Inka zorojwe abatishoboye zirimo gupfa umusubizo

Inka eshanu mu zahawe abatishoboye bimiwe ahazubakwa Ikibuga cy’Indege cya Bugesera zimaze gupfa.

Ikiraro rusange izo nka zororerwamo.
Ikiraro rusange izo nka zororerwamo.

Abo baturage bavuga ko hafi ya bose ari ubwa mbere bari batunze inka dore ko bari mu cyiciro cy’abakene.

Kuradusenge Paul, umwe muri bo, agira ati «Bajya kuziduha Veternaire ntiyigeze aduha amahugurwa yadufasha kumenya korora inka, ibi rero ni byo biri gutuma hari inka zivuka zigahita zipfa, bitewe n’uko usanga tutazi ikigero cy’amata inka nto igomba konka ndetse n’inka yarwara ntitubimenye. »

Uwitwa Mukarutabana Dative, we avuga ko n’imiti bari barabahaye yahise ishira hakiyongeraho ikibazo cy’ubwatsi bwo kuzigaburira.

Ati «Inka irarwara ntitumenye uburyo tuyivura, ibyo bikiyongera ko nta mikoro dufite yo kugura imiti. Dufite ikindi kibazo cy’ubwatsi kuko usanga ntaho dufite ho kubuhinga bityo zikicwa n’inzara.»

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Nzaba Muhumuza Benjamin, avuga ko muri izo nka abo baturage bahawe hamaze gupfamo eshanu, akavuga ko ahanini bituruka ku kuba zaratutse kure zika zitamenyereye ikirere n’ubutaka by’aho muri Juru.

Nsanzumuhire Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, asaba abo baturage gufashanya bagasangizanya ubumenyi ku kwita kuri izi nka, kugira ngo bazanabashe koroza abandi.

Ati «Ubuyobozi bugiye kongera imbaraga mu kubahugura, byiyongeraho n’umuganga w’amatungo tumaze kubaha uzajya ubafasha kuzitaho ».

Imiryango 62 yari isanzwe iri mu cyiciro cy’abatishoboye ni imwe mu yari ituye ahazubakwa Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, ituzwa mu Kagari ka Musovu aho yubakiwe umudugudu nyuma yo kubona ko itari kubona aho yimukira bitewe n’uko ingurane yari guhabwa, itari ihagije, ndetse inahabwa inka zororerwa mu kiraro rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka