Yinjiza miliyoni 1RWf ku kwezi abikesha ingurube

Ngirumugenga Jean Marie Pierre wo muri Rwamagana yaretse akazi ka Leta ajya mu bworozi bw’ingurube none ubu yoroye izibarirwa muri 700.

Ngirumugenga Jean Marie Pierre yoroye ingurube 700
Ngirumugenga Jean Marie Pierre yoroye ingurube 700

Mbere y’umwaka wa 2010, Ngirumugenga ufite imyaka 39 y’amavuko, yakoraga akazi ka Leta aho yari ashinzwe ubuhinzi (Agronome) mu cyahoze ari ikigo cy’igihugu gishinzwe Kawa (OCIR CAFÉ) mu Karere ka Rwamagana, ahembwa ibihumbi 350RWf ku kwezi.

Uyu mugabo ufite abana batatu, muri 2010 nibwo yafashe icyemezo cyo kwikorera maze atangira ahinga urutoki. Muri 2012, miliyoni 5RWf yari afite nizo yehereyeho yorora ingurube ingurube 25.

Ngirumugenga ahamya ko ubworozi bw’ingurube bwamuhiriye ku buryo ngo bumuha inyungu ya miliyoni 1RWf irenga buri kwezi.

Akomeza avuga ko ku mwaka yizigamira miliyoni 20RWf, yamaze gukuramo ayo kwishyura abakozi, ayo yaguze ibiryo by’ayo matungo ndetse yanakuyemo ayo gutunga umuryango we.

Izo ngurube yoroye azigurisha ku bantu batandukanye cyane cyane abashaka kuzibaga ngo bagurishe inyama. Ingurube imwe ayigurisha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150RWf na 200RWf.

Ingurube imwe ayigurisha amafaranga agera ku bihumbi 200RWf
Ingurube imwe ayigurisha amafaranga agera ku bihumbi 200RWf

Ingurube yorora ni amoko abiri aturuka hanze y’u Rwanda nko mu Burayi. Harimo izo mu bwoko bwa Landras na Pietrain. Yahisemo ubwo bwoko kuko zitanga umusaruro.

Agira ati “Izi ngurube zitanga umusaruro mwinshi kandi vuba kuko ku mezi ari hagati y’atandatu n’arindwi, imwe iba ifite ibiro 100, bivuze ko zitanga inyama nyinshi, mu gihe izisanzwe zororwa mu Rwanda zigwiza ibinure aho kugwiza inyama.

Ingurube ziva i Burayi ziba zarakorewe ubushakashatsi, zikongererwa umubyimba kugira ngo zitange inyama nyishi, zikongererwa umubare w’ibyana zibwagura ari yo mpamvu ari zo tworora. Ntiwatangira umushinga ngo uhere ku bintu bitabyara inyungu.”

Akomeza avuga ko izo ngurube yoroye zimaze kumugeza ku mutungo ufite agaciro gasaga miliyoni 90RWf.

Kuzigaburira bimutwara arenga miliyoni 4RWf

Ngirumugenga ahamya ko ingurube ze azigaburira ahanini ibiryo byo mu nganda, akabyivangira akurikije intungamubiri zirimo n’ikigero cy’ingurube agiye kugaburira. Kuzigaburira bimutwara miliyoni 4.2RWf buri kwezi.

Ingurube yoroye azigura hanze y'u Rwanda
Ingurube yoroye azigura hanze y’u Rwanda

Akomeza avuga ko ifumbire iva mu biraro by’ingurube ayikoresha mu gufumbira urutoki n’indi myaka. Ibyo byose abikorera kuri hegitari 12 z’ubutaka.

Uyu muhinzi-mworozi ahamya ko ubworozi bw’ingurube bumaze kumuzamura ku buryo ngo umuryango we ubayeho neza.

Ati “Isambu nkoreraho ni iyo niguriye, nubatse inzu ebyiri zifite agaciro ka miliyoni 30RWf. Imwe nyituyemo indi nkayikodesha ndetse naniguriye imodoka ngendamo inamfasha mu kazi. Mbasha gutunga umuryango wanjye ku buryo ntacyo wamburana.”

Akomeza avuga ko umugore we na we yahoze ari umwarimu mu mashuri yisumbuye ariko kuva muri 2010 ngo ako kazi yarakaretse ajya gufatanya n’umugabo we mu buhinzi n’ubworozi.

Ngirumugenga Jean Marie Pierre ingurube yoroye zimutwara miliyoni 4RWf azigaburira
Ngirumugenga Jean Marie Pierre ingurube yoroye zimutwara miliyoni 4RWf azigaburira

Abaturanyi ba Ngirumugenga nabo bungukira mu bikorwa bye kuko akoresha abakozi barenga 50, barimo 20 bahoraho baba bari mu mirimo yo kwita ku ngurube.

Hari kandi ngo abaza kuhahahira ubwenge, abo yoroje ndetse n’abo yahaye insina bajya gutera ku buryo na bo biteje imbere.

Ngirumugenga avuga ko umuntu ushaka korora ingurube agomba gutangirira ku zihwanye n’ubushobozi bwe, akazikurikiranira bityo ntaziharire abakozi gusa ubundi akita ku isuku yo mu biraro.

Usibye kuba ari umworozi, Ngirumugenga Jean Marie Pierre ni n'umuhinzi wabigize umwuga. Izi ni zimwe mu nsina yahinze
Usibye kuba ari umworozi, Ngirumugenga Jean Marie Pierre ni n’umuhinzi wabigize umwuga. Izi ni zimwe mu nsina yahinze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

Nange maze imyaka itanu noroye ingurube ariko za gakondo,nkaba nagusabaga address zawe kugirango nzakugureho icyororo phone number yange ni 0783554512 ndi I nyagatare karangazi

Kamana boniface yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

Ariko mwokabyara mwe kandi mugaheka.
Kuki mushyiramo ibikabyo. Muri 2010 rwose uwo Ngirumugenga ntawari muri NAEB kuko nibwo nahavuye mu kwezi kwa cumi.
Niba yari TS café ayo mafranga ntabwo yayahembwaga.
Ibyo bitwereka ko na ziriya nyungu ntazo.
Nimwamamaze ariko mwikabya tutazashora amafranga yacu tukayatamo.

BIZIMANA Edouard yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Natwe dukeneye amigisho kubworozi bwingurube kd dukeye nicyororo.

Shukuru yanditse ku itariki ya: 16-01-2022  →  Musubize

Natwe muduhe amigisho kd mutubwire nuko twabona icyororo hano muri uganda dukeneye kuzorora.

shukuru yanditse ku itariki ya: 16-01-2022  →  Musubize

nange nkunda ubu bworozi cyane ndashaka nokubujyamo

nitwa Shukuru yanditse ku itariki ya: 5-02-2021  →  Musubize

Nshimiye ubumenyi muduha ariko mujye mushyiraho nomero tel yuwo twabaza neza amakuru

Donath yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Nshimye ayamakuru ariko ndabonaarimo ibikabyo:
2010 ko nanjye nakoraga muri icyo kigo ko uwo Ngirumugengantamuzi?
Ese ko niba yari Agronome ko uwo mushaharautageragaho?
Keretse Niba yari kuri Head Quarter ariko simpamuzi pe!!!
Ikindi cya kabiri ko muvuga ko ku kwezi azigama 1,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda ubwo ku mwaka yazigama 20,000,000 gute?
Simpakana ko ubworozi nk’ubwo butunguka ariko amakuru atanzwe ndabonamo gukabya.

Eddie yanditse ku itariki ya: 18-10-2020  →  Musubize

Nshimye ayamakuru ariko ndabonaarimo ibikabyo:
2010 ko nanjye nakoraga muri icyo kigo ko uwo Ngirumugengantamuzi?
Ese ko niba yari Agronome ko uwo mushaharautageragaho?
Keretse Niba yari kuri Head Quarter ariko simpamuzi pe!!!
Ikindi cya kabiri ko muvuga ko ku kwezi azigama 1,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda ubwo ku mwaka yazigama 20,000,000 gute?
Simpakana ko ubworozi nk’ubwo butunguka ariko amakuru atanzwe ndabonamo gukabya.

Eddie yanditse ku itariki ya: 18-10-2020  →  Musubize

MBANJE KUBASHIMIRA,
MBANDIKIYE MBASABA KO MWAMPUZA NURIYA MWOROZI,KUKO NIFUZA NAJYE GUKORA UBWOROZI BWINGURUBE,NKABA NAMUSABA ICYORORO.
NUMBER YAJYE NIYI +0781956543
MURAKOZE.MUGIHE NTEGEREJE IGISUBIZO.

Angelique yanditse ku itariki ya: 30-09-2020  →  Musubize

MBANJE KUBASHIMIRA CYANE KUBWO KUDUHA ABANTU NKABA BADUKANGURA MUBITEKEREZO, NDIFUZAKO MWAMPUZA NAWE, MUKENEYEHO INYIGISHO,

MURAKOZE

Tel: +250783358683

NZAMUBONA Jacques yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

Nibyiza cyane korora ingurube muduhuze nabozozi
Nimero:+260761308528

Umutoni jazz yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Ubworozi bw’ingurube nibwiza
Cyane bikunze mwaduha nimero zumworozi akazadufasha kumahugurwa

Umutoni jazz yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka