Hatangijwe urubuga rwa internet rufasha abahinzi n’aborozi

Ihuriro ry’Urubyiruko rukora ubuhinzi bugamije isoko (RYAF), ryashyize ahagaragara urubuga rwa internet rufasha umuhinzi kubarura ibyo yakoresheje no kumenyekanisha umusaruro.

Bmawe mu bagize ihuriro rya RYAF.
Bmawe mu bagize ihuriro rya RYAF.

Uru rubuga bafashijwemo na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), rutuma umuhinzi abasha kujya yandika amakuru y’ibyo akoze byose ku buhinzi bwe.

Umuhinzi iyo amaze kubona umusaruro akawumurikira abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa. Nawe bikamufasha kuwushakira isoko no kubona abamufasha kwagura umushinga we.

Byose bikorwa ari uko umuntu yasuye uru rubuga rwa RYAF, akabanza gusaa kuba umunyamuryango, nk’uko Rutagengwa Gabiro Hervé ari nyir’ikigo cyitwa ‘MedMasoft’ cyakoze iri koranabuhanga yabisobanuye.

Yavuze ko abahinzi ko ku rubuga rwa RYAF hari imbonerahamwe abifuza kuba abanyamuryango buzuzamo umwirondoro wabo.

Rutagengwa Gabiro Hervé agaragaza ikoranabuhanga rizafasha abahinzi kwagura imishinga.
Rutagengwa Gabiro Hervé agaragaza ikoranabuhanga rizafasha abahinzi kwagura imishinga.

Nyuma uwemerewe kuba umunyamuryango ngo abigaragarizwa muri email ye, agatangira gukoresha irembo rye riri ku rubuga rwa RYAF. Aho ni ho ajya abikaho amakuru yose y’ibyo akoze ku buhinzi bwe, nyuma yamara kubona umusaruro agatangira kubisangiza abandi.

Yagize ati “Uru rubuga rufite uburyo bw’ihererekanyamakuru mu bucuruzi. Nk’urugero umuhinzi ntabwo azi aho imbuto ziri, ariko hari undi mugenzi we w’umunyamuryango wa RYAF bahuriye ku rubuga uzifite.

Uwo ufite igicuruzwa nabitangaza, umuntu wese aho yaba ari ku isi azahita amenya ngo kwa runaka hariyo imbuto, ahite atangira avugane nawe kuko nimero ze zizaba zigaragara.”

Jean Baptiste Hategekimana, Perezida wa RYAF, avuga ko bazakomeza gushaka udushya mu iterambere ry’ubuhinzi. Yongeraho ko bazanashyiraho ubukangurambaga kuri bagenzi babo b’urubyiruko, kugira ngo bakarusheho gukunda no gukora ubuhinzi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tony Nsanganira yavuze ko iyi miinisiteri isanzwe ifite ikibazo cy’uko ubuhinzi bukorwa n’abasaza batabishoboye. Yavuze ko bituma butanga umusaruro muke.

Ati “Hari umusaza wambwiye ngo ‘abo bana bacu ntibakozwa isuka, bibera iyo mu mujyi bizerereza.”

Tony Nsanganira avuga ko MINAGRI irimo guha ikaze ikoranabuhanga ryose rishobora kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, ku buryo Leta ngo yashyizeho igishoro cyo gushyigikira abatangira imishinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

URUBUGA NTIRUGARAGARA .WEB SITE IRAKENEWE. THX

UWIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Icyo gishoro kiboneka gute? bigasaba iki?

Musangamfura yanditse ku itariki ya: 6-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka