Abanyamahoteli y’ubukerarugendo barasabwa kugabanyiriza ibiciro Abanyarwanda

Sena y’u Rwanda irasaba abafite amahoteli y’ubukerarugendo mu Karere ka Burera korohereza Abanyarwanda, babagabanyiriza ibiciro mu rwego rwo kubakundisha iby’iwabo.

Itsinda ry’abasenateri batatu bagize Komisiyio ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ryabisabye ubwo ryakoreraga uruzinduko muri ako karere tariki ya 20 Mata 2016, bagiye kureba aho iterambere ry’ubukerarugendo rigeze muri ako karere.

Hotel Montana Vista n'imwe mu mahoteli y'ubukerarugendo. Yubatse muri Santire ya Kidaho.
Hotel Montana Vista n’imwe mu mahoteli y’ubukerarugendo. Yubatse muri Santire ya Kidaho.

Mu biganiro bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’abafite aho bahurira n’ubukerarugendo, hagaragajwe ko muri ako karere hari amahoteli abiri yakira ba mukerarugendo ndetse n’indi imwe irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera.

Ba nyir’ayo mahoteli berekanye uburyo bakira ba mukerarugendo ku buryo hari abagaragaje ko mu gihe bafite abakiliya benshi, kurara muri hoteli yabo ijoro rimwe hishyurwa amafaranga y’u Rwanda abarirwa mu bihumbi 700.

Abasenateri ntabwo bemeranyije n’abo ba rwiyemezamirimo kubera icyo giciro gihanitse, giheza Abanyarwanda kandi ngo ari bo bagakwiye kurara muri ayo mahoteli kugira ngo bakunde iby’iwabo kandi banabikundishe n’abandi.

Abo basenateri babwiye abanyamahoteli kwibuka icyiciro cy’Abanyarwanda, babagabanyiriza ibiciro, kuko ari bo soko rinini bafite. Abo banyamahanga bizera ngo bashobora kutaza bitewe n’impamvu runaka zitunguranye.

Hotel Virunga Safari Volcano Lodge, yitegeye ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n'ibirungo, yakira ba mukerarugendo.
Hotel Virunga Safari Volcano Lodge, yitegeye ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’ibirungo, yakira ba mukerarugendo.

Senateri Muhongayire Jackline, wari ukuriye iryo tsinda ry’abasenateri, yagize ati “Ntibumve ko ubukerarugendo ari ubw’abanyamahanga! Bakongera bakicira bakiga uburyo bakorohereza Abanyarwanda, igihe yasuye ibikorwa nk’aha ko ashobora na we kurara nk’aha igihe runaka, bitabangamiye ubucuruzi bwabo.”

Emmanuel Ahishakiye, Umukozi wa Hoteli Virunga Safari Volcano Lodge, avuga ko banyamahoteli na bo bemera ibyo abasenateri babasaba bakavuga ko basanzwe barashyizeho ibiciro by’Abanyarwanda ariko ngo abo bakira ni mbarwa.

Agira ati “Abanyarwanda baraza ariko ntabwo ari benshi. Urabizi mu muco wacu w’Abanyarwanda ntabwo ibintu byo gusura bitubamo. Nuza aba aje gusura ariko ntarare.”

Iyi ni Hotel Beach Resort irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera kugira ngo na yo izajye yakira ba mukerarugendo bagana Akarere ka Burera.
Iyi ni Hotel Beach Resort irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera kugira ngo na yo izajye yakira ba mukerarugendo bagana Akarere ka Burera.

U Rwanda rufite gahunda y’imyaka irindwi yo kongera Abanyarwanda bitabira ubukerarugendo ku kigero cya 30%. Mu kongera uwo mu bare, ngo hifashishwa iyamamazwa ry’ibyiza nyaburanga, babikundisha Abanyarwanda, banabashishikariza kubisura.

Amahoteli y’ubukerarugenda ahanini akunze kuba yubatswe ahantu hari ibikorwa by’ubukerarundo ku buryo ba mukerarugendo ari ho baruhukira iyo bahagiye.

Ayo mahoteri agira serivisi zisanzwe za hoteli hakiyongeraho amakarita arangira ba mukerarugendo aho bahagana ndetse n’amwe mu mashusho (amafato) n’amakuru y’ibiharangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ba nyakubahwa basenateri,ahubwo nimutabarize abakozi bakora mu mahoteli cyane cyane ay’abanyarwanda(mu nyumve neza si yose)ariko hari amwe afata abakozi nabi cyane bakabasuzugura bitwaje ibyo bari byo ndetse hari n’abadatinya kwambura abakozi(nka SPORTSVIEW)Abakozi babaza imishahara yabo nyirihoteli (Sekimondo)akabasubiza ngo nibajye kuri TV1 cyangwango bajye kurega aho bashatse!!Ibi rero banyakubahwa ni bimwe mu bituma service mbi itazacika mu gihugu cyacu.RBD na WDA ntako batagira batanga amahugurwa Pe!Bashyiramo imbaraga nyinshi ndetse njya numva ko na Leta yashoyemo akayabo kugirango imitangirwe ya service inoge mu gihugu cyane.Ariko igihe tugifite abakoresha bagifite imyumvire nk’iyo ndetse bagikangisha icyo baricyo ntimuzategereze umusaruro!!Gufata umuntu nk’icyo imbwa ihaze akamara amezi atatu adahembwa,amafaranga yavunikiye umukire akayoherereza abana be iburayi,ab’abakozi be babuze minerval ya Remera-Catholique n’ibirayi byabuze sinzi ko uwo mukozi azakora abishyizeho umutima!Ubu niyemeje gukora ubushakashatsi mu mahoteli afata nabi abakozi mu rwego rwo kuzafatira ingamba iki kibazo cya bamwe bigize akari aha kajyahe "nta mvura idahita"nabo bazashyira bumve.
Murakoze

Iyamuremye yanditse ku itariki ya: 21-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka