Aborozi b’imbwa mu Rwanda bahamya ko bunguka za miliyoni

Ntabwo ari umugani kumva ko ikibwana kimwe cy’imbwa zitwa ‘Great Dane’ kitarengeje amezi abiri y’ubukure, kigurwa amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300Frw, mu gihe ikibwana cy’izitwa ’Boebul’ na cyo kigurwa arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100Frw.

Boabul, imwe mu mbwa zihenze cyane
Boabul, imwe mu mbwa zihenze cyane

Umutoza w’imbwa ushinzwe kuzishyira abaziguze zivuye ku borozi, yitwa Bagaragaza Daniel, avuga ko ikibwana cyo mu bwoko bwitwa Canicros, Duberman, Cocasian Shepherd cyangwa Jack Russell Terrier, kigurwa amafaranga arenga ibihumbi 900Frw.

Bagaragaza ndetse na bamwe mu borozi b’imbwa twaganiriye, bavuga ko ikibwana kigurwa amafaranga make muri iki Gihugu ari ibihumbi 250Frw-300Frw, cyane cyane ibyo mu bwoko bwa German Shepherd, Dash Hand cyangwa Japanese.

Kuki hari izihenze kurusha izindi?

Bagaragaza avuga ko biterwa n’imirimo zikora ndetse n’ubuhanga ziyikorana, kuko izitwa German Shepherd n’ubwo ibyo zikora ngo zibikorana ubwenge bwinshi kandi zikamenya kubana n’abantu, zigurwa amafaranga make bitewe n’uko zigira imbabazi.

Ati "Iyo ukoresha ubwenge hazamo na ruswa, biroroshye ko abagizi ba nabi baza bagakora icyabazanye, ntabwo ari kimwe na Boabul yo idashobora kwibeshya na gato ku bimenyetso wayihaye, imeze nka robo."

Yakomeje agira ati "Boabul bayitoza gufata mu mutwe ibimenyetso nk’amabara n’imiterere y’ibintu, ku buryo iyo uyihaye kurinda stock, umuntu wese ibonye iramufata ikamurya nta kubabarira, ndetse na nyirayo bisaba ko umwenda yagiye yambaye ari wo agomba kugaruka yambaye kugira ngo imureke."

Bagaragaza avuga ko Boabul n’izindi mbwa zihenze nka yo bazitoreza ku modoka igenda, aho ibasha kuyikurura kugira ngo igire igituza gikomeye kizayifasha gufata abantu bose nta n’umwe ubasha kuyicika, n’ubwo yaba afite imbaraga zingana iki.

German Shepherd n'ubwo zikora imirimo ikomeye, ntabwo zihenze bitewe n'uko ngo zigira imbabazi
German Shepherd n’ubwo zikora imirimo ikomeye, ntabwo zihenze bitewe n’uko ngo zigira imbabazi

Ni mu gihe German Shepherd zo zikoresha impumuro y’ibintu, akaba ari yo mpamvu abashinzwe umutekano ari zo bakoresha mu gusaka ibyateza ibibazo mu bantu.

Imbwa zirororoka cyane kuko imbwakazi (imbwa y’ingore) ifite nibura umwaka umwe w’amavuko, ibasha kubwegeka, ikabwagura hashize amezi abiri, ikaba ishobora kurenza ibibwana umunani ibwaguye rimwe.

Imbwa ibwaguza(konsa) mu gihe kingana n’ukwezi kumwe n’igice, ikagira n’igihe cyo kubanza kuruhuka, ku buryo buri mwaka ujya gushira ibwaguye nibura kabiri ibibwana barenga 16.

Twasuye umworozi w’imbwa witwa Emmanuel Capo (bita Manu), akaba atuye ku Kimihurura, aho afite utuzu tw’imbwa mu rugo iwe turimo izigera kuri 20, zimwe zaracukije ibibwana ahita abigurisha, izindi ziracyafite ibikiri bito.

Manu afite isoko rinini ry’imbwa haba mu Rwanda no hanze y’Igihugu, aho abazikeneye baba bifuza izibarindira umutekano cyangwa izo babana mu nzu ku mpamvu zo kwishimisha, n’ubwo ngo hari n’abazirya cyane cyane abanyamahanga.

Inzu, imodoka n’ibindi byose Manu atunze mu rugo iwe, avuga ko abikesha ubworozi bw’imbwa, n’ubwo benshi bamuseka bakanamuserereza bavuga ko na we ari imbwa nka zo.

Manu agira ati "Uranyita imbwa nyamara ni wowe mbwa kuko nta cyo ufite, uririrwa ugenda mu muhanda gusa, hari nk’abantu bajya bavuga bati ’ni gute umuntu atunga imbwa agakira’, nyamara wabibonye aho ntuye n’ibyo mfite nabibonye kubera zo."

Manu n'imbwa ze
Manu n’imbwa ze

Uyu mworozi w’imbwa avuga ko atajya abura nibura Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 15 buri mwaka, avana mu kuzicirira (korora imbwa).

Avuga ko uwashaka korora imbwa yabanza kubimwigisha mu gihe kingana n’amezi abiri, ubundi agahita agura icyororo atanze amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250.

Ibyo zikenera birahenze

Korora imbwa bisaba kuzuhagira byibura kabiri mu cyumweru, hakoreshejwe isabune (champon) yabugenewe, kuzigaburira ibiryo nk’ibyo abantu bafungura kandi byatetswe neza, atari ukuzisigariza.

Bisaba kandi gusukura utuzu twazo no guhora umuntu amenya ko zishaka gusohoka zikajya mu bwiherero, kuko ngo zidashyira umwanda mu tuzu kereka uwazirangaranye, zigakenera gutemberezwa no gukora siporo, zikaba zigomba gukingirwa ndetse no kuvurwa mu gihe zirwaye.

Manu avuga ko buri mbwa yoroye iyo ari nkuru ayitangaho amafaranga atari munsi y’ibihumbi 70 ku kwezi, mu gihe iyo ari nto ishobora kutajya munsi y’ibihumbi 20Frw.

Barazisabira ubwishingizi no guhabwa agaciro

Manu avuga ko ubworozi bw’imbwa nubwo ngo budahabwa agaciro, harimo inyungu nyinshi ku baturage bifuza kuzicirira, ndetse no kuri Leta ku bijyanye n’amadevize zishobora kwinjiza, kuko hanze y’Igihugu ngo zirimo gukenerwa cyane.

Manu, umworozi w’imbwa, avuga ko kugeza ubu nta hantu hazwi uwifuza kugura imbwa yayivana, ubuvuzi bwazo na bwo bukaba buhenze cyane bitewe n’uko nta bwishingizi zashyiriweho, nyamara aborozi bazo ngo bakomeje kwiyongera mu Rwanda.

Umutoza w’imbwa unafite irimbi ryazo i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Bagaragaza, avuga ko aziranye n’aborozi b’imbwa barenga 10 mu Mujyi wa Kigali bakaba barabigize umwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NTIMUGACURIKE I KINYARWANDA IMBWA BAVUGA GUCILIRA IMBWA NTIBAVUGA KORORA IMBWA

lg yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Uwo daniel ndamuzi n’umukire kbsa iwabo ni ibushi.

Sam yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Uwo daniel ndamuzi n’umukire kabisa!

Sam yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka