Kayonza: Inka 18 zakuwe mu bworozi kubera uburenge

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Sitasiyo ya Ngoma, Sendege Norbert, avuga ko inka 18 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi nyuma yo kugaragarwaho indwara y’uburenge.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Ukuboza 2023, nibwo RAB yashyizeho akato k’amatungo mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi y’Akarere ka Kayonza kubera ko hari inka zagaragaweho ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Ingendo z’inka n’amasoko yazo, ihene, intama n’ingurube ntiyemewe muri iyi Mirenge, ndetse amata, impu n’ifumbire ikomoka ku matungo ntiyemewe gucuruzwa kugeza indwara irangiye.

Sendege avuga ko kugeza ubu inka 18 zagaragaweho indwara y’uburenge zamaze gukurwa mu bworozi kugira ngo zidakomeza kwanduza izindi.

Avuga ko inka bakeka ko indwara y’uburenge ishobora kuba yaraturutse mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, ku nka zishobora kuba zarajyanyweyo rwihishwa.

Ati “Bishoboka kuba ari abantu bagiye kuragirira mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro. Ashobora kuba ari umuntu waba warazijyanyeyo arangije arazigarura arabuzana kandi buba burimo rwose, ariko hari aborozi binjiramo rwihishwa.”

Indwara y’uburenge mu Karere ka Kayonza yaherukaga mu mwaka wa 2021, aho yagaragaye mu Kagari ka Mucucu Umurenge wa Murundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka