RICA yasobanuye uko abantu bakwiye kubungabunga ubuziranenge bw’inyama

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ushinzwe kugenzura ubuziranenge, isuku n’akato k’ibikomoka ku matungo, Gaspard Simbarikure, yasobanuye uburyo abantu bakwiye kubungabunga ubuziranenge bw’inyama, aho yavuze ko inyama zujuje ubuziranenge ari izakonjeshejwe hagati ya degere 0 kugera kuri 4.

Simbarikure, yagize ati: “Inyama zujuje ubuziranenge ni izavuye ku matungo mazima, atarwaye, atari ku miti, agafatwa neza mu gihe cyo kuyorora, kuyatwara ajya kubagwa no mu gihe ari yo ntakubitwe ndetse ngo yicwe urubozo. Agomba kandi kubagwa neza yabanje guteshwa ubwenge, akavushwa neza amaraso agashiramo, akabagwa acuritse nyuma Veterineri ubifitiye ububasha n’ubushobozi akagenzura izo nyama, izo yemeje ko ari nzima zikanyuzwa mu cyumba gikonjesha mu masaha n’ubukonje byagenwe noneho zikajyanwa ku isoko”.

Inyama zishyirwa mu bukonje butandukanye bitewe n’igihe zizamara

Simbarikure avuga ko inyama zitazamara igihe kirekire cyane cyane izacuruzwa mu gihe kitarenze iminsi icyenda, zigomba gukonjeshwa hagati ya Degere seresiyusi 0-4. Urugero inyama zicuruzwa ku mabagiro, akenshi ntabwo zirenza iminsi ine iyo batacomoye firigo ziba zabitswemo.

Ni mu gihe inyama zicuruzwa mu gihe kirekire, cyane cyane izijyanwa cyangwa zivanwa mu mahanga zikoresha ubukonje buri jehuru buba buri munsi ya degere -18 cyangwa munsi ya 0. Ubu buryo bushobora gutuma inyama zimara amezi agera mu icyenda cyangwa icumi zikiri nzima.

Simbarikure avuga ko gufatwa neza kw’inyama, bikomereza no mu gihe zijyanwa, zigatwarwa n’ibinyabiziga byemerewe gutwara inyama bifite isuku.

Avuga ko kandi abantu badakwiye kurobanura inyama zishyirwa mu byuma bizikonjesha n’izidashyirwamo kuko inyama zose zigenewe kuribwa n’abantu zigomba gushyirwa mu byuma bikonjesha(frigo) kuko iyo bidakozwe zangirika ku buryo byagira ingaruka ku buzima bw’abaziriye. Atanga urugero rw’abantu bavuga ko batagura inkoko itari muri firigo ngo kuko aribwo iba imeze neza, akabasaba ko bakwiye kumva neza ko n’izindi nyama kuzirya zitavuyemo aba ari ukurya inyama zitujuje ubuziranenge.

Simbarikure, avuga ko inyama zibazwe ako kanya, zishobora kudashyirwa muri firigo ariko bitarenze amasaha abiri zigahita zitekwa kuko ubundi amabwiriza y’ubuziranenge bw’inyama avuga ko biterenze amasaha abiri zigomba gutekwa cyangwa gushyirwa mu byuma bizikonjesha byagenwe.

Kuki hakigaragara ababagira inyama mu ngo zabo?

Umukozi wa RICA ushinzwe kugenzura ubuziranenge, isuku n’akato k’ibikomoka ku matungo, yasobanuye impamvu zimwe na zimwe zishobora gutuma abantu babagira amatungo mu ngo zabo kandi nyamara amategeko avuga ko amatungo abagirwa ahabugenewe.

Ati “Tuvuze nk’amatungo abagwa ku minsi mikuru isoza umwaka mu ngo inyama zikagabanwa n’abantu hatandukanye, kuko atari inyama ziba zigiye gucuruzwa ahubwo ari izo kuribwa mu gihe kitarenze amasaha abiri, bisabirwa uruhushya mu buyobozi bagaragaza impamvu badashaka kubagira mu ibagiro rusange, harimo kuba Veterineri ubishinzwe yakwemeza ko itungo ryavunitse ritabasha kugera ku ibagiro rusange, no kuba umugambi baba bafite ari uguhita baziteka ntizitinde hanze kugira ngo zidatakaza ubuziranenge”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka