Nyagatare: Uruganda rw’amata y’ifu ruzatangira gukora muri Werurwe 2024

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare, ruzatangira gukora muri Werurwe 2024.

Uruganda rukora amata y'ifu rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare
Uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare

Yabitangaje tariki 29 Ukuboza 2023, mu kiganiro yagiriye kuri Radio y’Abaturage ya Nyagatare cyibandaga ku mutekano muri rusange mu mpera z’umwaka wa 2023.

Avuga ko imirimo yo kurwubaka ikomeje ndetse ikaba igeze igihe cy’isozwa ariko ruzatangira kwakira amata y’aborozi mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 muri Werurwe.

Ati “Ni uruganda duteganya ko ruzatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha mu kwa gatatu, ruri kuzura ariko ummuturage mu Ntara y’Iburasirazuba yateguwe no kugira ngo nawe abe umworozi umukamo wongerwe.”

Mu kongera umukamo ngo harimo gushaka inka zitanga umukamo uhagije, uko zigaburirwa no kubonera amazi hafi.

Avuga ko uru ruganda ruzakenera litiro 600,00 z’amata ku munsi bityo uretse amata azaturuka muri iyi Ntara ngo hashobora no kwiyongeraho andi aturuka mu Turere twa Gicumbi na Nyabihu.

Avuga ko nk’ubuyobozi bamaze kwitegura haba mu gufasha umworozi wo mu Ntara y’Iburasirazuba kubona ibyamufasha kuzamura umukamo ariko no gukusanya andi mata aturuka mu Gihugu cyose.

Ubundi uru ruganda rukora amata y’ifu byari biteganyijwe ko rutangira kwakira amata mu Ugushyingo 2023, nabwo bivuye muri Gicurasi uyu mwaka ariko hakaba hari hagaragajwe ko impamvu y’itinda ari ukubera imashini zituruka mu mahanga zatinze kuhagera.

Guverineri Rubingisa kandi yifurije abaturage kwishima no gusoza umwaka neza ariko bakirinda ibyahungabanya umutekano ndetse ntibanasesagure kuko amashuri ari hafi gutangira kandi n’ubuzima bukomeza.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Innocent Kanyamihigo, yavuze ko umutekano wifashe neza mu Ntara cyane muri iyi minsi mikuru ugereranyije n’imyaka yabanje kubera imboni z’umutekano zashyizwe ku byambu mu Turere twa Nyagatare, Kirehe na Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka