Gicumbi: Hari aborozi bamaze umwaka bategereje kwishyurwa amafaranga y’amata

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa Koperative zambuye aborozi bazigemurira amata, hakaba hashize umwaka batarishyurwa, aho bemeza ko byagiye bibagiraho ingaruka zijyanye n’imibereho kubera bukene.

Koperative IAKIB irishyuzwa amafaranga angana na Miliyoni 300 yanyerejwe n'abahoze bayiyobora
Koperative IAKIB irishyuzwa amafaranga angana na Miliyoni 300 yanyerejwe n’abahoze bayiyobora

Koperative zitungwa agatoki mu kwambura aborozi, harimo iyitwa IAKIB ikorera mu Murenge wa Kageyo n’iyitwa Kora Mworozi yo mu Murenge wa Mukarange.

Muri bamwe mu borozi bambuwe baganiriye na Kigali Today, hari abavuga ko bamaze umwaka urenga batishyurwa amafaranga y’umukamo baberewemo na koperative ziwukusanya.

Umwe mu bambuwe na IAKIB ati “Banyambuye ibihumbi 340Frw, amaze umwaka urenga, birirwa bakora inama bakatwizeza ko bagiye kuyaduha bikarangira amaso aheze mu kirere. Ntibasiba kudusaba ibipande twagemuriragaho ngo babare amafaranga yacu ngo batwishyure, ariko bikarangirira aho”.

Arongera ati “Ibi byaduteje ubukene bukabije, urabona dutunze inka ariko nta kamaro zitumariye dufatwa nk’abapagasi, twarishuje turananirwa, bishobotse iki kibazo cyagera kwa Perezida wa Repubulika”.

Undi ati “Nagemuriye IAKIB ntiyatwishyura tubona amezi atanu arirenze none bimaze kuba umwaka. Twabigejeje ku buyobozi bw’akarere turategereza kugeza na n’ubu, bigeze kutwiriza mu nama umunsi wose bavuga ko bagiye kuduhemba ntitwayabona”.

Indi Koperative ifitiye abaturage amafaranga ni iyitwa Kora Mworozi, aho abaturage bavuga ko yabambuye bitayiturutseho, kuko na yo yambuwe n’abanyenganda bakorera i Kigali bagiye batwara amata ntibishyure, bituma iyo Koperative yambura abaturage nk’uko bamwe muri bo babivuga.

Nyuma y’uko IAKIB ivuzweho kwambura abaturage umukamo wabo, muri Gashyantare 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi bane barimo abayobozi, n’abafite aho bahuriye na koperative IAKIB itunganya amata n’ibiyakomokaho.

Icyo gihe Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje ayo makuru agira ati “Aba bafunzwe bakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, aho banyereje umutungo wa Koperative IAKIB urenga Miliyoni 300 Frw”.

Yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu, birimo kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nubwo abo bayobozi bafunze, abo baturage bavuga ko hashakwa uburyo bakwishyurwa amafaranga yabo, bakikura mu bukene batewe no kwamburwa.

Kuri icyo kibazo, Uwera Parfaite, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, avuga ko barimo kuganira n’uruganda rw’Inyange nk’umukiriya mukuru wa Koperative IAKIB, kugira ngo rukorane n’aba borozi mu rwego rwo kubishyura ayo mafaranga.

Ati “Turimo kuganira n’Inyange nk’umukiriya mukuru wa IAKIB, kugira ngo idufashe kwishyura abo baturage, noneho buri kwezi na yo ikazajya yiyishyura iyo nguzanyo bitewe n’uko amata yabonetse”.

Arongera ati “Icyo twasabye abaturage ni uko bakomeza kugirira Koperative icyizere, bakazana amata akaba menshi, noneho n’Inyange ikabona uko izajya yiyishyura ayo mafaranga izaba yagurije Koperative

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe banyambuye 120000frw mudukorere ubuvugizi .Perezida wa Republic niwe uzagikemura naho abo bandi byarabananiye minicom,miniagrie,akarere,abimirenge batwirije kuzuba umunsi urira barananiwe.ikindi baduteranyije n abacunda bababeshyera Kandi bo dufitanye imikoranire myiza.

Ntirenganya Fidele yanditse ku itariki ya: 8-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka