Amajyepfo: Bigenda bite ngo amakusanyirizo y’amata yakire make ku yitezwe?

Hirya no hino hagiye hashyirwa amakusanyirizo y’amata y’inka, mu rwego rwo kugira ngo adahise anyobwa abashe gutunganywa, ariko urebye agerayo ni makeya ugereranyije n’ayari yitezwe.

Amakusanyirizo y'amata yakira 50% gusa y'ayo baba bategereje
Amakusanyirizo y’amata yakira 50% gusa y’ayo baba bategereje

Nko mu Ntara y’Amajyepfo, serivisi ishinzwe ubukungu igaragaza ko mu makusanyirizo 24 yahashyizwe afite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 75,850 ku munsi, nyamara ko muri rusange aya makusanyirizo yakira litiro ibihumbi 37,950 gusa.

Imwe mu mpamvu ituma aya makusanyirizo yakira amata makeya, ni ukuba hari aho usanga yarashyizwe hagendewe ku buryo hagendeka, ariko hatagendewe ku kuba muri ako gace haboneka amata ahagije.

Urugero nko mu Karere ka Gisagara, ahitwa i Musha hashyizwe ikusanyirizo ry’amata rifite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi bibiri na 500 ku munsi, nyamara ngo hari n’igihe usanga bakiriye nka litiro 80 gusa, mu gihe i Gikonko hari amata ahagije ho nta kusanyirizo ryahashyizwe.

Ibi bituma abayakusanya bahitamo kuyajyana ahitwa mu Cyiri, ahaba hari imodoka y’Ikaragiro rya Nyanza iba yaje kuyafata, nk’uko bivugwa n’uwitwa Elie Kabandana, umwe mu bacunda b’i Gikonko.

Agira ati “Amata bayakama bazindutse, bigasaba ko natwe tuyatwara twihuse kugira ngo tuyageze ku modoka hatarashira amasaha arenze abiri nyuma y’uko akamwa. Twigeze kugerageza kujya tuyajyana i Musha, ariko byaranze kubera ko ari kure. Wabaga wakamishije nka litiro 1500, ukagerayo 500 ari zo nzima gusa andi yapfuye kubera gutinda mu nzira.”

Umuyobozi w’ikaragiro rya Nyanza (Nyanza milk Industy), Lt. Col. Charles Gahigi, na we agira ati “Nko mu Murenge wa Ntyazo haboneka litiro hagati y’ibihumbi bitatu na bine ku munsi, ariko mu kuyageza ku ruganda ababana umubanji kuko nta kusanyirizo bafite. Hari n’ibindi bice nka Cyabakamyi aho buri muturage arwana no kugeza amata ku ruganda kuko nta kusanyirizo rihari.”

Ku rundi ruhande ariko, no kuba amakusanyirizo atanga amafaranga 300 kuri litiro, igiciro cyo kuyagezayo kikaba gitangwa n’umuturage, na byo biri mu bituma hari abahitamo kuyacuruza n’abaturanyi atabanje kunyura mu makusanyirizo.

Impamvu ni uko abaturanyi bashobora kwishyura 400 cyangwa 500 kuri litiro, mu gihe uyahaye abacunda bayajyana ku ikusanyirizo hari igihe usanga yishyuwe 250, hanyuma 50 akaba ay’intumwa iyamujyanira.

Ikibazo cy’amakusanyirizo usanga aherereye mu gace karimo amata makeya, nyamara ahari ahagije nta yahari cyaganiriweho mu nama, abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Ntara y’Amajyepfo bagiranye na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi tariki 11 Kanama 2023.

Icyo gihe yasabye abikorera gushora imari mu gushyiraho amakusanyirizo agira ati “Buri mwaka hari amakusanyirizo twubaka. Ariko bizatwara igihe kuyakwiza aho akenewe hose. Nta wagura icyuma gikonjesha, kandi ko kuri nkunganire bishoboka? Abikorera mwaje, mukagira ikintu mukora?”

Mu gihe ibi bitaragerwaho, hasabwe ko ibyuma bikonjesha amata byo mu makusanyirizo ari ahari amata adahagije byakwimurirwa ahari ahagije.

Ibi ariko ntibiragerwaho kuko Dr. Solange Uwituze, umuyobozi wungirije ushinzwe ubworozi mu RAB, avuga ko hakiri gushakwa aho ibyuma byakwimurirwa hujuje ibisabwa, ubu bakaba bari kuvugana n’izindi nzego z’ubuyobozi bakorana kuri iki kibazo, kugira ngo aha hantu haboneke vuba.

Mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo, mu ka Huye ni ho urebye amakusanyirizo y’amata yifashishwa cyane, kuko ku yafite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi icyenda ku munsi urebye bakira izigera ku 7,600. Ni ukuvuga ko amakusanyirizo yifashishwa ku rugero rwa 84%.

Mu Karere ka Nyaruguru ni ho bakiri inyuma cyane kuko amakusanyirizo ahari afite ubushobozi bwo kwakira litiro 5,000 ku munsi, nyamara bakira izibarirwa muri 800. Amakusanyirizo yaho yifashishwa ku rugero rwa 16%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka