Umushoramari wo mu Bufaransa ari gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umudugudu w’umuco wa Kigali ‘Kigali Cultural Village (KCV)’, ikigo cy’imyidagaduro kiri ku buso bwa hegitari 30 kigiye gutanga serivisi z’imyidagaduro ku muco w’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruherutse gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, habayeho ihagarikwa rya hato na hato ry’ingendo n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umukobwa wamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi ubwo yirukaga yambaye ubusa muri sitade hari gukinwa umukino wa nyuma uhuza amakipe y’ibihangange i Burayi mu irushanwa rizwi nka UEFA Champions League wahuzaga Liverpool na Tottenham muri 2019, yatangaje ko yageze mu Rwanda asura ingagi zo mu Birunga.
Sosiyete itwara abantu mu ndege, RwandAir, yasubukuye ingendo zayo hagati ya Rusizi na Kigali nyuma y’uko izi ngendo zari zarahagaze biturutse ku cyorezo cya COVID-19.
Abashinzwe kwita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga bavuga ko ubuzima bwazo bubangamiwe na ba rushimusi bashyiramo imitego bashaka inyama z’inyamaswa z’agasozi cyangwa ibindi bizikomokaho.
Mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora u Rwanda muri 1990, Ingabo za RPA ntizorohewe n’urugamba kuko mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, abafatwaga nk’abayobozi bakuru b’igisirakre bivuganywe n’umwanzi.
Ubusanzwe abantu bamenyereye ko mu nyamaswa z’imbogo nta yifite irindi bara ritari umukara, ariko muri Pariki z’Ibirunga n’Akagera imbogo z’igitare zisanzwemo, nk’uko twabisobanuriwe n’abashinzwe kwita ku nyamaswa.
Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ubutwari, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byaranze ingabo zari iza RPA, mu rugamba rwo kubohora igihugu rwabaye hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n’itariki 4 Nyakanga 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’ibindi bigo nk’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, bagiye gutunganya (...)
RwandAir yatangaje ko igiye kongera gukora izindi ngendo zo gucyura Abanyarwanda bari mu Bwongereza bifuza kugaruka mu gihugu cyabo.
Leta y’u Bwongereza yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu bitarebwa no gushyirwa mu kato igihe abaturage babyo bageze mu Bwongereza.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari na rwo rufite ibijyanye n’Ubukerarugendo mu nshingano, ruratangaza ko kwipimisha COVID-19 ari ngombwa mbere yo gusura Pariki z’Igihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere(RDB), akaba ari na rwo rushinzwe ubukerarugendo, ruvuga ko abantu bari bamaze gukumbura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda nyuma y’amezi atatu ubukerarugendo bumaze buhagaritswe kubera kwirinda Covid-19.
Mu kigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Africa Rising Cycling Center), ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 habereye umuhango wo gutangiza gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku igare, witabirwa n’abantu 15 bagizwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Inama yahuje ibihugu by’i Burayi yemeje gusubukura ingendo ziza muri ibyo bihugu guhera tariki 01 Nyakanga 2020.
Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda(Mufti), Sheikh Salim Hitimana aravuga ko umutambagiro mutagatifu Abayisilamu bakorera i Macca atari ubwa mbere usubitswe, kuko umaze gusubikwa inshuro zisaga 40 mu bihe bitandukanye.
Igihugu cya Arabia Saoudite cyategetse ko muri uyu mwaka wa 2020 nta banyamahanga bagomba kujya i Macca mutambagiro mutagatifu wa kisilamu, uzwi nka Hajj.
Nyuma y’aho urwego rw’ubukerarugendo ruhawe uburenganzira bwo kuba rwakomeza imirimo yarwo yari yarahagaze kubera Covid-19, Urwego rw’igihugu rushinzwe kuwihutisha iterambere (RDB) ruratangaza ko ibiciro byo gusura ingagi n’ibindi byiza nyaburanga byagabanyijwe.
Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere Brussels Airlines yatangaje ko guhera tariki ya 15 Kamena kuzageza muri Kanama 2020, izasubukura ingendo zayo mu byerekezo 59 harimo n’u Rwanda.
Urwego rw’igihugu rw’Iteramber (RDB), ruratangaza ko kuba muri iyi minsi ingagi zo mu birunga zidasurwa ntacyo byahungabanije ku myitwarire yazo, kandi ko nta mukerarugendo zizagirira nabi mu gihe zizaba zongeye gusurwa.
Nubwo abasura Kibeho ku bw’amabonekerwa yahabereye bagenda biyongera ugereranyije no mu bihe byashize (mu gihe kitari icy’indwara ya Coronavirus), hari abavuga ko uko hasurwa bidashamaje ukurikije agaciro kaho.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, buratangaza ko umutekano w’Ingagi muri Pariki y’Ibirunga ubungabunzwe neza, ndetse n’ubuzima bwazo bumeze neza mu gihe zigiye kumara igihe kingana n’ukwezi zidasurwa na ba mukerarugendo.
Ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 byatumye byinshi mu bikorwa bihagarara mu Mujyi wa Gisenyi wari umenyerewe nk’umujyi w’ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ibikorwa byo gusura Pariki z’Igihugu eshatu ari zo iy’Ibirunga, iya Mukura-Gishwati ndetse n’iya Nyungwe byabaye bisubitswe by’agateganyo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) ritangaza ko ubwikorezi bw’indege ku mugabane wa Afurika bugiye kujya mu gihombo kubera icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ingendo zo mu kirere zigiye guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ryo ku itariki ya 20 werurwe 2020.
Nyuma y’uko Radio Horeb, ari yo Radiyo Mariya yo mu Budage, yafashije mu kubaka Radio Mariya Kibeho, yatangiye no gushishikariza Abadage gusura Kibeho.
Harabura iminsi itatu gusa, kugira ngo Tour du Rwanda 2020 itangire. Ni isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ribera mu Rwanda, kuri iyi nshuro rikazaba riba ku nshuro ya 12. Kuri iyi nshuro rizaba rishimishije cyane, aho abazaryitabira bazagira umwanya wo kureba ubwiza bw’u Rwanda, mu nzira (etapes) umunani abasiganwa bazanyuramo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), batoje abunganira ba mukerarugendo, kuzabamurikira amateka yo kubohora u Rwanda.