Drones zorohereje aborozi kubona intanga, inkingo n’imiti mu buryo bwihuse

Aborozi batandukanye bavuga ko kugezwaho inkingo n’intanga by’amatungo hakoreshejwe Drones (utudege duto tutagira abapilote), byabakemuriye ibibazo bahuraga nabyo birimo gutinda kubibona.

Drones zihutisha serivisi zihabwa aborozi
Drones zihutisha serivisi zihabwa aborozi

Shirimpumu Jean Claude akora ubworozi bw’ingurube mu Karere ka Gicumbi, avuga ko ikoranabuhanga ari ryiza kuko igihe umworozi ashakiye kubona intanga zo gutera itungo rye ahamagara, Drone igahita imugeraho mu gihe gito kitarenze iminota 30.

Ati “Ubundi ubu navuga ko Leta yadufashije cyane guteza imbere ubwozi, kuko tugerwaho n’imiti, inkingo n’intanga hakoreshejwe drone mu gihe gito”.

Shirimpumu avuga ko ubu buryo bwagabanyije ikiguzi ku borozi bakoraga urugedo, bava mu karere bajya mu kandi gushaka icyororo.

Umworozi witwa Sharangabo Venuste wo mu Karere ka Kamonyi, avuga ko uburyo bwo kugezwaho intanga zo gutera amatungo ye, byagabanyije uburwayi mu matungo kuko impfizi itacyimya ingurube irenze imwe, ndetse buri mworozi abasha kubona ubwoko bw’icyororo bw’imfizi yifuza.

Ati “Uku gutera intanga bizongera icyororo cy’amatungo ya kijyambere, bikagabanya umubare w’aborora ingurube n’inka z’inyarwanda kandi rwose drone ibidufashamo, kuko twishyura ikiguzi cy’ibihumbi 6500 ku muntu ushaka intanga bigahita bitugeraho”.

Uburyo aborozi batumamo imiti n’intanga ndetse n’inkingo, babwira muganga w’amatungo mu karere baherereyemo ndetse n’abandi ba Veterineri babihuguriwe, bagahita bakora komande kuri Zipline na yo igahagurutsa Drone ikageza kuri wa mworozi ibyo akeneye mu gihe gito.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Ubworozi, mu kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Uwituze Solange, avuga ko Igihugu cyatekereje gukoresha ubu buryo mu rwego rwo gukemura ibibazo aborozi bahuraga nabyo, birimo no kutabasha kubika intanga z’ingurube igihe kirekire.

Dr Uwituze avuga ko hagiye hagaragara aborozi bakunze gutaka ikibazo cy’icyororo, bashaka uburyo bagikemura kugira ngo babafashe gukora ubworozi bwabo neza.

Ati “Twazanye icyororo gishyashya mu Rwanda mu rwego rwo kuvugurura amaraso y’ingurube zahari. Icya kabiri twaguye ikoranabuhanga ryo gutera intanga mu ngurube, kuko ryari risanzwe ahitwa Kisaro muri Rulindo, biva muri santere imwe ziba zirindwi, ariko kuko intanga z’ingurube zitabikika igihe kirekire byasabaga kuzigeza ku borozi mu buryo bwihuse. Nni muri urwo rwego twegereye ikigo cyitwa Zipline turakorana, kugira ngo Drones zijye zigeza intanga, imiti, n’inkingo ku borozi bari hirya no hino mu Gihugu”.

Dr Uwituze avuga ko Drones ibasha kugera mu turere twose tw’Igihugu usibye utw’umujyi wa Kigali kuko hatororerwa n’igice kinini, icya Rusizi n’icya Nyamasheke kubera ko zitaragira ubushobozi bwo kugerayo.

Ati “Abo muri utwo turere twabashyiriyeho santere zo kubonamo izo ntanga n’inkingo by’amatungo igihe babikeneye”.

Ikindi RAB ifasha aborozi ni uko nta kiguzi basabwa cy’ubwikorezi bwa Drones, icyo basabwa ni ukugura gusa izo ntanga n’inkingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka