Ni imikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, ibera ku bibuga bitandukanye birimo Kigali Pelé Stadium ndetse na stade y’Akarere ka Nyagatare.
Saa cyenda zuzuye nibwo umukino wa APR FC yari yakiriyemo Muhazi United watangiye, umukino utari ufite imbaraga nyinshi mu kibuga, by’umwihariko mu gice cya mbere cyawo.
Mu gice cya kabiri Muhazi United yaje iri hejuru ya APR, kuko ku munota wa 54, Uwumukiza Obed yazamukanye umupira yihuta maze iaera ishoti rikomeye mu izamu rya Pavelh Ndzila wari uhagaze nabi mu izamu rya APR FC, maze igitego cya mbere cya Muhazi kiba kigiyemo.
Ibyo byashyize APR ku gitutu cyo gushaka igitego cyo kwishyura, maze ku munota wa 70 ku mupira wari utewe neza na Ruboneka Jean Bosco, usanga Mbaoma ahagaze neza ahita atsinda igitego mu buryo bworoshye, amakipe yombi ahita anganya igitego 1-1 maze umukino urangira gutyo.
Kuri Stade ya Nyagatare Sunrise FC yari yakiriye AS Kigali, umukino wabanje kuvugwaho byinshi birimo n’amarozi, ariko waryoheye benshi.
Mu gice cya mbere AS Kigali yihariye umupira cyane, kugeza ku munota wa 35 ubwo Ntirushwa Aimé yatsindaga igitego cya mbere cya AS Kigali, ndetse iki gice kirangira gutyo.
Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabayeho mu mikinire, kuko AS Kigali yakomeje kwahagiza cyane Sunrise. Ku munota wa 80, Ssekisambu Erisa yatsinze igitego cya kabiri cya AS Kigali ndetse umukino urangira ari 2-2. Gutsindwa kwa Sunrise byayishyize habi kuko yagiye ku mwanya wa 14 n ’amanota 26.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyizakuba as kigali yatsinze sunrise birayifasha cyane peeeee|.