Mu Rwanda hagiye gushyirwaho abagenzura ubuziranenge bw’inyama bigenga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) kiratangaza ko hagiye gushyirwaho abagenzuzi bigenga b’ubuziranenge bw’inyama (Meat Inspectors), kugira ngo zigere ku isoko zimeze neza kandi zizewe.

Ubukangurambaga ku buziranenge bw'inyama buhuriweho n'inzego zitandukanye zirimo MINICOM, RICA, USAID Orora Wihaze
Ubukangurambaga ku buziranenge bw’inyama buhuriweho n’inzego zitandukanye zirimo MINICOM, RICA, USAID Orora Wihaze

Ubuyobozi bwa RICA buvuga ko bwatekereje gushyiraho abagenzuzi bigenga b’ubuziranenge bw’inyama, kubera ko basanze badafite abakozi bahagije bajya ku mabagiro ndetse n’aho inyama zicururizwa hose hirya no hino mu gihugu.

Ibi kandi bizanafasha gutuma ku isoko hakomeza kuboneka inyama zujuje ubuziranenge busabwa, bityo bifashe Abanyarwanda n’abandi bakunda izo mboga kugura izimeze neza.

Umuyobozi wa RICA, Beatrice Uwumukiza, avuga ko gushaka abagenzuzi bigenga ari igikorwa batangiye kubera ko abakozi basanzwe babo badashobora kuba bari hose umunsi ku wundi ariko ngo bazajya bagenzurwa na RICA.

Ati “Abo bagenzuzi bigenga mu mikoranire yacu na bo twasanze bazajya badufasha akazi umunsi ku munsi, tugakorana amasezerano y’uko tugomba gukorana na bo, tukabaha amahugurwa ahagije kugira ngo ako kazi bakinjiremo bazi ibyo bagiye gukora, tubahe ibyemeza ko bemerewe kubikora. Iyo nzira twarayitangiye dufatanyije n’abafatanyabikorwa ariko RICA ni yo izajya ibagenzura kandi turumva ko bizatanga umusaruro mwiza”.

Mu bugenzuzi bwakozwe na RICA bugakorerwa ku mabagiro yemewe, abagirwaho amatungo ndetse n’aho inyama zicururizwa, basanze hakirimo ibibazo bigomba gukosorwa, kuko mu mabagiro 48 yasuwe basanze 7 yonyine ari yo afite amanota ari hejuru y’amanota 70%, mu gihe 21 yose afite amanota ari munsi ya 50%.

Uretse amabagiro, hanagenzuwe ahantu hatandukanye inyama zicururizwa hagera ku 159, basanga ahantu 39 hafite amanota ari munsi ya 50%, mu gihe ahandi 105 hafite amanota ari hagati ya 50% na 69%.

Umukozi wa RICA ushinzwe gutanga ibyangombwa, Dr. Gaspard Simbarikure, avuga ko abagomba kuba abagenzuzi ari abantu n’ubundi basanzwe banditswe kandi bemewe n’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda.

Ati “Niba umuntu ibyo agiye gukora ari umwuga, hakaba hari urwego rushinzwe uwo mwuga, rukaba rutamuzi kandi rutaramwanditse rutamwemera, ntabwo natwe twamwemerera gukora ibikorwa by’umwuga kandi atanditse, hanyuma agomba kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire kuko imyitwarire ya kinyamwuga ifite ibyo isaba”.

RICA ivuga ko abifuza kuzakora uwo mwuga bamaze kubisaba, hakaba harimo kurebwa abajuje ibisabwa, nyuma yabyo hakazakurikiraho kubahugura kugira ngo bagire imyumvire imwe no kumenya inshingano za RICA.

Abazaba bitwaye neza muri ibyo byiciro byose bazemererwa gukora nk’abagenzuzi bigenga b’ubuziranenge bw’inyama mu Rwanda. Abafite amabagiro ntawuzongera kwemererwa gukoresha umugenzuzi w’imyama atanditse mu rugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda.

Guhera tariki 17 Gicurasi 2022 mu Rwanda hatangijwe gahunda y’ukwezi kw’ubukangurambaga bw’inyama zujuje ubuziranenge, uko kwezi kukaba gufite isanganyamatsiko igira iti “Inyama zujuje ubuziranenge kuri bose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka