‘Drones’ zatangiye kwifashishwa mu gutwara intanga z’ingurube

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, avuga ko indege zitagira abapilote zitwa ‘drone’ zatangiye kwifashishwa mu gutwara intanga z’ingurube hirya no hino mu Gihugu.

Drones zatangiye kwifashishwa mu gutwara intanga z'ingurube
Drones zatangiye kwifashishwa mu gutwara intanga z’ingurube

Dr Uwituze avuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwazanye impfizi 13 z’ingurube z’icyororo gishya, gishobora guhangara indwara zafataga ingurube zisanzweho mu Rwanda, ndetse ko hari n’izindi umunani zigiye kuzanwa muri uyu mwaka.

Izo mpfizi z’ingurube ngo zizashyirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugira ngo aborozi bose babone intanga hafi, bakazajya bazihabwa n’utudege twa ‘drones’, ubusanzwe twari tuzwiho gushyira abarwayi amaraso kuva ku bitaro bimwe tujya ku bindi.

Dr Uwituze avuga ko RAB yatangiye imikoranire n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), kuko ari rwo rufitanye amasezerano n’Ikigo Zipline gicunga indege za drone zishyira amaraso abarwayi.

Dr Uwituze yagize ati “Mutubwirire aborozi bakoreshe ubwo buryo kuko ntacyo bibahendaho n’ubwo byaje na drone ahubwo byihutisha akazi. Twatangiranye n’Ikigo cya drone cy’i Muhanga, ubu tumaze gutwara doze (z’intanga z’ingurube) zigera ku 1,200”.

Dr Solange Uwituze asaba aborozi b'ingurube kwitabira gutumiza intanga zazo hifashishijwe drone, ngo nta kiguzi kirenzeho bazasabwa
Dr Solange Uwituze asaba aborozi b’ingurube kwitabira gutumiza intanga zazo hifashishijwe drone, ngo nta kiguzi kirenzeho bazasabwa

Umuyobozi wungirije wa RAB, avuga ko kugera muri Kamena umwaka utaha wa 2023, bazaba bamaze gutera intanga ingurube zirenga ibihumbi 103, ariko ko bagomba gufasha aborozi kwitabira gutumiza izo ntanga hakoreshejwe drone.

Dr Uwituze avuga ko kugeza ubu RAB ifite ibigo umunani mu gihugu, aho drone zizajya zivana intanga z’ingurube zikazishyira aborozi hirya no hino mu ntara, havuyemo Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kamonyi.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko impamvu yatumye bafata icyo cyemezo cyo gukoresha drone mu gutwara intanga z’ingurube, ari uko ngo zitabikika igihe kirekire nk’iz’inka, kuko zimara icyumweru kimwe gusa mu gihe iz’inka zo zibikwa hagashira n’umwaka zitarangirika.

Dr Uwituze yakomeje avuga ko harimo gushakwa uburyo ingurube, inkoko n’amafi bitazongera kurwanira ibyo kurya n’abantu, kuko RAB irimo gukorana n’abatubuzi b’amagi y’isazi (inyo), hamwe n’abazashaka imigozi y’ibijumba n’ibyatsi by’amarebe, bikaba ari byo bizasimbura cyangwa bikunganira ibigori, soya n’ingano bisanzwe bivamo ibiryo by’amatungo.

Dr Uwituze aganira n'abanyamakuru
Dr Uwituze aganira n’abanyamakuru

Dr Uwituze ateganya ko uyu mwaka wa 2022, uzajya kurangira uruganda rukora ibiryo by’inkoko, ingurube n’amafi hakoreshejwe amagi y’isazi rwatangiye gukora.

Aborozi b’ingurube n’inkoko banashyiriweho Ikigega bashobora gufatamo inguzanyo yo kuzahura ubworozi bwabo bwari bwarazahajwe na Covid-19, bakazajya bayishyura bongeyeho inyungu ya 8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka