“Aqua” ije gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amafi

Ikigo cyitwa “Aqua” gikomoka mu gihugu cya Danemark, kigiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amafi, cyatumaga umusaruro wayo uba muke.

Aborozi b'amafi mu nama baherutse kugirana na Aqua ndetse na Gorilla Feed itabashaga guhaza isoko ryo mu Rwanda
Aborozi b’amafi mu nama baherutse kugirana na Aqua ndetse na Gorilla Feed itabashaga guhaza isoko ryo mu Rwanda

Ubusanzwe ibiryo byagaburirwaga amafi ngo byakorwaga n’uruganda Gorilla feed ariko ntiruhaze isoko ryo mu Rwanda, none Aqua ije kurwongerera ubushobozi kuburyo icyo kibazo gikemuka burundu.

Janvier Kivuye, umuyobozi mukuru wa Gorilla Feed, mu kiganiro na Kigali Today, yavuze ko kuba bagiye gufatanya na Aqua, bizeye guhaza isoko rwo mu Rwanda, kuko bagiye kubona ubushobozi bwo gukora toni zirenga 1000 z’ibiryo by’amafi mu kwezi, mu gihe mu bushobozi bwabo babashaga gukora toni 800 gusa.

Ati “Icyo tugiye gukora n’ukuganiriza aborozi b’amafi bakamenya ubwiza bw’ibiryo byo mu ruganda kuko biba byujuje ubuziranenge, bityo bakabyitabira kuko bizanabahendukira nibatugana ari benshi”.

Umwe mu borozi b’amafi, Patrice Nzeyimana, avuga ko kubona ibiryo bayagaburiraga byari ingorabahizi.

Ati “Twagiraga ikibazo cyo kubona ibiryo byiza mu gihugu cyacu kuko n’ibyo twakoreshaga byavaga hanze.

Ubwo rero bigiye gukorerwa iwacu ku bwinshi tuzabibona bitatugoye, bityo n’umusaruro w’amafi yacu wiyongere”.

Dr Wilson Rutaganira ushinzwe ubworozi bw’amafi mu Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko ibiryo by’amafi bifite uruhare runini ku musaruro wayo.

Dr Rutaganira Wilson ushinzwe ubworozi bw'amafi muri RAB
Dr Rutaganira Wilson ushinzwe ubworozi bw’amafi muri RAB

Ati “Kugira ngo ubworozi bw’amafi butange umusaruro ni uko bugomba gukorerwa ahantu heza, kandi hakaboneka imbuto y’amafi nziza.

Ariko ibi byose bigenda neza ari uko umworozi abasha kuyagaburira ibiryo byiza kandi bihagije, kuko atakura neza atariye”.

Akomeza avuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cya ba rushimusi b’amafi, bayaroba mu buryo butemewe kubera gukoresha za supaneti n’imitego ya kaningiri, bigatuma baroba udufi tukiri duto bityo umusaruro ukagabanuka ari yo mpamvu ngo bagomba kurwanywa byimazeyo.

RAB itangaza ko ubu mu Rwanda hari aborozi b’amafi babigize umwuga bagera kuri 50, bakorera hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimiye cyane Aqua ije gukemura ikibazo twahuraga nacyo ariko noneho ndabaza ese umuturage ufite icyuzi ke akorora amafi yo kwirira we n’umuryangowe kuko abagitangira ariko afite intumbero y’umushinga mu gari nyuma yuko abonye bifite inyungu,Ese ibiryo yabibona? mu gihugu mukorerahe muburyo bwo kwegera aborozi,kandi bishoboka mwaduha contact zanyu.murakoze

Fidele Maniriho yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka