Inganda zitunganya amata ntizoroherwa no kubona udukombe two kuyapakiramo

Abafite inganda zitunganya amata bavuga ko kubona ibyo bayapakiramo bibagora kuko kugeza ubu bifashisha ibikoresho bya pulasitike, bakifuza ko bakoroherezwa kubibona mu gihe hataraboneka ubundi buryo bwo kuyapakiramo.

Abakorera mu Karere ka Huye bagaragarije iyi mbogamizi itsinda ry’Abasenateri basuye amakoperative ku itariki ya 11 n’iya 12 Mutarama 2024, na bo babemerera ubuvugizi.

Jean Damascene Bigirimana, umuyobozi wa KIDACO (Kinazi Dairy Cooperative), yabwiye abasenateri ko kugira ngo babone udukombe bapakiramo za yawurute bibatwara amezi ari hagati y’ane n’atandatu, nyuma yo gutumiza, kandi ko n’inzira zo kudutumiza zigoranye.

Yagize ati “Muri Kenya ni ho tudukura. Mu kudutumiza bisaba kubanza gusinyisha mu bigo birenga bitanu harimo REMA, RSB, PSF, RFDA. Kandi hose ni ko akenshi bagenda baguca amafaranga. Wenda banayakwatse, ariko ntibitinde. Ubona basa nk’aho badashaka ko byinjira, mbese bashyizeho amananiza, ahari ngo abantu bareke kubitumiza. Ariko na none nta bundi buryo batugaragariza.”

Abahagarariye amakoperative y'ubuhinzi n'ubworozi muri Huye, mu biganiro n'Abasenateri
Abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi muri Huye, mu biganiro n’Abasenateri

Gutinda k’udukombe ngo hari igihe bibagiraho ingaruka yo gutakaza abakiriye kuko bashobora gutumiza nk’utwo bateganya kuzakoresha mu gihe cy’amezi nk’atandatu, bakabona komande zituma dushira mu mezi ane. Icyo gihe gutegereza kubona utundi bituma baba bavuye ku isoko, bityo abakiriya babo bakajya gushakishiriza ahandi, kuzabagarura bikabasaba imbaraga.

Kugeza ubu utujerekani bapakiramo amata two kutubona ntibibagora kuko dukorwa n’inganda zo mu Rwanda, ariko nyine na zo kubona ibikoresho byo kudukoramo ntibizorohera kuko na zo zinyura mu nzira zo gusinyisha nk’izo inganda z’amata zinyuramo.

Bigirimana yifuza ko igihe hataraboneka ubundi buryo bwo gupakiramo amata baba bakuriweho amananiza agira ati “Wenda nk’amazi, Inyange yatangiye kuyashyira mu macupa, ariko ntaboneka ku isoko kubera ko ahenze. No kuyatwara ntibyoroshye kuko amenagurika. Ntibyoroshye kuzakoresha ibirahure mu mata. Niba haboneka umushoramari watubonera ikindi dushyiramo nka semi-plastic, cyangwa...”

Senateri Fulgence Nsengiyumva (wambaye isaha) na Senateri André Twahirwa (wambaye ikoti) bumvise icyo amakoperative y'ubuhinzi n'ubworozi amaze kugeza ku bayibumbiyemo bo mu Karere ka Huye ndetse n'imbogamizi bahura na zo
Senateri Fulgence Nsengiyumva (wambaye isaha) na Senateri André Twahirwa (wambaye ikoti) bumvise icyo amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi amaze kugeza ku bayibumbiyemo bo mu Karere ka Huye ndetse n’imbogamizi bahura na zo

Mu zindi mbogamizi amakoperative yo mu Karere ka Huye yagaragarije abasenateri babagendereye harimo kuba hari ay’ubuhinzi akorera mu bishanga bidatunganyije ndetse n’ibyangiritse, kubitunganya bikaba bisaba ubushobozi atabasha kwibonera.

Akorera mu Murenge wa Karama by’umwihariko yo yagaragaje icyifuzo cy’uko na bo bagenerwa nkunganire y’ishwagara nk’uko itangwa mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, kuko urebye imiterere yaho ntaho itandukaniye n’iyo muri utu turere twombi. N’ikimenyimenyi kera na ho ngo hahoze ari muri Gikongoro kimwe na turiya turere twombi.

Senateri Fulgence Nsengiyumva na André Twahirwa, ari bo bagendereye amakoperative yo muri Huye, bemereye amakoperative ubuvugizi ku mbogamizi yabagaragarije.

Senateri Nsengiyumva yagize ati “Plastic iteye imbogamizi mu rwego rw’ubuzima, ibyo REMA ivuga ni byo. Ariko tuzahura n’ababishinzwe tubabaze icyo kubabwira kwifashisha.”

Yunzemo ati “N’ibyo bishanga byangiritse, niba bisaba miriyoni 200, Koperative igenda yunguka amafaranga make make yo guteza imbere abanyamuryango ayo mafaranga ntiyapfa kuyabonera icyarimwe. Iki kibazo wenda ntikiri ahangaha muri Huye gusa. Hazaba ubuvugizi muri rusange.”

Uretse imbogamizi, amakoperative yo mu Karere ka Huye yagaragarije abasenateri ko hari n’ibyo yagiye ageraho, harimo kuba abayibumbiyemo badashobora kubura mituweri cyangwa ngo abana babo babure amafaranga yo kujya ku ishuri kuko ibigega by’ingoboka biyabatangira, igihe batayafite, bakazagenda bishyura buke bukeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka