Abahawe inka muri "Gira inka" batabikwiriye batangiye kuzamburwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bwatangiye gahunda yo kwambura abaturage inka bahawe muri gahunda ya "Gira inka Munyarwanda" batazikwiye .

Kuva aho abaturage ba Rusizi bakoremeje kugaragaza ko hari abantu benshi bahabwa inka batazikwiye kubera ruswa yiswe "Ikiziriko" bakwaga n’abayobozi bazitanga, ubuyobozi bw’akarere bwahise butangira gukurikirana icyo kibazo ubu ngo bukaba bumaze kugarura inka icyenda zari zahawe abantu batazikwiriye.

Nyobozi y'Akarere ka Rusizi isobanura ibibazo babajijwe n'abanyamakuru
Nyobozi y’Akarere ka Rusizi isobanura ibibazo babajijwe n’abanyamakuru

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nsigaye Emmanuel, ku wa 07 Nyakanga yadutangarije ko bari bamaze kugaruza inka icyenda muri 27 bikekwa ko zatanzwe mu buriganya.

Yagize ati ”Izimaze kugaragara ko zari zahawe abatazikwiriye ni inka zigera ku 9 kandi abari bazihawe bamaze kuzamburwa binyuze mu nama z’abaturage hari izindi na zo tukiri gukurikirana.”

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rusizi bakunze kugaragaza ko gahunda ya "Gira inka" irimo akarengane kuko zihabwa abishoboye batanga ruswa.

Niyonzima Isaac, umwe muri abo baturage utuye mu Kagari ka Kiziguru, avuga ko nk’abaturage, batamenya igihe inka zatangiwe usibye ko batungurwa no kubona umuntu runaka yahawe inka kandi wajya kureba ugasanga uwayihawe ari wa wundi wishoboye ufite n’izindi.

Yagize ati "Tujya kumva tukumva ngo kanaka yahawe inka wareba ugasanga yishoboye! Ese ko Kagame yashyizeho iyo gahunda kugira ngo izo nka zihabwe abatishoboye, ni kuki zihabwa abishoboye kandi bafite izindi! Zijye zitangirwa mu ruhame abaturage bemeze uhabwa inka”.

Muri gahunda ya "Gira inka", mu Karere ka Rusizi hatanzwe inka ibihumbi 3 na 872 ubu zikaba zari zimaze kuba ibihumbi 5 na 475. Muri izo, izigera kuri 364 zarapfuye naho izigera kuri 483 zagurishijwe mu buryo butemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka