Abakerarugendo bakunda kurira imisozi batangiye kuyoboka kwa Nyagakecuru

Nyuma y’imyaka hafi ibiri Club Ibisumizi igaragarije Abanyehuye ko gusura kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye bishoboka, ba mukerarugendo bakunda kurira imisozi batangiye kuhasura.

Umusozi wa Huye. Ku isongera ryawo ni kwa Nyagakecuru ahitwa mu Bisi bya Huye.
Umusozi wa Huye. Ku isongera ryawo ni kwa Nyagakecuru ahitwa mu Bisi bya Huye.

Aloys Tuyisenge, ubusanzwe utembereza abitabira ubukerarugendo bushingiye ku ikawa, avuga ko hari abakerarugendo bajya bamwiyambaza bashaka kurira umusozi wa Huye bagana mu Bisi byawo kwa Nyagakecuru, bakamumenyera agahimbazamusyi.

Agira ati “Urabona abajya kwa Nyagakecuru banyura hafi y’ahakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku ikawa. Abakerarugendo bakunda kurira imisozi bajya bansaba kubayobora kuri uriya musozi kuko baba batinya kuyoba igihe bahijyanye.”

Tuyisenge ariko yifuza ko kwa Nyagakecuru harenga gusurwa n’abakunda kurira imisozi gusa, ahubwo hakanasurwa n’abakurikiye kuhamenyera amateka. Ibyo ngo bizashoboka umunsi hatunganyijwe inzira abazamuka umusozi bazajya banyuramo n’amasite ndangamateka ahari agatunganywa.

Tuyisenge ahamya ko nko muri Mata-Gicurasi 2016 yatwayeyo ba mukerarugendo makumyabiri biganjemo abanyamahanga mu byiciro bitatu bitandukanye, aho mu cyiciro cya mbere yatwaye icyenda, icya kabiri agatwara umunani naho icya gatatu agatwara batatu.

Ku iriba rya Nyagakecuru ni hamwe mu hasurwa kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye.
Ku iriba rya Nyagakecuru ni hamwe mu hasurwa kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye.

Térence Muhirwa, ushinzwe ubushakashatsi no gutangaza amakuru muri Club Ibisumizi, ari yo yatekereje ku mushinga wo guha agaciro uyu musozi, avuga ko mu bisi bya Huye kwa Nyagakecuru hari amasite atanu ashobora gusurwa.

Aho ngo ni ku ntangiriro z’umusozi hari iriba, hagati mu musozi ahari ahantu abakobwa baciraga imyeyo hitwa ku Kabakobwa. Ahandi hakaba ku musozi hejuru na ho hari akantu k’akayaga gatoya k’amazi gahora kabogaboga, bivugwa ko ari ho hashorwaga inka za Nyagakecuru. Hakaba kandi hejuru ku musozi hari itongo nyir’izina kwa Nyagakecuru, aha nyuma hakaba ku gisoro cya Ruganzu.

Muhirwa anavuga ko n’ubwo batarabona ubushobozi bwo gutunganya aya masite yose, ngo babe banashyiraho abasobanurira abakerarugendo ibyayo, ngo bamaze gutera imigwegwe igaragaza inzira umuntu yanyuramo, ava kuri site imwe agera ku yindi.

Club Ibisumizi batera imigwegwe mu nzira abakerarugendo bazajya banyuramo baterera bagana mu Bisi bya Huye.
Club Ibisumizi batera imigwegwe mu nzira abakerarugendo bazajya banyuramo baterera bagana mu Bisi bya Huye.

Ngo baranateganya kuzasiga amarangi ku biti no ku mabuye biri ahantu hari amabuye menshi imigwegwe itamera, byose hagamijwe kugaragaza inzira neza ku buryo n’uwahijyana atayoba.

Mu gihe batarabasha gutunganya neza hariya hatanu hazajya hasurwa, ngo uwashaka kujya kwa Nyagakecuru nta wamutangira, cyane ko atanayoba noneho. Kugeza uyu munsi gusura biracyari ubuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hanyuma se aba bahatunganya nkande?? Babifitiye uburenganzira cg uruhushya? Bazi se amateka nyayo ya Nyagakecuru cg ni bya bindi bya kenyege ngo yari afite inzoka imurinda, ngo Ruganzu amuragiza ihene 50 n’ ibindi! Sinzi impamvu buri Munyarwanda yidumbukiza, bugacya yihaye inshingano, agakora ibidakwiye, kandi hari ibigo bibishinzwe!!! Hari abo numva basobanura iby’urutare rwa Ndaba, urwa Kamegeli, ... kandi hari MINISPOC n’Inzu Ndangamurage w’u Rwanda babizobereyemo, ahubwo ugasanga bififikwa n’abashakishamo amaramuko!!! Leta nibihagurukire, naho ubundi birakabije!

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka