RAB igiye gutanga icyororo cy’intama zibyara kabiri mu mwaka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje ko cyazanye intama zororoka kabiri mu mwaka, zikazagezwa ku baturage ku giciro cyunganiwe na Leta.

Ubwoko bw'intama bushya bwa Merinos
Ubwoko bw’intama bushya bwa Merinos

Amakuru yatangajwe na Nathan Ndayambaje, umukozi muri RAB muri Videwo iri ku rubuga rwa X rw’icyo kigo, yasobanuye ko intama zizahabwa aborozi ari ubwoko bushya bw’izitwa ‘Merinos’ bukazafasha aborozi kubona icyororo kuko zororoka vuba.

Ati “Ubworozi bw’intama mu gihugu bwari butangiye kugenda busubira inyuma, bucika intege kubera ko nta cyororo cyari gihari, mu gihe cyo kubangurira aborozi bakoreshaga intama zisanzwe ndetse zikavukamo n’amacugane, kuko batakurikiranaga icyororo. Ubu rero iki cyororo twazanye ni icyo kugira ngo zibafashe kuvugurura za ntama zabo zitanga umusaruro. Twiteguye yuko nizifatwa neza buri mwaka ishashi yavuyemo ishobora kubyara kabiri”.

Amacugane ni intama zikomoka ku zo zisangiye amaraso bya hafi. Ibinyabuzima byose bivutse muri ubu buryo bigira ibyago byo gupfa imburagihe, kubera ko imibiri yabyo iba idafite ubudahangarwa bukomeye bityo kibasirwa n’indwara.

Uretse kuba intama zizatanga umusaruro w’inyama, ubwoya bwazo bukoreshwa no mu gukora imyambaro cyangwa ibindi by’ubugeni, cyangwa ubukorikori n’imiti ivura uruhu rwa muntu.

Abaturage bamwe bavuga ko abantu batari bakitabira korora intama nko mu bihe byo hambere, kuko abenshi bazororaga bashaka kuzazikuramo ingobyi zo guhekamo iterambere ritaraza.

Mukankomeje Collete avuga ko kera buri muturage yaharaniraga korora intama agamije kubona impetso muri icyo gihe, uko iterambere ryagiye riza abantu benshi bagiye bareka kuzorora.

Ati “Ubu ziboneka hake mu cyaro nabwo uzisanga mu rugo rworoye inka, kandi na zo zitari nyinshi, rimwe na rimwe usanga ari nk’ebyiri cyangwa 3 gusa”.

Gusa Mukankomeje avuga ko atabura kuvuga ko intama yahetse benshi mu gihugu kuko hambere mu Rwanda, ubworozi bw’intama bwatumaga ababyeyi bakoresha uruhu rwazo nk’ingobyi abandi bita impetso, amata yazo akanyobwa n’inyama zazo zikaribwa.

Yagize ati “Intama zaracyendereye, impamvu ni uko mbere uruhu rw’intamba twarukoreshaga duheka abana, ni yo mpamvu zari nyinshi ariko ubu bakoresha ibigoma n’impetso bya kizungu.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ya 2017-2022 irebana n’ubworozi, harimo igenamigambi ririmo ubworozi bw’intama bugamije gutanga inyama n’ubwoya bwifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo n’imyambaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ARIKO Leta y’u Rwanda izashyire n’imbaraga no mu bworozi bw’ihene zikamwa.hari izitwa alpine n’izindi zishobora kugeza ku mukamo wa 3l ku munsi ntizigoye kuzorora,kandi byakemura ikibazo cy’igwingira cyatunaniye.

niyo yanditse ku itariki ya: 23-12-2023  →  Musubize

Better kubafasha kubona uruganda rutunganya ubwoya bwazo,iby,icyororo nabo bakikemurira,kuko n,izi cross bazigejejeho,nta nkunga babonye
Babonye inyungu ku musaruro w,ubwoya bwazo,ntabwo bananirwa gushora mu kuvugurura icyororo

Kayitani yanditse ku itariki ya: 11-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka