Kuragiza inka ya “Gira inka” byamuviriyemo kuyinyagwa

Nyuma y’umwaka yararagije inka yahawe muri gahunda ya “Gira inka’, ubuyobozi bwayimwatse bumushinja kuyigurisha, ariko we akavuga ko arenganye kuko yayiragije bubizi.

Uwanyirigira Olive Agnes wo mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi yahawe inka na Koperative y’abatwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, KODASE muri Mata 2015 mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yambuwe inka ya "Gira inka" ashinjwa kuyigurisha nyamara we akavuga ko yari yarayiragije.
Yambuwe inka ya "Gira inka" ashinjwa kuyigurisha nyamara we akavuga ko yari yarayiragije.

Inka yayiragije Nyirasenge utuye mu mudugudu baturanye wa Rugarama, kuko nta bushobozi bwo kuyorora yari afite, ariko akajya ayibaruza mu nka za “Gira inka” zo mu mudugudu we wa Buhoro.

Avuga ko yatunguwe no kubona ubuyobozi buyimwaka bumushinja ko yayigurishije kandi ari bwo bwamwemereye kuyiragiza .

Ati “Izo nka twazihawe turi batatu. Gitifu w’umurenge n’uw’akagari baduhaye uburenganzira bwo kuziragiza kuko ntaho twari dufite ho kuzishyira”.

Nyirasenge Bazubagira Therese, umaze umwaka aragiye iyo nka, avuga ko bagiranye n’amasezerano yanditse kugira ngo n’abana bamenye ko ari indagizo.

Ati “Namaze kuyigeza mu rugo ndamubwira ngo tugirane amasezerano, ejo abana banjye batabona hano hari inka, bakagira ngo ni iyabo. Nshobora gupfa, umwana akavuga ko nta nka wazanye aha”.

Nubwo ashinjwa kuragiza amasezerano agaragara n'ayo kuragiza gusa.
Nubwo ashinjwa kuragiza amasezerano agaragara n’ayo kuragiza gusa.

Nubwo nta masezerano y’ubugure agaragara, tariki 9 Mata 2016, Komite ya “Gira inka” mu mudugudu iherekejwe na DASSO yaje gutwara iyo nka mu rugo rwa Bazubagira.

Ubuyobozi butangaza ko hari abaturage barimo uhana imbibi na Uwanyirigira, batanze amakuru ko yagurishijwe.

Rwirima Niyigena Sabin, ushinzwe Ubworozi mu Murenge wa Gacurabwenge, agira ati “Batubwiye ko yayigurishije amafranga y’u Rwanda ibihumbi 60, bavugana y’uko abyita ko ayimuragije, yazabyara akitura, ubundi akayigira iye. Twamaze kubimenya komite ya Gira inka ijya kuyikurayo kuko hari amakuru avuga ko bashakaga kongera kuyigurisha”.

Ngo kwamburwa iyo nka, byakurikije amabwiriza mashya ya “Gira inka”, atemerera abahabwa inka kuziragiza.

Cyakora Rwirima atangaza ko bagiye kongera gushaka amakuru neza, bazasanga itaragurishijwe koko, ikazasubizwa Uwanyirigira mu gihe azemera kuyiragirira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka