Abaganga b’amatungo bashima amahugurwa bahabwa abafasha gukora kinyamwuga

Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda rwatangije gahunda yo kujya bahugura abanyamuryango mu rwego rwo kurushaho kwita ku matungo no gukora kinyamwuga.

Ni gahunda itari isanzwe ikorwa, kuko umuganga w’amatungo yabikoraga kubera ko yabyize akabibonera impamyabumenyi muri uwo mwuga, bityo akawukora akurikije uko yabyize bitandukanye n’ibibazo biri mu matungo muri iyi minsi kubera ko bitandukanye n’ibyo yagiraga mbere.

Kugeza ubu mu buvuzi bw’amatungo haracyagaragaramo imbogamizi nyinshi, bitewe n’uko ikoranabuhanga rigenda rihinduka buri munsi, bigatuma hari bamwe mu baganga bayo batajyana n’igihe bakagenda basigara inyuma, bityo ntibashobore gukurikirana uburyo bugezweho bwo kuvura cyangwa gupima indwara zikunze gufata amatungo.

Aborozi b’amatungo magufi ndetse n’amanini bavuga ko kuba abaganga bayo bagiye kujya babona amahugurwa ari igisubizo ku bibazo byinshi bari bafite, kubera ko iyo abaganga b’amatungo bavaga ku ishuri batabonaga uko bimenyereza umwuga.

Umworozi w’ingurube witwa Jean Claude Shirimpumpu avuga ko akenshi iyo abaganga b’amatungo bavuye ku ishuri bagahita binjira mu kazi, hari ibintu bimwe na bimwe bibagora.

Ati “Nko mu bworozi nkora bw’ingurube, turimo kuzana ingurube nini, zibyara abana banini, ku buryo zishobora kuba zakenera kubagwa nk’uko dusanzwe tubizi ku bantu, ugasanga mu Murenge runaka ntabwo tubona muganga waza kudufasha muri icyo gikorwa, n’imiti igenda ihinduka umunsi ku munsi. Birasaba ko bariya baganga bimenyereza, kuko umwuga turimo gukora urava mu bworozi bwa gakondo, tujya korora by’umwuga, birasaba abantu babizi babijijukiye.”

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda, Dr. Charles Kayumba, avuga ko bifuza ko abanyamwuga barushaho gutanga serivisi zinoze kandi bakagira ubumenyi butuma bakora neza.

Ati “Turifuza ko abanyamwuga bacu batanga serivisi zinoze kandi bakaba bafite ubumenyi butuma bakora neza, bugenda bwiyongera kuko buri munsi tugenda tubona ikoranabuhanga rishya riza, n’uko ubuvuzi bugenda butera imbere mu buryo bwo gupima, kuvura ndetse no kumva ko bituma bagira imyitwarire myiza y’abanyamwuga, bagakora ibyo bakora ari mu buryo bwa kinyamwuga.”

Ubuyobozi bw'urugaga rw'abaganga b'amatungo bwasinyanye amasezerano y'ubufatanye yo gutanga amahugurwa ku baganga b'amatungo n'ibigo bisanzwe bimenyerewe mu bworozi
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abaganga b’amatungo bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo gutanga amahugurwa ku baganga b’amatungo n’ibigo bisanzwe bimenyerewe mu bworozi

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Jean Claude Ndorimana, avuga ko ubuzima bw’amatungo ari kimwe n’ubuzima bw’abantu.

Ati “Hagenda haza indwara nshya n’ikoranabuhanga rishya, mu rwego rwo kugira ngo abanyamwuga bari mu buzima bwa buri munsi bw’amatungo bajyane n’igihe, ariko na none bagire ubumenyi buhagije bubafasha kunoza umwuga wabo, ni yo mpamvu hatoranyijwe ibigo bisanzwe bikora amahugurwa, bifite ubushobozi bwo gutanga ayo mahugurwa, kugira ngo bijye bibafasha kubona amahugurwa.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isaba aborozi kwirinda kwivurira, kubera ko ubuvuzi bw’amatungo bugomba gukorwa n’abantu babyigiye kandi babiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Kugeza ubu mu rugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda habarirwa abaganga bayo 4,856.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka