Ubworozi bw’amafi bari batezeho amakiriro ntibugitanga umusaruro

Abagize koperative ikora ubworozi bw’amafi mu Karere ka Ngororero bavuga ko umusaruro w’amafi wagabanutse bitewe no kubura ibiryo byayo.

Mbere ngo babonaga toni eshanu z'amafi ariko ngo ubu n'imwe ntibayibona
Mbere ngo babonaga toni eshanu z’amafi ariko ngo ubu n’imwe ntibayibona

Iyo koperative, igizwe n’abahinzi-bororozi 74, isanzwe ariyo rukumbi itanga amafi ku isoko ry’akarere ka Ngororero. Yari isanzwe itangaga toni eshanu z’amafi buri gihembwe ariko ubu ngo nta nubwo ikibona toni imwe.

Abayigize bavuga ko ibiryo bagura bitagitunga amafi yabo. Babwirwa ko go ku isoko nta biryo byujuje intungamubiri z’amafi bihari; nkuko Bajyagahe Donatha abisobanura.

Agira ati “Ubu ntitukibona umusaruro kandi aya mafi yari adutunze. Abayobozi batubwira ko ibiryo byabuze ko ibiri ku isoko bidafite intungamubiri.”

Uyu mugore avuga ko ubu amafi yabo atungwa n’ibiryo bisaguka mungo bakabizana muri ayo mafi.

Bavuga ko ibiryo babona bitujuje intungamubiri bigatuma amafi adakura
Bavuga ko ibiryo babona bitujuje intungamubiri bigatuma amafi adakura

Mugenzi we witwa Dusabimana Elina uvuga ko ngo ibiryo bagura ku isoko rya Muhanga bidafasha amafi gukura ahubwo ngo bituma agwingira andi agahinduka umukara.

Agira ati “Ahubwo ibyo biryo tubishyiramo amafi agahundura ibara akaba umukara, ntitukibona umusaruro.”

Aba borozi bavuga ko ubundi mu mezi atatu babonaga toni eshanu z’amafi, zifite agaciro ka miliyoni 10Rwf kuko ikilo kimwe cyayo kigura 2000RWf. Icyo gihe buri munyamuryango yabonaga akabakaba ibihumbi 150RWf mu mezi atatu.

Musabyimana Ernest, umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Ngororero ntahuza n’abo borozi b’amafi.

Agira ati “Kudindira kwayo byatewe n’abanyamuryango bahora bategereje ubafasha. Mu ntangiriro bafashwaga n’umushinga witwa PAIGLAC aho uhagarariye babura amikoro yo gukomeza kugurira amafi ibiryo byujuje ibisabwa.”

Aborozi b'amafi muri Ngororero bahamya ko ubworozi bw'amafi aribwo bubatunze
Aborozi b’amafi muri Ngororero bahamya ko ubworozi bw’amafi aribwo bubatunze

Musabyimana avuga ko ibiryo by’amafi bitabuze ku isoko nkuko abo baturage babivuga. Yemeza ko bihenze ku buryo kubona ibihagije amafi bafite bigoye nubwo atavuga amafaranga bigura. Ahamya ko hari umushinga barimo kuvugana nawo uzafasha abo borozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibiryo by’amafi murwanda birahari, ubu twabazaniye uruganda rukomeye mukarere rwitwa PAFI Ltd, dukora ibiryo by’amafi, inkoko, ingurube n’inka. murumva rero ko ibiryo biraboneka ku isoko murwanda. uwabicyenera yahamagara izi numero +250733346728.murakoze

alias Ean yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka