo, Leta y’icyo gihugu yibwiraga ko zigiye kuyifasha intambara yayo, ariko ngo zagombaga guhagarara hagati y’abarwana kugira ngo hatangire inzira za Politiki zo gushakira umuti ikibazo.

Avuga ko Ingabo za SADC zo zaje zifatanya na FARDC(ingabo za Congo) kwica abaturage b’icyo gihugu, ari bo M23 yibasiwe kuva mu myaka 23 ishize, aho kureba imitwe y’amahanga nka FDLR na ADF.

Perezida Kagame avuga ko M23(n’ubwo iri mu burasirazuba bwa Congo), ifite imiryango yayo y’impunzi zirenga ibihumbi 100 mu Rwanda, ikaba idakwiye guhanwa yitwa umutwe w’iterabwoba.

Kwemera kunengwa

Perezida Kagame yasobanuye ikijyanye no kwemera abamunenga ko hari ibitamutera ikibazo, ibyinshi bikaba ari ibyo ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko atabyemera byose.

Avuga ko nk’undi muntu wese, ashobora gukora amakosa hakabaho n’abamugira inama akemera kuyakosora, kandi ngo ntakunda gusubira kenshi mu byo yakosheje.

Avuga ko Umuryango Human Rights Watch uhora wibasira u Rwanda n’ibindi bihugu bifatwa nk’insina ngufi, nta cyo wamufasha mu kwemerera Ingabire Victoire kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Perezida Kagame yibukije amateka atari meza ya Ingabire, avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Buholandi n’ubw’u Rwanda bwamushinje ibirego bituma Urukiko rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15, mu gihe atarakirangiza akaba yarafunguwe ku bw’imbabazi.

Perezida Kagame asanga Ingabire yari akwiye kugarukira ku guha agaciro izo mbabazi yagiriwe, ubundi agaceceka kuko atari hejuru y’Amategeko.

Perezida Kagame yavuze ku bijyanye n’uwamusimbura

Ikiganiro cyarakomeje, aho umunyamakuru yamubajije uburyo byaba bigoye kubona uzamusimbura, Perezida Kagame amusubiza ko u Rwanda rufite umwihariko w’amateka mabi asaba kwigengesera ku muntu wakomeza kuyobora Igihugu.

Ingabire Victoire wahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu ariko akaba akomeje kwitwara uko bidakwiye
Ingabire Victoire wahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu ariko akaba akomeje kwitwara uko bidakwiye

Avuga ko habayeho Iterambere n’ubwo riva ahakomeye, abandi babireba bakabona batakwemera guterwa imyambi n’amacumu bakabimuharira, kuko ngo atari umwanya uryoshye, aho Igihugu cyabayemo Jenoside, abayikorewe bagasaba ibitandukanye n’iby’abayikoze, imicungire yacyo ngo irenze ubushobozi bwa benshi.

Perezida Kagame yanishimiye kuba acyuye igihe mu nshingano zo kuyobora amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, n’ubwo hari ibyagoranaga cyane cyane ku guhuza abakuru b’ibihugu birenga 50 bigize uyu mugabane, ndetse no kuba buri mukuru w’igihugu areba impande zose, gufata ibyemezo bikagorana.

Ku bijyanye no kuzana mu Rwanda abimukira bo mu Bwongereza, Perezida Kagame avuga ko icyizere kigihari kuko ngo hakiri inzira zo gukemuriramo ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka