RDB yazaniye abateraniye i Kibeho umuyoboro wa interineti

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) cyazaniye imbaga y’abakirisitu bateraniye i Kibeho mu masengesho ya Assomption iba buri tariki 15 Kanama, umuyoboro wa interineti-nziramugozi (wireless).

Gakire Callixte, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’iterambere ushinzwe ibikorwa by’ubukerarugendo, avuga ko iki gikorwa bagitekereje hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, kuko ngo byagaragaraga ko bwo butitabwaho cyane kandi ngo bushobora kubyara umusaruro.

Ati “Ntabwo twakomeza gushingira gusa ku ngagi, amaparike n’ibyanya bikomye, tugomba no kubyaza umusaruro ayandi mahirwe dufite”.

Muri iki gikorwa, ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyazanye imodoka nini, irimo amamashini, n’ibindi bikoresho bifashisha mu gusakaza umuyoboro wa interineti ku buso busaga metero kare 200.

Imodoka ya RDB irimo ibikoresho birimo gutanga internet i Kibeho.
Imodoka ya RDB irimo ibikoresho birimo gutanga internet i Kibeho.

Abari mu masengesho ndetse n’abandi bakerarugendo baje mu rugendo nyobokamana aha i Kibeho bifashisha uyu muyoboro mu gusangira n’abo basize iwabo amakuru y’ibibera i Kibeho. Abadafite ibikoresho bikoresha interinete, bashobora no gukoresha zimwe mu mashini ziri muri iyi modoka.

Kavubi Prosper ni umwe mu bari mu masengesho i Kibeho yadutangarije ko amaze kuza aha i Kibeho inshuro nyinshi, ariko ko ngo ni ubwa mbere gahunda nk’iyi yo kubona umuyoboro wa interineti ibayeho. Kuri we ngo ari mu masengesho ariko n’akazi ke ntikahagaze.

Yagize ati “Ni agashya. Ubundi twageraga aha uretse amasengesho, ubundi tugasa n’abari mu bwigunge. Ubu njye akazi kanjye kakomeje ndi gusangira n’abo nasize amakuru y’i Kibeho, ni ibintu bitari bisanzwe”.

Imbere mu modoka ya RDB harimo mudasobwa abantu bashobora gukoreshaho internet.
Imbere mu modoka ya RDB harimo mudasobwa abantu bashobora gukoreshaho internet.

Mu mbaga y’abakirisiru bamaze kugera i Kibeho mu masengesho ya Assomption higanjemo n’abanyamakuru mpuzamahanga, bari kwifashisha uyu muyoboro wa interineti batangaza amakuru y’ibibera i Kibeho.

Harabura amasaha make ngo amasengesho ya Assomption atangire, i Kibeho hamaze kugera abantu bari hagati ya 2000 na 3000.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka