Nyagatare: RDDP yahagaritse gutanga nkunganire kuri bimwe mu byafashaga aborozi

Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi (Rwanda Dairy Development Project, RDDP), uratangaza ko wkuyeho gahunda ya nkunganire ku buhunikiro bw’ubwatsi n’imashini zibusya, kuzitira urwuri,... hagashyirwa imbaraga mu mu kunganira abashoramari mu kongerera agaciro ibikomoka ku mata.

Kubaka ubuhunikiro RDDP yatangagaho nkunganire ya 50% byamaze gukurwaho
Kubaka ubuhunikiro RDDP yatangagaho nkunganire ya 50% byamaze gukurwaho

Umushinga wa RDDP wunganira ikigero cya 60% aborozi kubona amahema afata amazi (Dam sheet), ibigega, kugura inka z’umukamo, kubaka ubuhunikiro bw’ubwatsi bw’amatungo, imashini zibusya n’ibindi bifasha mu kuzamura umukamo.

Umukozi wa RDDP mu Karere ka Nyagatare Maurice Rugamba, avuga ko uyu mwaka RDDP ngo yamaze gukuraho nkunganire ku kubaka ubuhunikiro bw’ubwatsi n’imashini zibusya, kubera ko hari aborozi babikoreshaga icyo bitagenewe.

Avuga ko ubu bagiye kujya bunganira abongerera agaciro ibikomoka ku mata kuko mu gihe umukamo wabonetse ari mwinshi ukabura isoko na byo byaba igihombo ku mworozi.

Ati “Hari aborozi bubakiwe ubuhunikiro ntibabukoresha, abaterankunga bahise bakuramo amafaranga y’ibyo bikorwa ahubwo ubu tuzajya twunganira abongerera agaciro amata”.

Avuga ko abongerera agaciro ibikomoka ku mata bazunganirwa kugera ku kigero cya 50% mugihe ari koperative.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko hari icyizere ko iyo nkunganire kuri ibi bikorwa ishobora kuzakomeza.

Avuga ko buri gihe bagirana ibiganiro n’umushinga wa RDDP ku bikenewe kugira ngo ubworozi bukomeze gutera imbere.

Agira ati “Buri gihe umushinga wiha igihe uzamara kandi iyo uhagaze nta kundi wabigenza. Icyiza ni uko tuganira na bo buri munsi tubagaragariza ibyifuzo byacu byateza imbere ubworozi, ntekereza ko na bo mu gutegura ingengo y’imari yabo bazareba ku byifuzo byacu”.

Rurangwa Steven ariko anasaba aborozi kwishakamo ubushobozi bakigurira ibikoresho bibafasha kuzamura ubworozi bwabo mu gihe hakiganirwa kuri iyi nkunganire yakuweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gukosora imibare yavuzwe mu nkuru:

RDDP yunganira aborozi k’umushinga wo kugeza amazi mu rwuri(damsheet, borehole, water pond...) ku kigero cya 60% ntabwo ari 50%.

Urubyiruko nirwo rwunganirwa ku kigero cya 70% ntabwo ari koperative.

Koperative yunganirwa ku kigero cya 50%.

Umuntu ku giti cye cg kompanyi yunganirwa ku kigero cya 40%.

Imishinga yahagaritswe kunganirwa harimo: kubaka ikiraro, kubaka ubuhunikiro bw’ubwatsi, imashini isya ubwatsi, kuzitira urwuri...

Murakoze

Rugamba yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka