U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 24, mu muhango wo Kwita Izina 2021, uzaba tariki 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzaba ubaye ku nshuro ya 17, ukazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19, nk’uko no mu mwaka ushize wa 2020 byagenze.
Leta y’u Rwanda ivuga ko Banki y’Isi hamwe na bimwe mu bigega mpuzamahanga byayihaye inguzanyo n’inkunga byo gutunganya ibishanga by’i Kigali ndetse no gukomeza kuvugurura imijyi itandatu yunganira uyu murwa mukuru.
Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko bwahagaritse ingendo zinyura ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kubera icyorezo cya Covid-19. Ni umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 10 Kamena 2021, ukaba uje ukurikira ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 muri Uganda, aho Leta yafunze ibikorwa byinshi mu kurwanya (...)
Inteko ishinga amategeko ya Tanzania yagiriye inama Leta y’icyo gihugu uko yakemura ibibazo bitatu bibangamiye Kompanyi y’ indege ya Tanzania
Mu cyumweru gishize hoteli eshatu zo mu rwego rwo hejuru zongerewe ku rutonde rwa hoteli z’inyenyeri eshanu rusanzwe ruriho izindi eshanu zose ziba umunani.
Umuhanzi Oluwatosin Ajibade uzwi nka Mr Eazi ukomoka muri Nigeria, amaze iminsi mu Rwanda arusura, akaba yatangaje ko ashaka gushora imari mu Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, arasaba abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kutagendera ku makuru atizewe bumva, bagaharanira gukora babyaza umusaruro imirima yabo.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibarizwa mu Majyaruguru y’u Rwanda. Iyo Pariki ifatiye benshi runini kuko uretse kuba Abanyarwanda bayivomamo ubukungu buturuka ku byiza nyaburanga biyibamo, ni n’isoko y’ibyishimo ku banyamahanga batari bacye bayisura ngo birebere bimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima rwaho.
Bisate Lodge ni hoteli iherereye muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda, ahabarizwa ingangi ziboneka hake ku isi, ikaba iherutse gushyirwa mu mahoteli 10 ya mbere ku isi meza kandi arengera ibidukikije.
‘Canopy walkway’ cyangwa se ikiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda, cyagizwe icya mbere muri cumi na kimwe bikwiye gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka wa 2021.
Kimwe no mu bindi bice by’igihugu cy’u Rwanda, mu Karere ka Bugesera na ho hari ibyiza nyaburanga bitandukanye kandi bisurwa n’abantu baturutse hirya no hino ku isi, nubwo ahenshi mu haboneka ibyo byiza nyaburanga hataratunganywa uko bikwiriye kugira ngo hatangire kwinjiza amadevize.
Umwaka wa 2020 waranzwe n’idindira rya serivise zijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda no ku isi hose, aho ibikorwa binyuranye by’ubukerarugendo byajyaga byinjiriza igihugu amadevise byashegeshwe na COVID-19.
Abaturage bo mu bihugu 15 bya Afurika bagiye kujya babanza gutanga ingwate y’Amadolari agera ku bihumbi 15 ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 15 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda, bakayohereza mbere yo gutemberera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, yatangaje ko bwa mbere mu mateka, indege ya Kompanyi ya Israel itwara abagenzi mu ndege (Israir), iza kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko umubare w’Abanyarwanda basura iyi Pariki wiyongereye, nyuma y’aho Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rutangaje igabanuka ry’igiciro cyo gusura Ingagi.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangije igikorwa cyo gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga (GPS) kuri zimwe mu nyamaswa mu rwego rwo gukomeza kumenya aho ziherereye, uko ubuzima bwazo buhagaze n’ibindi, hakaba haherewe ku nyamaswa nini.
Ku wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Ikigo Nyafurika kita ku ma pariki (African Parks), basinyanye amasezerano y’uko iki kigo kigiye gufatanya n’u Rwanda gucunga neza Pariki ya Nyungwe.
Abarinzi ba Pariki y’Ibirunga, Akagera, Nyungwe na Gishwati bifatanyije n’abandi barinzi muri Afurika mu kwiruka n’amaguru ibirometero 21, mu kuzirikana ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga IPRC Karongi buratangaza ko bwamaze guhitamo abanyeshuri bazakorana n’impuguke zivuye mu gihugu cy’u Bushinwa mu kubaka ubwato bugezweho buzajya bukorera mu kiyaga cya Kivu.
Umushoramari wo mu Bufaransa ari gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umudugudu w’umuco wa Kigali ‘Kigali Cultural Village (KCV)’, ikigo cy’imyidagaduro kiri ku buso bwa hegitari 30 kigiye gutanga serivisi z’imyidagaduro ku muco w’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruherutse gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, habayeho ihagarikwa rya hato na hato ry’ingendo n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umukobwa wamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi ubwo yirukaga yambaye ubusa muri sitade hari gukinwa umukino wa nyuma uhuza amakipe y’ibihangange i Burayi mu irushanwa rizwi nka UEFA Champions League wahuzaga Liverpool na Tottenham muri 2019, yatangaje ko yageze mu Rwanda asura ingagi zo mu Birunga.
Sosiyete itwara abantu mu ndege, RwandAir, yasubukuye ingendo zayo hagati ya Rusizi na Kigali nyuma y’uko izi ngendo zari zarahagaze biturutse ku cyorezo cya COVID-19.
Abashinzwe kwita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga bavuga ko ubuzima bwazo bubangamiwe na ba rushimusi bashyiramo imitego bashaka inyama z’inyamaswa z’agasozi cyangwa ibindi bizikomokaho.
Mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora u Rwanda muri 1990, Ingabo za RPA ntizorohewe n’urugamba kuko mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, abafatwaga nk’abayobozi bakuru b’igisirakre bivuganywe n’umwanzi.
Ubusanzwe abantu bamenyereye ko mu nyamaswa z’imbogo nta yifite irindi bara ritari umukara, ariko muri Pariki z’Ibirunga n’Akagera imbogo z’igitare zisanzwemo, nk’uko twabisobanuriwe n’abashinzwe kwita ku nyamaswa.
Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ubutwari, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byaranze ingabo zari iza RPA, mu rugamba rwo kubohora igihugu rwabaye hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n’itariki 4 Nyakanga 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’ibindi bigo nk’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, bagiye gutunganya (...)