Ubunyangamugayo nibwo buzaca ruswa muri Girinka

Abafite imitangire n’imicungire ya girinka mu nshingano, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko ubunyangamugayo aribwo buzanoza gahunda ya girinka.

Abashinzwe girinka nibaba inyangamugayo nta ruswa izayigaragaramo
Abashinzwe girinka nibaba inyangamugayo nta ruswa izayigaragaramo

Dr.Zimurinda Justin ushinzwe ubworozi mu ntara y’iburasirazuba muri kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko iyi gahunda ijya ikorwa nabi.

Avuga ko hari abahabwa inka batabikwiye, na rwiyemezamirimo agatanga izinyuranije n’amasezerano, kubera ruswa y’abashinzwe guhitamo abazihabwa, n’abazikurikirana.

Yagize ati “Uw’inyangamugayo azakurikirana ibibazo byose, azihanganira abamuha ruswa, kutarenganya, kudatwara ibya rubanda, azatanga inyana nzima kubera ko ari inyangamugayo, inyangamugayo yihutisha iterambere.”

Abafite imitangire n’imicungire ya girinka mu nshingano mu karere ka Nyagatere, bahawe amahugurwa ku mabwiriza mashya ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, agenga iyi gahunda, kuri uyu wa 08 Nzeli 2016.

Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa Mutarama 2016.

Ateganya ko uhabwa inka aba ari mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe, atishoboye.

Agomba kuba adatunze indi kandi afite ubwatsi bwo kuyigaburira, kimwe n’ikiraro cyayo.

Serutagoma Damien, wo mu murenge wa Karama avuga ko aya mabwiriza azahindura imikorere ya gahunda ya girinka,ahagaragara uburiganya bucike.

Ati “ Rimwe usanga batanze inka y’inyarwanda 100% kandi igomba kuba ari imvange ku kigero cya 50% nibura. Ibikwangara by’inka bizacika ndetse n’umugozi w’abazitanga ( Ruswa) bizacika. Jye nabishimye rwose.”

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza asaba abafite uruhare mu mitangirwe n’imicungire y’inka za girinka guca akajagari karimo.

Ati “ Buri wese agire uruhare mu guhitamo abakwiye kuzihabwa koko,ndetse anafatanye n’abashinzwe gukurikirana imikurirere yazo. Bizatuma uwayihawe ayifata neza nawe imuhe umusaruro.”

Kuva gahunda ya girinka yatangira, mu karere ka Nyagatare hamaze gutangwa inka ibihumbi 10417, uyu mwaka hateganyijwe gutangwa 900.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka