Iburengerazuba: Urubyiruko rwitabaiye urugendo rutangatifu rwasabwe gusenga cyane rwirinda gukora ibibi

Ubwo kuri icyi cyumweru kuri Paruwasi ya Congo Nil iherereye mu Karere ka Rutsiro habaga umuhango wo gusoza urugendo rutagatifu ku rubyiruko rwo muri Diyosezi ya Nyundo, urwo rubyiruko rwasabwe kwita ku isengesho bakirinda icyabajyana mu ngeso mbi.

Nyiricyubahiro Musenyeri w’iyi diyosezi, Habiyambere Alexis, yagize ati” Uru rubyiruko kuba rwigomwe rukagenda ibirometero byinshi baza hano ni uko hari impamvu, icyo twarusabye rero ni ukwibutsa ko bagomba gusenga bakibabaza kugira ngo birinde icyabajyana mu ngeso mbi.”

Musenyiri Alexis Habiyambere, yasabye urubyiruko kwirinda ibibi.
Musenyiri Alexis Habiyambere, yasabye urubyiruko kwirinda ibibi.

Musenyeri kandi yakomeje abwira uru rubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu akaba ari yo mpamvu ngo batateza igihugu imbere bakora ibibi ahubwo ko bagiteza imbere bakora cyane kandi bakora ibyiza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Mbabazi Rose Mary, wari witabiriye uyu muhango yashimiye Diyosezi ya Nyundo kuba itekereza guhuriza hamwe urubyiruko rukongera kwibutswa umukirisitu nyawe uwo ari we ,akaba yabwiye urubyiruko ko urubyiruko rwiza ari urubyiruko rusenga rutanga urugero rwiza.

Hakozwe n'umutambagiro mu rwego rwo kwerekana ko bibabaza bakagenda ibirometero n'ibirometero bajya kuramya Imana.
Hakozwe n’umutambagiro mu rwego rwo kwerekana ko bibabaza bakagenda ibirometero n’ibirometero bajya kuramya Imana.

Ati "Diyosezi itegura uyu muhango wo guhuza urubyiruko turayishima ariko na none nkaba nibutsa uru rubyiruko ko rwaharanira gusenga ruba intangarugero kuko urubyiruko rwiza ari urusenga rukirinda ikibi rugaharanira kuba intangarugero.”

Uwavuze mu izina ry’uru rubyiruko rwari ruteraniye kuri Paruwasi ya Congo-Nil, Kayitani, yavuze ko uru rugendo rutagatifu rubungura byinshi kandi ko n’impanuro bahabwa bazubahiriza.

Yagize ati "Iyo tuje hano twakoze urugendo rutagatifu ni uko tuba dushaka kunguka byinshi bijyanye n’umukirisitu nyawe kandi tuva aha impanuro twahawe twiteguye kuzubahiriza”.

Urugendo rutagatifu rw'uyu mwaka rwari rwitabiriwe n'urubyiruko rubarirwa mu bihumbi 18.
Urugendo rutagatifu rw’uyu mwaka rwari rwitabiriwe n’urubyiruko rubarirwa mu bihumbi 18.

Uru rugendo rutagatifu rusanzwe ruba buri mwaka, uyu mwaka rwitabiriwe n’abasaga ibihumbi 18.

Uretse Nyiricyubahiro Musenyeri, Habiyambere Alexis, wanatuye igitambo cya Misa abandi bari baje kwifatanya n’uru rubyiruko barimo Umunyamabanga uhoraho muri MYICT, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Karitas, umuyobozi w’akarere ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Ngororero,R utsiro na Karongi Col Rutikanga.

Mburushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu munsi uradushimisha kuko dukorana urugendo nabapadiri amasaha arenga 16 namaguru dusenga byerekana inyota dufite yo kubona Imana.Andi madiyosezi atwigireho thx.

uyisenga Martin yanditse ku itariki ya: 22-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka