Inka za Girinka zagarujwe zongeye kugabirwa abandi

Inka zisaga 60 zaguzwe mu mafaranga yagarujwe mu zari zaranyerejwe muri gahunda ya Girinka mu Karere ka Kamonyi, zongeye guhabwa abaturage.

Abaturage bishimanye n'abayobozi mu kwizihiza umunsi wo kwibohora.
Abaturage bishimanye n’abayobozi mu kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora, wabereye ku rwego rw’akarere mu kagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, hatanzwe inka 17 zaguzwe mu mafaranga yagarujwe, nyuma yo gukora isuzuma ku irengero rya zimwe mu nka zari zaratanzwe muri gahunda ya Girinka.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, yatangaje ko ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu mu karere hagarujwe asaga miliyoni 10Frw avuye ku makosa yakozwe muri gira inka, hagakurwamo inka zizorozwa imiryango hafi 60.

Yagize, ati “Ziriya nka zagarujwe ku bantu bagize amakosa muri gira inka, abantu bagurishije inka. Ariko kugira ngo tubashe kugaruza ibyari byaraburiwe irengero, ingabo zarabidufashije.”

Gahunda yo gufasha abaturage kuva mu bukene bahabwa inka, ni kimwe mu byo abaturage bashima ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe, ariko basaba ko hakumirwa abayibangamira.

Ngamije Vincent, umutarage wo mu kagari ka Muganza, yasabye ko ubuyobozi bukwiye kutihanganira abayobozi baka ruswa abaturage kugira ngo babahe ibiri mu burenganzira bwabo.

Ati “Baturinde abayobozi baka ikiziriko (amafaranga), umuturage kugira ngo babone kumuha inka, kandi n’abariya bahanwe mpamya ko ibyo bakoze bari babiziranyeho n’abayobozi kuko bari bashinzwe kuzikurikirana umunsi ku wundi.”

Amarangamutima mu gutanga inka yongera kuvugwa n’uwitwa Mukakimenyi, ugaya abayobozi babangamira gahunda yo kugabira inka abatishoboye yatangijwe na Perezida Kagame ashaka ko batera imbere ariko bo bakazigurisha.

Ati “Niba umuyobozi w’igihugu yaratanze inka ngo rubanda rugufi rubone agafumbire n’amata yo guha abana, noneho ya nka igafatwa n’umuntu w’umukire kuko yatanze amafaranga. Ubwo abayobozi bayigurisha kandi Perezida kagame atarayigurishe, numva bareba uko bahanwa.”

Mu kugaruza Gira inka, hakusanyijwe amafaranga y’inka zari zaragurishijwe, ayavuye mu nyama z’inka zapfuye zikagurishwa n’abari baranze kwitura.

Uretse abaturage bashubije ibyo bari baranyereje, Umuyobozi w’akarere atangaza ko hari abakozi b’akarere babigizemo uruhare, umwe akaba afunze, undi ari gushakishwa n’ubugenzacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka