Muhanga: Umugore watinyutse ubuvumvu amaze kubwigisha abasaga 40

Nyirandikubwimana Marceline wo mu Mudugudu wa Kanyamizo mu Kagari ka Nyarusozi, mu Murenge wa Nyabinoni ukora umwuga w’ubuvumvu, amaze kwigisha abagore 17 n’abagabo 26 uko borora inzuki bigatanga umusaruro.

Nyirandikubwimana avuga ko umushinga we wo korora inzuki umutungiye umuryango
Nyirandikubwimana avuga ko umushinga we wo korora inzuki umutungiye umuryango

Uyu mugore avuga ko gutinyuka umwuga waharirwaga abagabo mu myaka yashize, byagirira buri mugore wese akamaro n’umuryango we, no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Nyirandikubwimana avuga ko yavukiye mu muryango w’abakobwa barindwi, se umubyara ari umuvumvu akajya ajyana na we guhakura no kwegeka imizinga, kuko nta muhungu bagiraga ngo amwigane.

Avuga ko yatinyutse umwuga w’ubuvumvu kubera se umubyara, ariko amaze kwitaba Imana acika intege, kuko yabuze ukomeza kumutera imbaraga zo gukunda inzuki, dore ko n’imizinga se yari yaregetse yibwe.

Avuga ko amaze gushaka umugabo yasanze na we akunda inzuki, bituma yongera kubona uwo bafatanya mu bworozi bw’inzuki, ubu akaba ageze ku rwego rwo kwikorera imizinga ya gakondo n’iya kizungu kandi agenda yiteza imbere.

Nyirandikubwimana amaze kwigisha abatari bake ubuvumvu
Nyirandikubwimana amaze kwigisha abatari bake ubuvumvu

Avuga ko kubera ko umwuga w’ubuvumvu wakorwaga n’abagabo gusa, urwega rwa se rwatwawe n’abandi bantu, bituma iterambere ry’urugo rwabo risubira inyuma kuko nta wundi washoboraga kujya guhakura.

Agira ati “Iyo kuva na cyera abagore bahabwa ijambo urwega rwa data mba nararukurikiranye, ariko rwatwawe n’abandi kubera ko bavugaga ko ntawe ujya mu rwega ari mu mihango, ngo abagore baca inzuki”.

Nyirandikubwimana avuga ko ubu akorera umwuga w’ubuvumvu muri Koperative, ahuriyemo n’abo bagenzi be bakaba 46, kandi ko bahawe amahugurwa yatumye banagera ku gukoresha imizinga ya kizungu ikoze mu masanduku.

Agira ati “Abagore natwe turashoboye, nzi gukurikirana uruvumvu kugeza igihe cyo gusarura ubuki. Nzi korora inzuki nkazisuka mu mutiba nagura uruvumvu, byatumye umugore asigaye yiteza imbere. Ndigurira igitenge, ndabona amafaranga njyana mu rugo iyo twacuruje ubuki akunganira ibikorwa by’iterambere byo mu rugo, abana bakiga neza n’ibindi dukeneye nkabigura”.

Uwo mugore avuga ko imirimo yose ijyanye n'ubuvumvu azi kuyikora
Uwo mugore avuga ko imirimo yose ijyanye n’ubuvumvu azi kuyikora

Avuga ko ari we wazanye igitekerezo cyo korora inzuki mu Murenge wa Nyabinoni, kugeza igihe aboneye abagore bagenzi be bamwiyungaho, n’abagabo barabasanga ubu bamaze kurenga 40 bose hamwe harimo abagore 17 bibumbiye muri Koperative Impamba Iterimbere.

Ku kijyanye no kuba abagore batinyuka imirimo ya kigabo bafatwa nk’ibishegabo, Nyirandikubwimana avuga ko iyo mvugo ikwiye guhinduka, kuko bimaze kugaragara ko aho kuba igishegabo, ahubwo abagore basayidira imiryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko gutinyuka imirimo yakorwaga n’abagabo, ari uburyo bwiza bwo guhindura imyumvire ikwiye ku iterambere ry’umugore kuko na we ashoboye.

Aha barimo kureba ibibangamira umusasuro w'ubuki bishobora kujya mu muzinga
Aha barimo kureba ibibangamira umusasuro w’ubuki bishobora kujya mu muzinga

Asaba abagifite imyumvire ko abagore bakora imirimo ya kigabo ari ibishegabo, guhinduka kugira ngo abagore babashe kwinjira mu rugamba rw’iterambere bafatanya n’abo bashakanye.

Agira ati “Nta murimo umugabo yakora umugore atakora, hano hahoze ikibazo cy’imyumvire ku burenganira bw’umugore, byatumye umuco ukomeza gutuma abagabo bahohotera abagore babo kuko usibye n’abagore bitwaga ayo mazina, n’abagabo bakoraga iby’abagore bakora nabo bitwaga amazina, ni imyumvire ishaje idakwiye gukomeza gukoreshwa”.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abagore mu mishinga ibateza imbere mu Murenge wa Nyabinoni n’indi Mirenge, Umuryango Nyarwanda uharanira amajyambere y’icyaro DUHAMIC-ADRI wemereye Akarere ka Muhanga Miliyoni 15Frw yo kuzamura imishinga y’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashaka number yuwamfasha kubona amahugurwa kubijyanye nubuvumvu

Twumvikane Patrick yanditse ku itariki ya: 29-10-2023  →  Musubize

Umuryango uteye imbere ni uwo umugabo n’umugore bafatanya muri byose. Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabinoni turashimira Nyirandikubwimana Marcelline uko akomeza gufasha abaturage mu mirimo itari iy’ubuhinzi.

Murakoze Kigali today

Nyabinoni turakataje mu iterambere.

Ruzindana Fiacre yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka