Gicumbi: Barasaba ko ahatabarizwaga abami hashyirwa mu byiza nyaburanga by’u Rwanda

Abaturage bo mu murenge wa Rutare barasaba ko ahashyingurwaga abami b’u Rwanda n’abagabekazi hari muri uwo murenge hashyirwa mu byiza nyaburanga by’u Rwanda kugira ngo hakorerwe ubukerarugendo hinjize amafaranga kandi n’ayo mateka ntiyibagirane.

Uhagaze Cope Dominique avuga ko ibi bigabiro by’ahatabarizwaga [ahashyingurwaga] abami b’u Rwanda biri aho muri Rutare byitaweho ndetse hagatunganywa ku buryo bugaragara ngo byagira akamaro nko gukurura ba mukerarugendo ndetse hakinjiza amafaranga menshi.

Ati “Hatunganyijwe hakwinjiza amafaranga menshi kuko ni ahantu habera ubukerarugendo. Ahantu hatabarijwe abami bagera batanu n’abagabekazi babo hasurwa n’abantu benshi bafite amatsiko n’ababa bashaka kumenya byinshi ku mateka yabo n’ay’u Rwanda muri rusange.”

Abakecuru batunganya kumva ya Kigeri Rwabugiri.
Abakecuru batunganya kumva ya Kigeri Rwabugiri.

Mukandengo Cansilide uturiye ibyo bigabiro by’abami we avuga ko ibimenyetso bihasigaye ari bike, ariko agasaba ko byabungwabungwa bikitabwaho ngo amateka bibitse atazibagirana.

Uyu mukecuru avuga ko ikimubabaza ari uko bititabwaho kandi biri mu bintu bibibutsa amateka yo hambere. Ubu ngo ikintu kiharanga ni imva y’umwami Kigeli Rwabugiri yubakiye, ariko ngo izindi ntawamenya aho ziri uretse gushishoza ahateye ibiti by’imitaba yaterwaga aho babaga bashyinguye uwo mwami.

Gusa avuga ko ubuyobozi buramutse bugize ubushake bwo kuhatunganya bafatanya bakajya bashakisha aho abandi bami bashyinguye n’abagabekazi babo kuko ngo hakiri ibiti by’imitaba n’ibihondohondo ndetse n’imihati, bikaba ari ibimenyetso byagenderwaho kuko ngo byashyirwaga ahabaga hatabarijwe umwami n’umugabekazi.

Imva ya Kigeri gusa niyo yubakiye.
Imva ya Kigeri gusa niyo yubakiye.

Umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Rwirangira Diodore avuga ko ubuyobozi bw’akarere bufite gahunda yo kuhavugurura kandi ngo aho hantu hamaze gushyirwa ku rutonde rw’aho abashinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB, Rwanda Development Board bazitaho kuko hakurura ba mukererugendo.

Uyu Rwirangira yavuze ko bitazarenza ukwezi kwa Kamena uyu mwaka inyigo y’aho hantu idakozwe kugira ngo koko hatunganywe naho hajye hakorerwa ubukerarugendo.

Ahashyinguye umugabekazi Kanjogera.
Ahashyinguye umugabekazi Kanjogera.

Yemeje ko ngo aho hantu hazashyirwa kuri gahunda y’ingoro y’umurage w’u Rwanda igihe izaba iri gushyira amashami mu turere twose tw’u Rwanda kuko ngo ayo mateka adakwiye gusibangana.

Abami bashyinguye muri ibi bigabiro ni abitwa ba Mutara na ba Kigeli gusa nk’uko byari byarategetswe n’umwami Mutara I Semugenshi, mu gihe abandi bashyinguwe hirya no hino.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amateka akwiye kwitabwaho rwose!

Nibishaka Bonaventure yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

None se ko ibyatunaniye byose bigendanye n’umuco n’inkomoko yacu tubyitirira abazungu, ubu tazavuga ko ari nabo batubujije gutunganya no guha agaciro aho hantu nyaburanga. Maze izi ntore za Mzee Mkubwa zirancimisha, icyo uzibajije cyose cyerekana uburangare bwabo cg amakosa yabo bahita bakwemerera ko babizi kandi barimo kubyiga. Yewe Rwanda we......

Petra yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka