Abamenye akaramaro k’ibiryo by’amatungo byabongereye umukamo

Bamwe mu borozi bamaze kumenya ko guha inka ibyatsi gusa bidahagije kugira ngo itange umukamo utubutse, ahubwo ko igomba kongererwaho ibiryo by’amatungo.

Izi nka ngo zikamwa amata ari hagati ya litiro 25 na litiro 40 buri munsi kubera kugaburirwa ibiryo by'amatungo.
Izi nka ngo zikamwa amata ari hagati ya litiro 25 na litiro 40 buri munsi kubera kugaburirwa ibiryo by’amatungo.

Ibi ni ibitangazwa n’aborozi banyuranye bo mu Rwanda bitabiriye inama nyafurika ya 12 ibera i Kigali yiga ku musaruro w’amata n’ibiyakomokaho.

Iyi nama yatangiye kuwa gatatu tariki 31 Kanama 2013 ikazamara iminsi itatu, yitezweho kungura ubwenge aborozi kubera guhanahana ubunararibonye.

Mukangiruwonsanga Agnès, umworozi wa kijyambere wo mu karere ka Gicumbi, avuga ko iyo utangiye guha ibiryo by’amatungo inka yawe umukamo uhita uzamuka.

Musemakweri avuga ko ibiryo by'amatungo bituma inka igira ubuzima bwiza ikanazamura umukamo.
Musemakweri avuga ko ibiryo by’amatungo bituma inka igira ubuzima bwiza ikanazamura umukamo.

Agira ati “Niba inka yanjye yamenyereye ibiryo by’amatungo (Concetrés) igakamwa litiro 10 mu gitondo, iyo imaze iminzi ibiri itabibonye ikamwa litiro eshanu gusa, nayibisubizaho nkayiha n’umunyu ikarigata igahita itangira gukamwa litiro 15 mu gitindo na litiro 12 ku mugoroba.”

Avuga ko ibyo yungukiye muri iyi nama bizatuma arushaho kwita ku nka ze ngo azamure umusaruro, cyane ko bafite n’isoko ry’umukamo babona ari ryo Inyange Industry Ltd.

Musemakweri John, Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’aborozi b’inka z’amata n’ibiyakomokaho mu Rwanda (RNDP), avuga ko uretse kongera umukamo w’inka, ibiryo by’amatungo bituma zigira ubuzima bwiza.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama basuye Kagugu Dairy Farm iri mu karere ka Gasabo.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama basuye Kagugu Dairy Farm iri mu karere ka Gasabo.

Ati “Ibiryo by’amatungo ni inyongeramusaruro kuko bituma inka ikamwa menshi, ikindi ngo bituma inka igira ubuzima bwiza kubera imyunyu ngugu itandukanye iba muri ibi biryo cyane ko biba byongerwa ku byatsi inka iba yariye.”

Akomeza avuga ko mu Rwanda umusaruro w’amata ugenda uzanuka bitewe n’uko benshi mu borozi ngo bamenye kwita ku nka zabo, bitandukanye na mbere bakiziragira ku gasozi.

Bamwe mu borozi ariko bavuga ko ibiryo by’amatungo bigihenze ari yo mpamvu batabikoresha cyane nk’uko Masabo wo mu karere ka Rubavu abivuga.

Ati “Ikibazo tugira ni uko ibi biryo bihenze kandi n’amata y’inka zacu akaba adafite isoko rifatika ku buryo yakwinjiriza amafaranga atubutse bityo tugahitamo kuziha ubwatsi gusa.”

Akomeza asaba Leta ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo gukusanya amata hose mu gihugu, bityo akagira agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inzinka ninzahehe ngo nzazisure

Sefigi Bashiru yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka