Gatsibo: Nta nka zirwaye uburenge zigihari

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, John Kayumba, avuga ko mu Karere ka Gatsibo nta nka irwaye uburenge igihari, ku buryo bateganya gusaba ko ibikomera byasubitswe byasubukurwa.

Ku wa 14 Ukuboza 2023, nibwo inka eshatu zagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu Murenge wa Kizuguro, zakuwe mu bworozi.

Kuva icyo gihe zakomeje gukurikiranwa kimwe n’izindi zo mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Nyamatete ariko ntihagira izindi zigaragarwaho ibimenyetso.

Kayumba avuga ko nta kato k’amatungo kigeze gashyirwaho, uretse gukaza ingamba zo kwirinda kugira ngo inka zagaragaweho indwara zitanduza izindi.

Ati “Nta kato kashyizweho ahubwo hakomeje ubwirinzi, izirwaye ziragurishwa kandi nta zindi zirongera kugaragarwaho indwara. Amata aragemurwa ndetse n’amabagiro arakora usibye ibikomera gusa byabaye bihagaritswe.”

Avuga ko ubu barimo gusaba ko bakwemererwa ibikomera bigasubukurwa, kugira ngo bafashe abifuza kugurisha amatungo yabo.

Yagize ati “Bishobotse baramutse batwemereye ku wa kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023, igikomera cya mbere cyaba kuko nta ndwara ihari.”

Asaba ariko aborozi gukaza ingamba z’ubwirinzi, kuko Akarere baturanye ka Kayonza karwaje uburenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka