Imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza Pasika no gushyigikira Bibiliya irarimbanyije

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (The Bible Society of Rwanda-BSR) uravuga ko imyiteguro y’igitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration’ igeze kure. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, kikazabera muri BK Arena.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza, yagaragaje ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo kwizihiza Pasika, hakaboneka n'inkunga yo gushyigikira Bibiliya muri iyi minsi zabaye nke ku isoko zikanahenda
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza, yagaragaje ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo kwizihiza Pasika, hakaboneka n’inkunga yo gushyigikira Bibiliya muri iyi minsi zabaye nke ku isoko zikanahenda

‘Ewangelia’ ni ijambo ry’Igiheburayo risobanura ‘Gospel’ cyangwa se ‘ubutumwa bwiza’.

Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi n’amakorali akunzwe na benshi harimo nka Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika, James&Daniella, Korali Jehovah Jireh na Shalom Choir zo muri ADEPR, umuhanzi Israel Mbonyi, ndetse na Alarm Ministries.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika no gusoza gahunda ya ‘Shyigikira Bibiliya’.

Biteganyijwe ko amafaranga yose azishyurwa ku muryango mu kwinjira muri icyo gitaramo azakoreshwa mu kugura Bibiliya zimaze iminsi zarabaye nke ku isoko ry’u Rwanda, ndetse ibiciro byazo bikazamuka, mu gihe ari igitabo cyifashishwa cyane n’abemera Imana.

Abantu bahamagarirwa kuzitabira igitaramo ku bwinshi kuko kucyitabira ari umusanzu ukomeye, nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza.

Abanyamakuru basobanuriwe aho imyiteguro y'iki gitaramo igeze
Abanyamakuru basobanuriwe aho imyiteguro y’iki gitaramo igeze

Yagize ati “Kuza muri iki gitaramo gusa, byaguhesha umugisha kubera ko uzaba ushyigikiye ko ubutumwa bwiza buri muri Bibiliya bugera kure. Uzaba ari n’umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo ari ku biciro bitandukanye. Harimo ayagurishwa 5.000 Frw, na 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 15.000 frw (VIP) na 20.000 Frw (VVIP). Hari n’ameza y’abantu batandatu yishyurwa 200.000 Frw.

Ahazabera icyo gitaramo muri BK Arena hazaba hafunguye guhera saa munani z’amanywa, naho abaririmbyi ba mbere bagere ku rubyiniro saa kumi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni iki cyemeza ko bible yandikishijwe n’Imana?Ikibihamya ni UBUHANUZI bwinshi dusanga muli icyo gitabo bwasohoye.Urugero,muli Luka 19:43,44, mu mwaka wa 33,Yezu yahanuye, yuko Umwanzi azaza agasenya Urusengero rwa Yeruzalemu.Niko byaje kugenda.History yerekana ko mu mwaka wa 70,Abasirikare b’Abaroma,bali bayobowe na General Titus,baraje basenya umujyi wa Yeruzalemu n’Urusengero rwayo nkuko Yezu yarabihanuye.Urundi rugero,Daniel 8:7,8,20-22,yahanuye ko Umwami wa Greece (Alexander the Great),azakuraho Abami ba Medes na Persia.Nawe akazasimburwa n’Ubwami bune.Niko byaje kugenda.Nkuko History ivuga,Umwami Alexander the Great amaze gupfa,ubwami bwe bwacitsemo ibice 4,ibyo bice byaje kuyoborwa n’aba Generals be bane,bitwaga: Cassandre,Ptolemee,Seuleucus na Lysimaque.Ibi byerekana ko n’ubundi buhanuzi bwayo butaraba nta kabuza buzaba mu myaka iri imbere.Urugero ni isi izaba paradizo,izuka ry’abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza rizaba ku munsi w’imperuka,etc…

masabo yanditse ku itariki ya: 28-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka