Aborozi b’inkoko boroherejwe kubona imishwi

Aborozi b’inkoko by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko batazongera gutumiza imishwi mu mahanga, nyuma yo kubona umushoramari uzajya uyibazanira.

Ambasaderi wa Afurka y'Epfo Twala Nkosinati wari witabiriye uyu muhango, asanga abaturage b'ibihugu byombi bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara kugirango bishimangire umubano w'ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Afurka y’Epfo Twala Nkosinati wari witabiriye uyu muhango, asanga abaturage b’ibihugu byombi bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara kugirango bishimangire umubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 1 Kamena 2016, mu Karere ka Musanze umushoramari wo muri Afurika y’Epfo Themba Mashinini, yahafunguye ituragiro rishya ryitwa Easy Hatch rifite ubushobozi bwo guturaga imishwi ibihumbi 80 ku kwezi.

Abarozi b’inkoko bavuga ko ubworozi bakora bwabafashije kwiteeza imbere ariko ngo bagahuriramo n’imbogamizi zo gushaka imiswi i Burayi bigatuma ihagera yananiwe bikabateza igihombo.

Nyiransabimana Christine ukorera ubworozi bw’inkoko zisaga ibihumbi bitanu mu Karere ka Kicukiro, avuga ko kuva yatangira korora inkoko mu 1996, we na bagenzi be bahuraga n’iki kibazo cyo gutumiza imishwi hanze ku buryo batateye imbere nk’uko babyifuzaga.

Biramutse bigenze neza mu minsi ya vuba Easy Hatch yakuba kabiri ubushobozi bwo gutanga imiswi yatangaga mu kwezi.
Biramutse bigenze neza mu minsi ya vuba Easy Hatch yakuba kabiri ubushobozi bwo gutanga imiswi yatangaga mu kwezi.

Ati “Twajyaga duhura n’ingorane ku mishwi ituruka hanze bitewe n’amasaha menshi imara, hakaba hari n’igihe aborozi bahuye n’ikibazo zikaza zigapfa kandi udafite uwo uhamagara ngo ngwino nkwereke.

Ariko kubwo kudutekerezaho badushiriyeho ituragiro nanjye ndi mu bantu bajye gufata imishwi. Ibi ni ibyishimo twagize na bagenzi banjye b’aborozi, kuko tugiye kujya tubonera imiswi bugufi.”

Ubusanzwe umushwi bakura muri Uganda wageraga mu Rwanda uhagaze 950Frw, mu gihe kuwutumiza mu Buholandi byabahagaraga 1020Frw ariko muri Easy Hatch ni 800Frw.

Aborozi b'inkoko bavuga ko batazongera guhura n'igihombo baterwaga no kujya gushaka imiswi hanze y'igihugu.
Aborozi b’inkoko bavuga ko batazongera guhura n’igihombo baterwaga no kujya gushaka imiswi hanze y’igihugu.

Mashinini avuga ko yasanze mu Rwanda inkoko zikiri nke kandi n’aborozi bazo bazibona bibahenze bituma atekereza kuhakorera kugirango afashe aborozo baturiye muri aka gace.

Ati “Icyo ni kimwe mu byatumye dufungura ituragiro hano mu Rwanda kugira ngo dufashe abahatuye bifuza cyangwa bari basanzwe batumiza imiswi hanze.”

Ubusanzwe mu Rwanda habaga ituragiro rimwe rya Rubirizi, ariko kubera umubare munini w’aborozi b’inkoko ntiryashoboraga kubahaza abenshi bagahitamo kujya kuyishakira mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Inkoko ninziza cyane ariko nabaza ga ese murwanda mukorerahe kandise mutanga inkoko guhera kuri zingahe ? Ese uwaguze inko zimunsi imwe muzimugezaho mugace atuyemo kandise muzitangana ibiryo ? Ibiryo byazo bigira angahe?

Tuyubahe fil yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Muraho neza, nitwa Eustache KWIZERA mperereye mu karere ka Huye mu murenge wa karama nifuza gutangira korora inkoko z’imishwi zihera ku munsi umwe ndetse nkaba niteguye gutangira. for more 0788813700

KWIZERA Eustache yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Mumfashe uwaba yambonera imishwi ya dendo cg amagi ndabikeneye cyane 0788348267

Assoumani yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

uyu mushinga ni mwiza ariko haracyariho imbogamizi z’ibiryo n’imiti bihenze ndetse bitanaboneka. nk’ubu mukarere ka kayonza ntamucuruzi w’ibiryo byazo ndetse no kugirango ubone urukingo biragoye. minagri na RAB bagomba rwose gushyira imbaraga mumishinga nk’iyi. murakoze

bernard yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Mwadufasha kubona imashini irarira amagi kugiciro cyangahe.
ndi Ikigali, gasabo district, bumbogo sector

RIMENYANDE Theophile yanditse ku itariki ya: 21-05-2020  →  Musubize

Ushaka imachini zirarira zikaturaga amagi avamo imishwi yinkoko cg imishwi kiva kumunsi 1 kugera 30 yazibona ndetse nusha demareri zimishwi iri auto matic yaduhamagara kuri 0785526424 cg 0728124466 murakoze

Edison yanditse ku itariki ya: 3-11-2018  →  Musubize

muraho ? mwadufasha tukamenye adress nyayo y’iro turagiro ? murakoze

beatric yanditse ku itariki ya: 27-10-2018  →  Musubize

Muraho ,jye norora inkoko nkaba ngurisha imishwi y’ibyiciro bitandukanye haba iyavutse uwo munsi ,imaze icyumweru ,ibyumweru bibiri cyangwa se imaze ukwezi .

Ucyeneye iyo mishwi wampamagara kuri 0788891163. Nororera mukarere ka KICUKIRO ,umurenge wa KANOMBE ,akagali ka KARAMA ,umudugudu wa KARAMA.

AHAZWI KWIZINA RYA BINGARO

MUKUNDWA Marie Chantal yanditse ku itariki ya: 9-10-2018  →  Musubize

Niba ugikora umushinga w’inkoko, Ufite ubuhe bwoko bw’ikoko? Umushwi umwe ni angahe?

wampamagara kuri 0788866442

theos yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

Mwiriwe, ni celestin nashakaga kumenya /kubaza kubijyanye n ubworozi bw’inkoko ,kumenya uko umuntu yabona imishwi yo korora,igiciro cy’umushwi(1) n’aho nazikura. murakoze
mugihe ngitegereje ubufasha bwanyu mbaye mbashimiye
contact:0787708662
[email protected]

uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 27-09-2018  →  Musubize

Imishwi 100 yangeraho ITE I Nyamagabe ,byantwara ama faranga amafaranga angahe?

Kalinda yanditse ku itariki ya: 25-06-2018  →  Musubize

Turabashimira Kunama Nziza Muduha, Ariko Tunabasaba Ngo Mudukorere Ubuvugizi , Njye Mperereye Muntara Y’amajyepfo Kandi Nanjye Ndashaka Gutangira Uwo Mushinga Mwamfasha Iki?

Nkurunziza Faustin yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

Ese inyagatare izonkoko zahaba ese umushwi ukuze wenda watangiye kumera amababa ugura angahe umuntu yawubona gute

gilbert yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka