Aborozi barasaba Inyange kuvugurura ibiciro ibaguriraho amata

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi bw’Uruganda Inyange kubazamurira igiciro cy’amata kikava ku 176FRW kikagera nibura kuri 200FRW.

Aborozi ntibavuga rumwe n'Inyange ku biciro by'amata.
Aborozi ntibavuga rumwe n’Inyange ku biciro by’amata.

Guhera kuri uyu wa 01 Kanama 2016, litiro y’amata ku iguriro ry’Inyange mu Mujyi wa Nyagatare ni amafaranga 300 avuye kuri 250.

I Kigali ho hashize ukwezi litiro ikuwe ku mafaranga 400 igezwa kuri 500 mu gihe aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bakigurirwa ku giciro gisanzwe cy’amafaranga 176 kuri litiro.

Umwe mu borozi ati “Mu by’ukuri si byo kuko mu gihe bongereye igiciro bagurishirizaho natwe twakongerewe.”
Abo borozi bavuga ko babwiwe ko igiciro cyazamuwe kuko mu Mpeshyi amata agabanuka kandi nyamara amavuta akoreshwa ku modoka iyatwara n’abakozi bahemba bikomeza kuba bimwe.

Abo borozi ariko bakavuga ko mu gihe cy’impeshyi na bo bakoresha amafaranga menshi mu kugaburira amatungo, bitandukanye no mu mvura inka zitungwa no kurisha ubwatsi.

Mushayija Charles, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi n’Abacuruzi b’ibikomoka ku Matungo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bakizitirwa n’amasezerano bagiranye mu myaka itatu ishize.

Agira ati “ Amasezerano dufitanye ubu ni yo adukumira. Ariko muri uyu mwaka turaza kuyasubiramo nk’uko itegeko ribitwemerera. Icyo tuzakiganiraho gihinduke nibongeza abakiriya babo natwe batwongere.”

Avugana na Kigali Today, Umukozi ushinzwe Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi w’Uruganda Inyange, yasubije ko impinduka zabaye zizatangarizwa Abanyarwanda mu gihe na we atavuze.

Amasezerano Uruganda Inyange rufitanye n’aborozi bo mu Karere ka Nyagatare yasinywe muri 2013 avuga ko igiciro baguriraho umworozi ari amafaranga 176 kuri litiro y’amata, uruganda na rwo rukayacuruza ku mafaranga 250 litiro y’adafunitse. Aya masezerano ashobora kuvugururwa nyuma y’imyaka itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko dufite ikibazo nkaborozi,ugurisha inyange amata litter 170, wajya kuyagura kuri milkzone litter 500,ese ubu inyange ibona umworozi yaterambere kuko.

gatsinzi yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka