Nyagatare: Hatangijwe gahunda yo gutera no kuhira ubwatsi bw’amatungo

Akarere ka Nyagatare katangije ku mugaragaro gahunda yo guhinga ubwatsi bw’amatungo mu nzuri, kubwuhira no kubuhunika kugira ngo gakomeze guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Abayobozi bafatanyije n'abaturage gutera ubwatsi bw'amatungo.
Abayobozi bafatanyije n’abaturage gutera ubwatsi bw’amatungo.

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 23 Kanama 2016, mu Mudugudu wa Matimba VII, hafi y’umugezi w’Akagera mu Kagari ka Matimba k’Umurenge wa Matimba.

Aborozi basabwa kuyoboka gahunda nshya yo guhinga ubwatsi ku rugero rushimishije kandi bakajya babuhunika kugira ngo babone ibyo bagaburira amatungo yabo mu gihe izuba ryacanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, avuga ko aka karere karimo inzuri 7020 ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 68 na 284. Muri zo, hegitare 400 gusa ni zo zihinzweho ubwatsi bwa kijyambere, bigaragara ko bukiri ku buso buto ugereranyije n’ubukenewe.

Hahise hanatangizwa ku mugaragaro gahunda yo kuhira ubwatsi bw'amatungo.
Hahise hanatangizwa ku mugaragaro gahunda yo kuhira ubwatsi bw’amatungo.

Avuga ko hari impungenge za bamwe mu borozi batangiye gutwika inzuri kugira ngo hamere ubwatsi bw’uruhira muri iki gihe bamwe batekereza ko imvura igiye kugwa.

Yagize ati “Muri iki gihe imvura yegereje, duhanganye n’abatwika inzuri bashaka uruhira kubera imyumvire ko rukamisha (rwongera umukamo). Nyamara iyi myumvire ikwiye guhinduka kuko ubwatsi bwahinzwe butanga intungamubiri n’umukamo.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, avuga ko amabwiriza mashya asaba aborozi guhinga kuri ¼ cy’urwuri ubwatsi bw’amatungo.

Guverineri Uwamariya yemeza ko muri iki gihe bitagishoboka gushumura inka ahubwo ko aborozi bakwiye guhindura imyumvire bakorora bahangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Guverineri Uwamariya Odette atera ubwatsi bw'amatungo.
Guverineri Uwamariya Odette atera ubwatsi bw’amatungo.

Agira ati “Korora dushumura inka ntabwo bikigezweho ahubwo dukwiye gukora ubworozi bwahangana n’imihindagurikire y’ibihe. Guhinga ubwatsi bw’amatungo no kubuhunika bikwiye kuba umuhigo kubera akamaro kabyo.”

Mushayija Geoffrey watanze ubuhamya bwo guhunika ubwatsi, yavuze ko yahunitse ibisigazwa by’imyaka byari bisanzwe bitwikirwa mu mirima, none ngo bimutungiye inka ashinzwe gukurikirana kandi ngo n’umukamo wariyongereye.

Agira ati “Izuba ryaranyigishije kuko ubushize napfushije inka, izindi nzigurisha ngura ibisigazwa by’umuceri, ubu nahisemo kugura iby’ibishyimbo, none bintungiye inka kandi n’umukamo wikubye hafi kabiri.”

Avuga ko muri iyi minsi, akama litiro 48 mu zuba kandi mbere yarabonaga 32 gusa mu gihe cy’imvura.

Ibisigazwa by'ibishyimbo abigaburira inka zikongera umukamo.
Ibisigazwa by’ibishyimbo abigaburira inka zikongera umukamo.

Urwuri rw’uwitwa Rutaremara Peter ni rwo rwatangirijwemo gahunda yo gutera ubwatsi no kubwuhira. Hegitari 6 zarwo zari zarateweho ubwatsi mu gihembwe cy’ihinga gishize ariko bwicwa n’izuba.

Akarere ka Nyagatare kabarurwamo inka ibihimbi 96 na 651 harimo izisaga ibihumbi 53 za gakondo, ibihumbi 41 z’imvange n’ibihumbi 2 na 600 za kijyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka