Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko ubu barimo gutegura gahunda nshya y’imyaka itanu ishingiye ku kubaka ubudahangarwa bw’umutekano w’ibiribwa izatangira muri Nyakanga 2024.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ushinzwe kugenzura ubuziranenge, isuku n’akato k’ibikomoka ku matungo, Gaspard Simbarikure, yasobanuye uburyo abantu bakwiye kubungabunga ubuziranenge bw’inyama, aho yavuze ko inyama zujuje ubuziranenge ari (...)
Abafite inganda zitunganya amata bavuga ko kubona ibyo bayapakiramo bibagora kuko kugeza ubu bifashisha ibikoresho bya pulasitike, bakifuza ko bakoroherezwa kubibona mu gihe hataraboneka ubundi buryo bwo kuyapakiramo.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.
Mu Karere ka Gicumbi haravugwa Koperative zambuye aborozi bazigemurira amata, hakaba hashize umwaka batarishyurwa, aho bemeza ko byagiye bibagiraho ingaruka zijyanye n’imibereho kubera bukene.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare, ruzatangira gukora muri Werurwe 2024.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yaganiriye n’aborozi b’ingurube ku buryo bakongera umusaruro wazo, uko inyama y’ingurube yategurwa neza, kandi Abanyarwanda bagashishikarizwa kuyifungura (kuyirya) mu ngo zabo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, John Kayumba, avuga ko mu Karere ka Gatsibo nta nka irwaye uburenge igihari, ku buryo bateganya gusaba ko ibikomera byasubitswe byasubukurwa.
Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda rwatangije gahunda yo kujya bahugura abanyamuryango mu rwego rwo kurushaho kwita ku matungo no gukora kinyamwuga. Ni gahunda itari isanzwe ikorwa, kuko umuganga w’amatungo yabikoraga kubera ko yabyize akabibonera impamyabumenyi muri uwo mwuga, bityo akawukora akurikije uko yabyize (...)
Umuyobozi Mukuru wungurije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, avuga ko inka 119 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi mu Karere ka Kayonza kubera kugaragarwaho indwara y’uburenge, naho izindi eshatu zikaba zagaragaje ibimenyetso byabwo mu Karere ka Gatsibo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje ko cyazanye intama zororoka kabiri mu mwaka, zikazagezwa ku baturage ku giciro cyunganiwe na Leta.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Sitasiyo ya Ngoma, Sendege Norbert, avuga ko inka 18 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi nyuma yo kugaragarwaho indwara y’uburenge.
Aborozi batandukanye bavuga ko kugezwaho inkingo n’intanga by’amatungo hakoreshejwe Drones (utudege duto tutagira abapilote), byabakemuriye ibibazo bahuraga nabyo birimo gutinda kubibona.
Nyirandikubwimana Marceline wo mu Mudugudu wa Kanyamizo mu Kagari ka Nyarusozi, mu Murenge wa Nyabinoni ukora umwuga w’ubuvumvu, amaze kwigisha abagore 17 n’abagabo 26 uko borora inzuki bigatanga umusaruro.
Hirya no hino hagiye hashyirwa amakusanyirizo y’amata y’inka, mu rwego rwo kugira ngo adahise anyobwa abashe gutunganywa, ariko urebye agerayo ni makeya ugereranyije n’ayari yitezwe.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bashimishijwe cyane n’amabwiriza mashya, yo kororera inka mu biraro kuko harimo inyungu zo kubona umukamo mwinshi, ndetse n’umusaruro mwinshi w’ibihingwa kandi ibisigazwa byawo bikagaburirwa amatungo.
Ku wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyakuyeho akato k’amatungo kari karashyizweho mu Murenge wa Karangazi nyuma y’uko hagaragaye indwara y’uburenge mu nka zo mu Kagari ka Nyamirama, mu mpera za Kanama 2023. RAB ikaba yasabye aborozi gukurikiza ingamba (...)
Ntabwo ari umugani kumva ko ikibwana kimwe cy’imbwa zitwa ‘Great Dane’ kitarengeje amezi abiri y’ubukure, kigurwa amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300Frw, mu gihe ikibwana cy’izitwa ’Boebul’ na cyo kigurwa arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100Frw.
Aborozi b’amatungo atandukanye baravuga ko bahangayikishijwe n’ibiciro by’ibiryo byayo, kubera ko kuba bihenze bidatuma bashobora kubona umusaruro uhagije w’ibiyakomokaho.
Muri Afurika y’Epfo haravugwa ikibazo cy’ibura ry’inyama z’inkoko kubera icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro bibangamiye cyane ubworozi bw’inkoko nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa sosiyete nini mu zikora ubworozi bw’inkoko muri icyo gihugu yitwa ‘Astral Foos’.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, aherutse gutangaza ko iyi Minisiteri itazongera kurambagiriza aborozi inka zitanga umukamo hanze y’Igihugu, ahubwo ko izajya ibaha ubufasha bwo kujya kuzirebera ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi n’uburyo bwo kuzinjiza mu Gihugu, dore ko yemera ko n’izororerwa mu (...)
Aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, bahawe igihe cy’umwaka umwe kugira ngo inka zose zibe zororerwa mu biraro, isanzwe hanze igafatwa nk’izerera, nyirayo agafatirwa ibihano.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, arateguza aborozi ko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, zishobora kuba umutungo wa Leta.
Ibagiro rya Kijyambere rya Gakenke riri mu mabagiro akomeye abarizwa mu Rwanda. Abarikoreramo bakomeje guhura n’ikibazo cy’uko umubare w’inka zihabagirwa ukiri muto bagereranyije n’ubushobozi bwaryo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiramara impungenge aborozi b’inkoko nyuma y’uko hatangiye gutangwa imishwi yakingiriwe mu ituragiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Ndama, ndetse inka 56 zikaba zimaze gukurwa mu bworozi.
Abajyanama b’ubworozi bo mu Karere ka Gakenke, barasabwa kurushaho kwegera aborozi babaha ubujyanama buzamura ubumenyi bw’uburyo amatungo yitabwaho, kugira ngo arusheho kororoka n’umusaruro uyakomokaho wiyongere.
Abajyanama mu by’ubworozi bo mu Karere ka Burera, barashimira umushinga USAID Orora Wihaze, wabahuguye ubaha ubumenyi bwo kunoza gahunda y’ubworozi, by’umwihariko ubw’amatungo magufi.
Abayobora amakusanyirizo y’amata mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe cyane n’igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi bakoresha bayakonjesha kuko inite imwe iri hejuru y’amafaranga y’u Rwanda 170.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, arizeza aborozi ko ibikomera (amasoko y’inka), bifungurwa muri iki cyumweru, nyuma y’igihe hari akato ku matungo kubera indwara y’uburenge, yari yagaragaye mu Murenge wa Rwimiyaga.