MINAGRI irashishikariza Abanyarwanda gufungura inyama y’ingurube mu ngo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yaganiriye n’aborozi b’ingurube ku buryo bakongera umusaruro wazo, uko inyama y’ingurube yategurwa neza, kandi Abanyarwanda bagashishikarizwa kuyifungura (kuyirya) mu ngo zabo.

Biyemeje gushishikariza Abanyarwanda gufungura inyama y'ingurube mu ngo
Biyemeje gushishikariza Abanyarwanda gufungura inyama y’ingurube mu ngo

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri MINAGRI, Ndorimana Jean Claude, agira ati "Usibye abafite ikibazo kijyanye n’imyemerere, abandi bose turashaka uko twabashishikariza kurya inyama y’ingurube, turimo kuganira n’aba borozi uburyo twakwigisha abantu uko inyama y’ingurube itegurwa."

Umuyobozi ushinzwe gutunganya ibiribwa n’imirire mu Kigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Dr Marguerite Niyibituronsa, avuga ko gutegura inyama y’ingurube bitandukanye n’uko izindi nyama zitekwa.

Yagize ati "Ingurube yo iyo umaze gukata inyama ugateka mu isafuriya nta mazi ushyiramo kuko irayifitiye. Urareka akabanza agakama hagasigaramo amavuta na yo aba ari menshi ntabwo bisaba gushyiramo andi. Zimwe zigira ibinure byinshi ahubwo urayaganya."

Dr Niyibituronsa avuga ko amavuta agenda aboneka mu guteka inyama umuntu agenda ayagabanya kugeza ubwo ashiramo, akazayatekesha andi mafunguro.

Avuga ko iyo inyama zamaze gushya zahinduye ibara, umuntu ashobora kongeramo utundi tuvuta duke tw’ibihwagari, agakomerezaho ashyiramo ibirungo nk’uko bisanzwe.

Umworozi w’ingurube akaba ari n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’aborozi bazo mu Rwanda(RPFA), Shirimpumu Jean Claude, avuga ko muri uyu mwaka utaha wa 2024, bagiye gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gufungura inyama y’ingurube aho kuyiharira akabari.

Shirimpumu ati "Inyama y’ingurube igiye kureka kuba iyo mu kabari gusa, ahubwo tuzigisha abaturage kujya bayitegura mu ngo zabo, ikaba inyama ikunzwe mu kabari, mu rugo ndetse no mu mashuri."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda (HOSO), Emmanuel Dusingizimana, ari mu bagiye gushishikariza amashuri afite ubushobozi, gutegura inyama y’ingurube ikajya iba mu ifunguro rihabwa abanyeshuri.

Dusingizimana avuga ko impamvu bazibanda ku ngurube mu mashuri, ari uko ihendutse kuko inyama y’inka ubu igeze ku mafaranga ibihumbi bitanu mu gihe iy’ingurube yo ari 3,500Frw.

Mu nama MINAGRI yagiranye n’aborozi b’ingurube hamwe n’abandi bafatanyabikorwa ku wa 22 Ukuboza 2023, bumvikanye ko bagiye gukangurira Abanyarwanda kwitabira korora ingurube zitanga umusaruro, bakazabifashwamo n’utudege twa drone ubu dusigaye tubagezaho intanga zazo.

Shirimpumu uyobora aborozi b’ingurube avuga ko bakeneye Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari ebyiri, ashobora gutangwa n’ibigo by’imari hamwe n’imiryango mpuzamahanga nka FAO, kugira ngo babashe koroza abadafite igishoro gihagije.

Ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube(RPFA) rivuga ko mu gihe ingurube ya gakondo ibwagura ibyana bine cyangwa ibitanu, izigezweho zo zishobora kubwagura ibyana bigera kuri 18 ingunga imwe.

Mu gihe imibare ya MINAGRI igaragaza ko mu Rwanda hari ingurube zisaga miliyoni eshatu, aborozi bazo bavuga ko mu myaka itanu iri imbere uwo mubare bazaba bawukubye kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka