Rubavu: Amwe mu mazu acumbikira abagenzi yafunzwe kubera agasuzuguro

Bisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, amazu acumbikira abagenzi atandatu yashyizweho ingufuri kubera agasuzuguro no kudashyira mu bikorwa ibyasabwe n’ubuyobozi.

Iki cyifuzo gitanzwe nyuma y’uko inama njyanama y’akarere ka Rubavu taliki 30/7/2013 yagaragaje ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwakwibanda kugenzura amazu acumbikira abantu (lodges) kuko hari adafite ibyangombwa n’adatanga imisoro, ibi bikiyongeraho umwanda no kuba adafite ubushobozi bwo kwakira abayagana.

Taliki 8/10/2013 nibwo akarere ka Rubavu katangiye igikorwa cyo gufunga amwe mu macumbi atujuje ibyangombwa, ariko bamwe mu bavuganye na Kigali Today icyo gihe bavuga ko barenganyijwe kuko batunguwe no kubona itsinda rishinzwe kugenzura isuku riza rikabafungira kandi batarategujwe.

Akarere kaje gukora inama n’abafite amacumbi bumvikana ko bafungurirwa bagakosora ibyagaragajwe n’itsinda mu gutanga serivisi nziza ariko amwe mu macumbi ntiyabishyize mu bikorwa kugeza mu Kuboza kandi byaragombaga kumara ukwezi kumwe.

Kubera kudashyira mu bikorwa ibyasabwe no gukurikiza inama zatanzwe, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan taliki 30/12/2013 yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi na polisi gufunga aya macumbi kuko harimo ateza umutekano mucye nka Lodge Umwaro, Top Tonic, Kilimanjaro, la Transparence, Amizero Lodge na Twahageze Lodge.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ariko avuga ko nubwo ayandi macumbi akora hari ibyo atuzuza nko gusigarana umwirindoro w’abakodesha mu rwego rwo kurinda umutekano, avuga ko bamwe mubayadoresha banga gutanga imyirondoro ahubwo bagatanga amafaranga menshi kubera baba bari mu bikorwa bitari byiza.

Bahame aburira utubari dufite imizindaro isakuriza abaturage yasabye abafite ayo mazu acuranga imiziki gukora kuburyo umuziki utumvikana hanze y’inyubako kuko iyo bisakuza bibangamira abaturage.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka