Nyuma y’imyaka 51 ubutumwa bw’urugendo rwa nyuma rw’icyogajuru cya Amerika kigana ku kwezi cyiswe Apollo 17 rukozwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kongera kohereza icyogajuru ku kwezi mu mpera z’uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko kizahagera mu ntangiriro za 2024.
Guhera tariki ya 30 Ugushyingo 2023, mu mujyi wa Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) hatangiye inama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ibirango bizajya bigaragaza aka Karere kazwiho kuba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buratangaza ko inyamaswa muri iyi pariki zimaze kwiyongera ku kigero cya 127% kuva mu myaka 13 ishize. Ibi ni umusaruro w’ingamba zitandukanye zashyizweho harimo no kuzanamo izindi nyamaswa, bikaba byarazamuye umubare w’intare zazanywemo ari icyenda mu 2015 ubu zikaba zariyongereye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryatangaje ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, iherereye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yashyizwe ku mugaragaro mu murage w’Isi.
Elvine Ineza ni umwana w’umukobwa w’imyaka 12, waciye agahigo ko kwita izina umwana w’ingagi ari muto, kuva uwo muhango watangira gukorwa muri 2005.
Ibyamamare bitandukanye ku Isi birimo abakinnyi ba filimi zitandukanye zikunzwe cyane ku Isi, bitabiriye umuhango kwo ‘Kwita Izina’ ku nshuro ya 19 abana b’ingagi 23 baheruka kuvuka, maze bahereye ku buzima bwabo n’ibyo basanzwe bakora bagaragaza udushya dutandukanye mu kwita izina.
Umukinnyi wa filime, Idrissa Akuna Elba OBE [Idris Elba] wamenyekanye muri filime zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse akaza gutorwa nk’umugabo w’umwaka ukurura abagore, ni umwe mu byamamare byise amazina abana b’ingagi.
Abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abatuye Umurenge wa Kinigi mu nkengero z’ibirunga bateraniye ku kibuga gikorerwaho umuhango wo Kwita Izina.
Hoteli Materi Boni Consilii na Credo zo mu Karere ka Huye zamaze gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri enye, ibizishoboza bidashidikanywaho kujya zicumbikira amakipe yitabiriye imikino mpuzamahanga ibera kuri Stade ya Huye, yamaze kwemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko abasura Pariki z’Igihugu batazongera kugaragaza icyemezo cy’uko bimpimishije Covid-19, nk’uko byari bisanzwe.
Nyuma y’umusaruro mwiza wavuye mu bufatanye hagati y’Ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint-Germain (PSG) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, igamije kumenyakanisha u Rwanda mu mahanga bumaze imyaka itatu, biyemeje gukomeza ubufatanye bukazagera mu 2025.
Kompanyi eshatu ari zo Kigali City Tour (KCT), Ikaze Rwanda Tours & Travel, na QA Venue Solutions Rwanda isanzwe icunga inzu y’imyidagaduro n’imikino ya BK Arena, zatangije ubukerarugendo bwiswe ‘BK Arena Guided Tours’ bugamije gufasha abashaka gusura iyo nzu.
Abafotora, abafata amashusho n’abandi bakunda kubika amakuru mu buryo bunyuranye, bashobora gutangira ubu kuko u Rwanda rwamaze kwinjira mu cyiciro cyo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu cyerekezo 2050; gahunda igamije guha isura nshya imijyi yo hirya no hino mu gihugu.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buvuga ko Intare zoherejwe muri Pariki mu 2015 ari zirindwi, zakomeje kwiyongera, ubu zikaba zigeze kuri 58.
Ngabo Karegeya washinze Kompanyi y’Ubukerarugendo izwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ yatangaje ko yishimiye ubutaka yahawe buzamufasha guteza imbere ubukerarugendo bwa Bigogwe n’ibihakorerwa.
Intumwa y’u Rwanda muri Tanzania, Major General Charles Karamba, ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo, Pindi Hazara Chana, baganira ku kamaro ka Visa imwe rukumbi ku bashaka gukora ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba (East (...)
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yagaragaye yiteye umwambaro uzwi nka ‘rumbiya’, ari muri gahunda yo kureba ibikorwa, by’umushinga wahanzwe na rwiyemezamirimo w’urubyiruko witwa Ngabo Karegeya, washinze Kompanyi yitwa ‘Ibere rya Bigogwe Tourism Company’, yita ku guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku (...)
Ushobora kuba warumvise inkoni Mose uvugwa muri Bibiliya yakubise mu Nyanja Itukura igatandukana Abisiraheli bakayambuka. Muri iyi nkuru turatemberana kuri iyi nyanja mu mafoto.
Ubuyobozi bw’Inama ihuza abo mu bukerarugendo ku Isi (World Travel and Tourism Council - WTTC), bwatangaje ko u Rwanda nk’Igihugu ruzakira iyi nama mpuzamahanga izaba umwaka utaha. Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama y’uyu mwaka, yabereye i Riyadh, muri Arabiya Sawudite kuva ku ya 28 – 30 Ugushyingo 2022.
Hirya no hino mu gihugu, umubare muto w’abagore bakora mu kazi k’ubukerarugendo ukomeje kuba hasi y’uw’abagabo, kutigirira icyizere aho bamwe batinya inyamaswa no kurira imisozi, bikavugwaho kuba bimwe mu mbogamizi zibuza abagore kwitabira uwo murimo.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE zifite Umujyi uzwi cyane wa Dubai) irahakana ko Abanyarwanda bimwe Visa (uburenganzira) yo gusura icyo gihugu nk’uko byakozwe ku baturage b’ibindi bihugu barimo abo muri Nigeria.
Ni imwe mu nyubako zibarizwa mu zigize ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza n’ubwo itagikoreshwa. Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gahini, Dr Ngabire Nkunda Philippe, yavuze ko iyi nzu ari inzu y’amateka. Ati: “Ni inzu y’amateka ashingiye ku kuba Umwami Mutara III Rudahigwa yarazaga (...)
Ubuyobozi bwa kompanyi yitwa EDVISA Ltd ifasha abakora ingendo zijya mu mahanga kubona ibyangombwa bibemerera kujyayo, buvuga ko ubu barimo kubaka ikoranabuhanga rizorohereza ukeneye izo serivisi gukurikirana dosiye ye aho igeze, mu rwego rwo koroshya ihererekanyamakuru.
Ubwo umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 20, wabaga ku nshuro ya 18, abaturage by’umwihariko bo mu Karere ka Musanze, bavuze ko hari ibyiza byinshi bagenda bungukira muri uyu muhango.
Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko yabateje imbere mu bijyanye n’ubukungu ndetse no mu mibereho myiza. Tariki ya 02 Nzeri 2022 ubwo abaturage bari babukereye biteguye abashyitsi baje kwita izina abana b’ingagi 20, abo baturage bagaragaje ko guturira Pariki y’Ibirunga byabateje imbere.
Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 20 wabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 02 Nzeri 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yasabye abaturiye Pariki gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Mu muhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi baba baherutse kuvuka, muri 2022, abana bavutse muri 2021 na 2022 ni bo biswe amazina. Ni umuhango wabereye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho witabiriwe n’ibyamamare biturutse hirya no hino ku isi. Ni ibirori byitabiriwe (...)
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere RDB rwatangaje bamwe mu banyacyubahiro bazitabira umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 20. Muri aba banyacyubahiro harimo Umunya-Côte d’Ivoire wamamaye mu mupira w’amaguru, Didier Drogba n’Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza. Aba bari ku rutonde rw’abazita izina (...)
Niyonzima Olivier ukuriye agakiriro ka Cyarubare, yatangaje ko yishimira ko betejwe imbere nta n’umwe uhejwe yaba umugore cyangwa Umugabo. Mubuhamya bwe, yavuze ko muri aka gakiriro gakoreramo abagabo 30 n’abagore 35. Muri aba bose bakora ubudozi, ububaji, gusudira, no gushushanya.