Doctor Nsigayehe Ernest uyobora ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere, avuga ko ikibazo cyo kurarana n’amatungo kuri bamwe kizakemurwa n’ibikumba rusange kuko bizorohera irondo gucunga umutekano w’amatungo yabo.
Ati “Kurindira hamwe byoroshye kurusha uko buri wese yakwirindira. Bizatuma n’abararanaga n’amatungo kubera ubujura babicikaho.”
N’ubwo nta mubare uzwi w’abararana n’amatungo muri aka karere, bamwe mu baturage bemeza ko benshi bararana nayo kubera gutinya ko yibwa.
Nikuze Egidia utuye mu Murenge wa Gitoki avuga ko kenshi amatungo arara mu mazu y’abaturage ari amagufi.
Ati “Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo kirahangayikishije, bituma bamwe bahitamo kurarana n’amatungo. Hari n’ingo ebyiri twabonye zirarana n’inka mu nzu, ikibazo cyabyo bikurura isuku nke.”
Mu karere ka Gatsibo hamaze kubakwa ibiukumba rusange by’imidugudu bine. Bitanu biherereye mu murenge wa Rwimbogo, ikindi kikaba mu Murenge wa Kabarore.
Doctor Nsigayehe Ernest avuga ko bafite gahunda yo kugeza ibikumba rusange ku rwego rw’isibo, kuko aribwo byorohera abaturage gucunga amatungo abiraramo.
Ahanini inka zishyirwa muri ibi bikumba rusange ni izatanzwe muri gahunda ya girinka, hagamijwe gukurikirana imikurire n’imivurire yazo no guca uburiganya buzigaragaramo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|