Mu 2013 ni bwo abagore bagera kuri 25 bo mu Karere ka Kayonza borojwe izo hene n’umuryango wa Women for Women, ariko bazihabwa baciwe intege n’abavugaga ko izo hene ntacyo zabamarira kuko kunywa amata y’ihene bitamenyerewe mu Rwanda.
Nyuma y’imyaka itatu bazihawe ngo batangiye kubona umukamo wa zo. Amata ya zo ngo afite isoko kandi igiciro cya yo gikubye inshuro zirenga ebyiri icy’amata y’inka, ubu bafite imbogamizi y’uko zidakamwa amata menshi kandi abayashaka ari benshi.
Nyirakayobe Dimitrie wo mu murenge wa kabarondo agira ati “Ntabwo zigira umukamo uhagije ariko isoko ry’amata rirahari. Abayabonye bafite ahantu bayagemura bakayagurira ku mafaranga 700.”
Nayigiziki Marcelline yungamo ati “Iyo ugize Imana ukabona nka litiro imwe uba uzi neza ko ufite amafaranga 700, mu gihe amata y’inka agura amafaranga 200 cyangwa 300.”
Umuryango Women for women uvuga ko zimaze kororoka. Clemence Bideri ukuriye ishami rishinzwe kubongerera ubushobozi avuga ko bagira inama abo bagore yo kugurisha zimwe muri izo hene, kugira ngo bagure izishobora kubaha umukamo wisumbuyeho.
Ati “Ubu bavukishije ihene nyinshi zikomoka ku zo twabahaye, turabashishikariza kujya bazigurisha ayo mafaranga bakayashora mu kugura izindi hene zitanga umukamo mwinshi.
Aho gutunga ihene nyinshi zidatanga umukamo tubabwira ko wazigurisha zose ukagura imwe itanga umukamo mwinshi ukaba ariyo Worora.”
Uretse amata bungukira kuri izo hene ngo zanatumye bibumbira hamwe. Bakimara kuzihabwa ngo bahise bakora itsinda bakajya bazigama amafaranga buri cyumweru, bakayagura imyaka bakazongera kuyigurisha mu gihe igiciro cyiyongereye.
Ibyo ngo byarabafashije ku buryo ubu bafite amafaranga bashobora kugurizanya ufite umushinga akawukora.
Ihene yagaburiwe neza itanarwaye ngo ishobora gukamwa litiro ziri hagati y’enye n’eshanu ku munsi.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NIMUFASHE MUDUHE CONTACT Y’UMWOROZI TWABONAHO ICYORORO. IZANJYE NI 0786531458 0785374688 0783767870 0784531075
Izi hene umuntu azikeneye yazibona ate kuri angahe ihene 1ifite amezi 6 ivutse.
Amashunushunu
Bayita amahenehene