Kayonza: Ikorwa ry’umuhanda Mucucu-Kageyo ryorohereje aborozi kugemura amata

Aborozi b’Akagari ka Mucucu Umurenge wa Murundi muri Kayonza, bavuga ko ikorwa ry’umuhanda Mucucu-Kageyo ryatumye biruhutsa, kuko batabashaga kugemura amata yabo ku ikusanyirizo rito ryabegerejwe ndetse abandi ngo amata yabo akaba yatwarwaga n’abacunda, bageneraga iminsi ibiri mu cyumweru nyiri inka.

Ntibazongera kuvunwa no kugemura amata kuko umuhanda umeze neza
Ntibazongera kuvunwa no kugemura amata kuko umuhanda umeze neza

Ku wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, wari umunsi wa kabiri aborozi ba Mucucu batangiye kugemura amata y’inka zabo ku ikusanyirizo rito (Milk Collection Point) rya Mucucu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Kayonza, Sebudandi Steven, avuga ko ubusanzwe amata yo mu gace ka Mucucu yajayaga agera ku ikusanyirizo igihe cy’izuba kubera imiterere y’umuhanda waho wari urimo ibinogo byinshi, kandi ukagira ubunyerere bwinshi igihe cy’imvura.

Avuga ko abari bafite ikibazo gikomeye cyane ari abo ku rugabano rw’Umurenge wa Gahini na Murundi, kuko igihe cy’imvura uwageragezaga kujyana amata ku ikusanyirizo kenshi yahageraga yakererewe, amata atacyakirwa akayagurisha muri santere za Muhabwa, Videwo no ku Kimodoka.

Amata yakirwaga ku ikusanyirizo rya Murundi yabaga ari macye ugereranyije n’ayakabaye aboneka.

Ati “Ubundi agace ka Gakoma na Mucucu niho hari icyanya cy’ubworozi bwinshi ariko amata yabashaga kuboneka muri aka gace igihe cy’imvura, yari nka 40% kubera ikibazo cy’umuhanda. Ikusanyirizo rya Murundi ubundi ryakira litiro 8,000 ku munsi hagasigara litiro hafi 5,500 zo muri ako gace, zitabonekaga ariko ubu turateganya kujya twakira litiro hafi 14,000 ku munsi.”

Iyo amata amaze kuboneka kuri MCP imodoka yo kuri MCC niyo iza kuyatwara
Iyo amata amaze kuboneka kuri MCP imodoka yo kuri MCC niyo iza kuyatwara

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, avuga ko ikorwa ry’umuhanda uhuza Mucucu na Kageyo, watangiye gufasha aborozi kugeza umukamo w’inka zabo ku makusanyirizo y’amata.

Avuga ko ubundi umworozi utabashaga kunyura mu bunyerere yashyiragaho umucunda, akagenera umworozi iminsi ibiri mu cyumweru, indi minsi isigaye itanu akaba ariwe uyahembwa.

Agira ati “Wawundi wabaga ufite litiro 10 cyangwa 20, kujyana amata i Buhabwa ku ikusanyirizo mu bunyerere n’ibinogo byamugoraga kuko hari ibilometero 14 uvuye Mucucu, hakaba ushyiraho umucunda akaba ariwe uyagemura, akagenera umworozi iminsi ibiri mu cyumweru, nabyo urumva ko cyari igihombo gikabije ku mworozi.”

Iki kibazo cy’umuhanda kandi nticyari kibangamye ku mata gusa, kuko ngo no kubona imiti n’umunyu w’inka nabyo byari ikibazo kuko byasabaga umworozi kwishyura umumotari arenga 4,000 kugira abimuzanire.

Nyuma yo kubona umuhanda aborozi bakaba bihaye intego ko bagiye kuvugurura ubworozi bwabo, bakongera amata n’ubwo ngo bagifite ikibazo cy’isazi ya Tsetse ku begereye Pariki y’Akagera ndetse n’amazi mu nzuri.

Akarere ka Kayonza karimo amakusanyirizo y’amata arindwi akaba yakira Litiro 46,000 ku munsi, n’ubwo mu gihe cy’izuba hari ajya afunga imiryango kubera kubura amata yakira.

Aborozi bishimiye kugemura amata yabo batifashishije abacunda
Aborozi bishimiye kugemura amata yabo batifashishije abacunda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka