Amagi y’isazi n’imigozi y’ibijumba byasimbura ibiryo by’ingurube bikorwa muri soya n’ingano (Ubushakashatsi)

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyizeza aborozi b’ingurube ko mu rwego rwo kubabonera ibiryo by’amatungo bihendutse kandi biboneka hafi, cyakoze ubushakashatsi bugaragaza ko amagi y’isazi n’imigozi y’ibijumba byasimbura ibisanzwe bikorwa muri soya n’ingano.

Dr Uwituze hamwe n'aborozi b'ingurube
Dr Uwituze hamwe n’aborozi b’ingurube

Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze yabitangarije abahagarariye aborozi b’ingurube mu nama yagiranye na bo tariki 26 Ugushyingo 2021, avuga ko ibyo biribwa by’amatungo bishobora kuzaboneka mu mwaka utaha wa 2022.

Dr Uwituze yagize ati “Bizaba ari igisubizo ku ngurube, inkoko n’amafi, ni ukuvuga ngo ‘amatungo yose yaryaga ibintu birimo soya n’ibirimo ingano, icyo kizaba ari igisubizo kuko bizaba bidahenze kandi biboneka mu buryo bworoshye.

Dr Uwituze avuga ko imigozi y’ibijumba iri mu biribwa bitera imbaraga n’ibirinda indwara, mu gihe amagi y’isazi asimbura soya akagira uruhare mu kubaka umubiri.

Uyu muyobozi Mukuru muri RAB avuga ko inyigo z’igerageza ku biribwa by’amatungo bivuye mu magi y’isazi(inyo) zarangije gukorerwa mu Busanza(Kicukiro) hamwe no mu Bugesera, zikagaragaza ko ibyo bintu bivamo ibiribwa by’amatungo.

Amagi y'isazi (inyo) ngo abasha kuvamo ibiribwa by'amatungo bifite intungamubiri nk'iziva muri soya
Amagi y’isazi (inyo) ngo abasha kuvamo ibiribwa by’amatungo bifite intungamubiri nk’iziva muri soya

RAB yanemereye aborozi b’ingurube n’inkoko igishoro cya miliyari ebyiri mu rwego rwo kuzahura ubworozi bwabo bwazahajwe na Covid-19, ikavuga ko bazatangira guhabwa kuri ayo mafaranga ari muri Banki Itsura Amajyambere(BRD) muri uku kwezi gutaha k’Ukuboza 2021.

Dr Uwituze avuga ko umworozi uzajya usaba inguzanyo itarenze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 azayishyura yongeyeho inyungu ingana na 8% by’ayo yasabye, ariko ko muri rusange buri mworozi azaba yemerewe inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 350 hiyongereyeho inyungu isanzwe ya banki.

Asaba aborozi b’ingurube gushyiraho uburyo abatari mu Ishyirahamwe ryabo ryitwa ‘Rwanda Pig Farmers Association/RPFA’ batagomba kubona imiti n’ibiryo by’amatungo ku giciro kimwe nk’icyabo.

Umuyobozi wa RPFA, Jean Claude Shirimpumu avuga ko guhenda kw’ibiryo by’amatungo bituma borora bahendwa bakagurisha bahomba.

Shirimpumu avuga ko bateganya guhuza inzego zose bireba kugira ngo bavugurure igiciro cy’inyama y’ingurube yitwa akabenzi, kugeza ubu ku mworozi ari amafaranga y’u Rwanda 1,500 nyamara ku isoko ari amafaranga 4,000.

Shirimpumu yagize ati “Dufite aborozi banini ku rwego rw’Igihugu, igihe tuzaba tumaze kugira ijwi rimwe no korora bigendanye n’icyo isoko ridusaba, tuzishyiriraho igiciro twumva twifuza”.

Uwitwa Musafiri Steven washinze uruganda rukora ibiribwa by’ingurube avuga ko kuba aborozi bazo bamaze kwishyira hamwe bigiye kuborohera kubibona mu buryo bwihuse, kuko ngo azajya akorera umubare w’abo azi ndetse n’aho baherereye.

RAB isaba aborozi b’ingurube kwitabira kuzifatira ubwishingizi no kwihembera abashinzwe kuzitaho aho gutegereza abaturuka ku murenge kuko ngo bashobora kuba batazikurikirana uko bikwiye.

Iki kigo kandi cyizeza aborozi b’ingurube kuzajya kibaterera intanga z’ubwoko bugezweho bwororoka cyane, aho kugira ngo bahore bahangayikishijwe no kuzishakira impfizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kirarika (igihugu)!!!
Izi nzozi za Dogiteri zo gushora aborozi mu bihombo by’ubushakashatsi "SORDIDE KU MAGI Y’ISAZI" zitaniyehe "n’UBUKEBEBE" bwaranze ubushakashatsi kuli MAZOUT yo mu mata y’imivumu?!!
Arumva azorora toni zingahe???
Mu "BWIDISHYI BWA KERA", umuntu ya beshye umwami ko "amuhaye intango 8 z’amarira y’abantu + imiguli 8 y’ivu ry’imisatsi yabo" yamubumbira abasirikali 8 b’indwanyi baticwa n’imyambi...
Abaturage baramowe, barakubitwa karahava!
Abagifite ubunyangamugayo muli iki gihugu ntibazatume adukiniraho (aborozi) no gusesagura imali y’igihugu!
Aho covid-19 itugejeje birahagije.
MWISENEZA K. Paul
Rubavu

MWISENEZA Kalombo Paul yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

Nta sojo rihari rihamye nibiryo nikibazo gikomeye mu mezi 7 8bgurube irya hafi 150.000 frw ikagurishwa 120.000 frw?

Piter yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka