Bahagurukiye kugenzura ubuziranenge bw’inyama

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), kiratangaza ko hatangiye gahunda yo kureba uko inyama zitunganywa kugira ngo zigere ku isoko zimeze neza zizewe.

Ni mu rwego rwo kugira ngo imirimo ikorwa mu ihererekanya ry’inyama irusheho kunoga neza bityo Abanyarwanda bakomeze kugerwaho n’inyama zujuje ubuziranenge.

Ni gahunda y’ukwezi kw’ubukangurambaga bw’inyama zujuje ubuziranenge kwatangiye ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, iyo gahunda ikaba yatangijwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ku bufatanye na RICA, ikaba ifite isanganyamatsiko igira iti “Inyama zujuje ubuziranenge kuri bose”.

Ubu bukangurambaga bugamije kugira ngo haboneke abantu bakora kinyamwuga mu kubaga no gutunganya inyama, hakaboneka inyama zikase neza zibereye ijisho, ndetse hakazaboneka n’ubwoko butandukanye bw’inyama bujya ku isoko mpuzamahanga.

Mu bugenzuzi bwakozwe na RICA bugakorerwa ku mabagiro yemewe, abagirwaho amatungo ndetse n’aho zicururizwa, basanze hakirimo ibibazo bigomba gukosorwa.

Umukozi wa RICA ushinzwe gutanga ibyangombwa, Dr. Gaspard Simbarikure, avuga ko mu bugenzuzi bakoze byagaragaye ko abantu badahagaze neza uko bikwiriye.

Dr. Gaspard Simbarikure avuga ko mu bugenzuzi bwakozwe hagaragayemo inenge
Dr. Gaspard Simbarikure avuga ko mu bugenzuzi bwakozwe hagaragayemo inenge

Ati “Mu mabagiro 48 yagenzuwe, 7 yonyine ni yo yabonye hejuru ya 70%, murumva ko urugendo rugihari, 21 afite munsi ya 50% murumva ko tugifite urugendo, aho zicururizwa birajya gusa, ariko wenda bo baragerageza, dufite 39 babonye amanota ari munsi ya 50% mu 159, ahenshi hagera ku 105 bari hagati ya 50% na 69%, nibura hari icyizere ko abagana aheza bazagenda biyongera ugereranyije n’uko abari mu mutuku ari bakeya”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera ibikomoka ku matungo mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Eugene Niyonzima, avuga ko ubworozi bw’amatungo atanga inyama buhagaze neza ugereranyije no mu myaka 10 ishize, byanatumye n’inyama ziyongera.

Dr. Eugene Niyonzima avuga ko ibijyanye n'umusaruro ukomoka ku matungo byiyongereye
Dr. Eugene Niyonzima avuga ko ibijyanye n’umusaruro ukomoka ku matungo byiyongereye

Ati “Mu 2012 ku mwaka twabashaga kubona toni z’inyama 76,830, kuri ubu turimo kubona toni 185,989, dushyize mu ijanisha dufite ubwiyongere buri hafi 142%, bivuze ko amatungo ubwayo yariyongereye bituma n’inyama ziyakomokaho ziyongera, gusa ntidukwiye kwishima ngo tunezerwe ko twageze aho twifuza kugera, kuko icyerekezo twifuza kugeramo mu 2024 ari ukubona toni z’inyama 215.000 ku mwaka”.

MINICOM ivuga ko inyama zoherezwa mu mahanga zirimo ubwoko bubiri kuko harimo izoherezwa ziturutse mu Rwanda, hakaba n’izindi zoherezwa zabanje gutumizwa mu mahanga ariko zigatunganyirizwa mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri MINICOM, Cassien Karangwa, avuga ko iyo bagereranyije mu biro ku mwaka bohereza ibigera kuri 670,287.

Cassien Karangwa avuga ko u Rwanda rwohereza ibiro by'inyama mu mahanga bisaga ibihumbi 600 ku mwaka
Cassien Karangwa avuga ko u Rwanda rwohereza ibiro by’inyama mu mahanga bisaga ibihumbi 600 ku mwaka

Ati “Izoherezwa ziturutse mu Rwanda ni ibiro 255,034, ukongeraho izoherezwa zabanje gutumizwa mu mahanga 415,253, wabiteranyaho byose ibyoherezwa hanze bikaba ibiro 670,287”.

Umuyobozi wa RICA, Beatrice Uwumukiza, avuga ko bateguye igihe kingana n’ukwezi kugira ngo baganire n’ibyiciro byose biri mu ruhererekane nyongeragaciro ku nyama hagamijwe kongera ubuziranenge bwazo.

Ati “Turagira ngo dukangurire Abanyarwanda gutunganya neza inyama mu rwego rwo kugira ngo rwa ruhererekane runozwe neza, zigere ku isoko zujuje ubuziranenge bwifuzwa, kuko gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni ugukora imirimo kinyamwuga tugasagurira n’amasoko twamaze kwihaza”.

Uretse ubwoko bw’inyama zoherezwa mu mahanga, u Rwanda runohereza amatungo akiri mazima arimo inka, ingurube, ihene, intama, inkwavu ndetse n’inkoko.

Ubukangurambaga ku buziranenge bw'inyama buhuriweho n'inzego zitandukanye
Ubukangurambaga ku buziranenge bw’inyama buhuriweho n’inzego zitandukanye

Icyegeranyo cya MINICOM cy’imyaka itatu, cyerekana ko mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwohereje amatungo afite ibiro bingana na miliyoni 4 n’ibihumbi 397 na 95, muri 2020 u Rwanda rwohereza mu mahanga amatungo mazima apima ibiro miliyoni 6 n’ibihumbi 79 na 903, mu gihe muri 2021 mu mahanga hoherejwe amatungo apima ibiro miliyoni 8 n’ibihumbi 694 na 447.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhh iriya photo ibanza nabonaga nyakubahwa yikoreye umunopfu!!!!

Senyamwishywa yanditse ku itariki ya: 18-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka