Kivu Belt izateza imbere ubukerarugendo mu turere 5

Impugucye z’Abadage zakoze igishushanyo mbonera kigaragaza ahashyirwa ibikorwa by’ubucyerarugendo mu mu turere dukikije dukikije ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt) zivuga ko gishyizwe mu bikorwa, hakongerwa amahirwe ku bucyerarugendo mu Rwanda.

Iki gishushanyo mbonera cya Kivu Belt cyamuritswe tariki 19/09/2013 kigaragaza ko uturere 5 dukora ku Kivu tuzaba dufite umuhanda uduhuza bikorohereza ba mucyerarugendo.

Kivu Belt iramutse ishyizweho ngo yatuma abasura u Rwanda bahatinda bareba n’ubundi bwiza bw’u Rwanda butari ingagi n’amashyamba ya Nyungwe, ahubwo harimo ahabarangaza nk’umukino wa Golf, gutembera mu Kivu, kugenda ku magare, kureba ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa.

Amwe mu mahoteri n'inyubako zakubakwa mu karere ka Rubavu hashyizweho Kivu Belt.
Amwe mu mahoteri n’inyubako zakubakwa mu karere ka Rubavu hashyizweho Kivu Belt.

Akarere ka Rubavu kazubakwamo amahoteli 5 manini yakira ba mukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi, mu gihe akarere ka Rutsiro gasanzwe gafite ikawa n’icyayi byajya bitunganywa bikakirizwa ba mukerarugendo bahasura hamwe n’abakambika ku misozi n’abagenda n’amagare bareba imisozi ikikije ikiyaga cya Kivu n’isunzu rya Congo-Nil.

Akarere ka Karongi iki gishushanyo kigaragaza ko hakubakwa Hoteli n’ikibuga cya Golf umukino ushimisha ba mucyerarugendo, naho mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ngo ibikorwa by’ubuhinzi n’ishyamba rya Nyungwe byakorohereza ba mucyerarugendo gutinda mu Rwanda. Ibi byose bikajyana n’ishyirwaho ry’amato agezweho ahuza utu turere mu mushinga wiswe Mirinas.

Iki gishushanyo kigaragaza ko hagomba gushyirwaho ibikorwa remezo birambye kandi bijyanye n’igihe byatuma abashoramari bashobora gushyiraho ibi bikorwa by’amahoteli n’amato kimwe n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi wakwakirizwa abasura aka gace.

Kivu Belt ishyizwe mu bikorwa, mu karere ka Rubavu hakubakwa amazu menshi meza.
Kivu Belt ishyizwe mu bikorwa, mu karere ka Rubavu hakubakwa amazu menshi meza.

Kugira ngo ibiri mu gishushanyo mbonera bishyirwe mu bikorwa kugera muri 2020 byatwara ibice bibili byatwara arenga miliyoni 800 z’amadolari kuva 2013 kugera 2020.

Minisitiri w’ubucuruzi, Kanimba Francois, avuga ko iki gishushanyo mbonera kimaze gutunganywa cyakemezwa n’inama y’abaminisitiri kuburyo cyashyirwa mu bikorwa mu gukurura ba mucyerarugendo n’ishoramari.

Cyakora bamwe mu baturage n’abayobozi b’akarere ka Rubavu bavuga ko iki gishushanyo cyarangizwa vuba kugira ngo hamenyekane ingamba zafatwa ku butaka bwashyirwaho ibikorwa, hirindwa ko hashyirwa ibikorwa bitajyanye n’ibigomba kuhakorerwa.

Tumwe mu dusozi two mu Kivu twakorerwaho ubucyerarugendo.
Tumwe mu dusozi two mu Kivu twakorerwaho ubucyerarugendo.

Gen. Mubalaka Muganga avuga ko hatekereza uburyo abaturage bajya bashyirwa muri iri shoramari aho kubona umushoramari bakimurwa kandi nawe acyeneye kugira itembere agejejweho n’iryo shoramari, kubwe ngo umuturage yagurisha ariko hakagira n’umugabane agenerwa ku bikorwa bikorerwa ku butaka bwe.

Iki gitekerezo kijya gusa nk’ibikorwa ku baturage baturiye amapariki aho mu mafaranga yinjizwa 5% byayo agenerwa uturere dukikije aya amapariki, abaturiye pariki y’ibirunga bakagenerwa 40% mu yatanzwe, abaturiye Nyungwe babona 30% hamwe n’Akagera 30%.

Mu mwaka wa 2012, ubucyerarugendo mu Rwanda bwinjije miliyoni 282 z’amadolari, yavuye muri bamucyerarugendo 1.075.000 baje mu Rwanda. Biteganyijwe ko muri 2020 ubucyerarugendo buzaba bwinjiza miliyoni 600 z’amadolari.

Impuguke zakoze igishushanyo mbonera cya Kivu Belt zereka abayobozi batandukanye ahazubakwa amahoteri mu karere ka Rubavu.
Impuguke zakoze igishushanyo mbonera cya Kivu Belt zereka abayobozi batandukanye ahazubakwa amahoteri mu karere ka Rubavu.

Muri icyo gihe abacyerarugendo basura u Rwanda bagombye kuba ari 2.000.000 bashobora kuzaba bakirirwa mu byumba by’amahoteli 13.000 mu gihe ubu hari nibura ibyumba 6.700; nk’uko tubikesha RDB.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bintu ni byiza cyane ariko nihakorwe inyigo n’ahandi cyane cyane mu Karere ka burera na Musanze naho hari ibiyaga bibiri (Ruhondo Lake na Burera) ibi biyaga iyo ubirebye uri kuri Virunga Lodge ubona ari ibintu bitangaje aho ubona ari ibiyaga bibiri bigerekeranye kimwe hejuru y’ikindi. Ni ibiyaga binogeye ijisho kuko bituranye n’ibirunga nka Muhabura. Aka gace kdi ninako karimo igishanga kinini mu Rwanda nacyo Gikorerwamo ubukerarugendo bw’inyoni n’ibindi naho hakwiye kwitabwaho. Murakoze

orema yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka