Abacuruzi b’inyama ntibemerewe kuzipfunyika muri envelope, mu dufuka no mu masashi

Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) gitangiye ibikorwa byo kugenzura niba ahacururizwa inyama, bapfunyika mu bikoresho byabugenewe bidashyira ubuzima bw’abaguzi mu kaga, abacuruzi bazo bagaragaza ko icyo cyemezo kitaboroheye, kuko badafite ibyo gupfunyikamo byemewe.

RICA, mu bice bitandukanye by’Igihugu, yatangiye kugenzura ishyirwa mu bikorwa rirengera umuguzi ku bikoresho bipfunyikwamo inyama bitujuje ubuziranenge, birimo envelope, amasashi, udufuka n’ibindi.

Abaguzi bavuga ko batarimo kubasha kugurisha inyama nk’uko bikwiye, kuko babujijwe gupfunyika inyama mu byo basanzwe bapfunyikamo nyamara abaguzi bakaba batarabyumva, bityo uje adafite igikoresho cyabugenewe agasubirayo ataguze.

RICA isaba abacuruzi kubahiriza amabwiriza aba yarashyizweho kuko batangira guhana abatujuje ibisabwa barabanje gukangurirwa ibyo bakwiye gukora, bo bagahitamo kwinangira, ariko bahabwa ibihano bakaba aribwo babyumva.

Ibi RICA ibishingira ku kuba mu Rwanda hari Iteka rya Minisitiri rigenga gutwara no gucuruza inyama, rivuga ko bibujijwe gupfunyika inyama mu kintu kidashobora kozwa n’amazi cyangwa se kigeze gukoreshwa ikindi kintu.

Uwase Hamisa ucuruza inyama mu Karere ka Musanze, avuga ko guhangana n’ingamba za RICA, birimo kubateza igihombo kuko abaturage batarabyumva. Ati:"Twabuze abakiriya, araza wamubwira ko gupfunyika inyama muri envelope bitacyemewe agahita asubirayo, hari ugenda akagaruka ariko hari n’utagaruka".

Uwase ashimangira ko ibi biri kubatera ibihombo bikomeye kuko inyama zitari kugurwa vuba. Ati: "Igihombo kirahari, iyo inyama ziraye muri firigo kabiri biraduhombya".

Uwase ucuruza inyama, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko yari azimaranye iminsi ibiri muri firigo kandi nyamara ubusanzwe yazanaga inka igacuruzwa ikarara irangiye.

Nubwo bari guhura n’igihombo, abo bacuruzi basaba RICA kubafasha kubona ubundi buryo bwo gupfunyikiramo abakiriya inyama. Ati: "Icyo twasaba RICA, ni uko yadufasha kubona uburyo bwo gupfunyikira abakiriya, ku buryo baduha ibikoresho tukajya tubyereka abakiriya kugira ngo badasubirayo bataguze inyama".

Nkurunziza Elton, uhagarariye abacuruzi b’inyama mu Karere ka Musanze, avuga ko iki cyemezo nubwo cyabagonze, bacyakiriye, gusa ngo birabagora kucyumvisha abaguzi baza badaturutse mu rugo ngo babe bitwaje igikoresho batwaramo inyama.

Asaba Leta n’itangazamakuru kubafasha, ati: “Leta nk’umubyeyi yadufasha kubona ibyo dupfunyikiramo abakiriya. Itangazamakuru na ryo twarisaba kutwumvishiriza abaguzi kujya baza guhaha inyama bitwaje ibikoresho byabugenewe kuko abantu batarabyumva neza”.

Umwe mu baguzi yari aje kugura inyama bakamusubizayo adahashye, yagize ati: "Iki cyemezo ntabwo cyadushimishije. Nk’ubu nari nje kugura inyama ariko banze kuzimpa ngo kuko ntazanye icyo gupfunyikamo kandi ntibatumenyesheje kuko ubusanzwe badupfunyikiraga".

Uyu muturage akomeza avuga ko yaturutse ahitwa ku Kimonyi aza aho bacururiza inyama mu mujyi wa Musanze ategesheje 500Frw no gusubirayo 500Frw.

Uyu muturage avuga ko kumusubizayo bitunguranye, atari byo kuko ibi bishobora gutuma bagura inyama ku bazicuruza mu buryo butemewe n’amategeko, agasaba ko RICA, yafasha aba bacuruzi kubona ibikoresho byo kubapfunyikiramo bitabahombya kuko na bo ubwabo babizi ko iyo bapfunyitse inyama muri envelope bazigezayo byafatanye rimwe na rimwe bakazitekana n’inyama.

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ushinzwe kugenzura ubuziranenge, isuku n’akato k’ibikomoka ku matungo, Simbarikure Gaspard, avuga ko kuba abacuruzi batarumva neza inshingano zabo, bigaragaza ko ari ikibazo gikomeye. Ati: "Iyo abacuruzi badusabye kubafasha kubahiriza inshingano zabo bikwereka ko bikiri ikibazo. Aha turareba uburenganzira n’ubuzima bw’umuguzi, tukamusaba kwizanira icyo aguramo inyama, cyabugenewe nk’uko atwara icyo gukamishirizamo amata yo kunywa".

Avuga ko umuguzi aramutse aje yitwaje ibisuperi bya pulasitiki ntacyo byamutwara kuko gupfunyika mu bipapuro bikamatana n’inyama maze akabitekana akabirya atari byo kuko ibikozwe muri izo mpapuro bitagenewe kuribwa.

Ashishikariza kandi abacuruzi na bo kuba babigura bagahora babifite, umuguzi yaza bakamugurisha icyo gikoresho akajya agisukura aje guhaha inyama ubutaha ku buryo bitamusaba kugura ikindi ndetse n’umwe uje kuzigura adaturutse mu rugo bikamworohera kubona icyo azitwaramo.

Simbarikure avuga ko abitwaza ko babatuyeho amabwiriza atari byo kuko iteka rya Minisitiri rigenga gutwara no gucuruza inyama, rivuga ko bibujijwe gupfunyika inyama mu kintu kidashobora kozwa n’amazi cyangwa se kigeze gukoreshwa ikindi kintu.

Itegeko ryo muri 2008 rigenga kwirinda indwara zanduza amatungo mu Rwanda, hakaba n’itegeko rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, bitewe n’ikosa umuntu yakoze, rihanishwa kimwe muri ibyo bihano.

Itegeko rijyanye no kurengera umuguzi riteganya amande ava ku bihumbi makumyabiri(20,000Frw) kugera kuri Miliyoni eshanu (5,000,000Frw) ku barirenzeho.

Iryo kwirinda indwara zanduza amatungo mu Rwanda, riteganya ko uwarirenzeho, ahanishwa amande kuva ku bihumbi ijana(100,000Frw) kugera kuri Miliyoni eshanu(5,000,000Frw).

Nubwo iri tegeko ritagaragaza neza urutonde rw’ibikoresho abantu bakwiye gupfunyikamo inyama, abantu basabwa kumva ko ibyo bapfunyikamo birimo ibikoresho bitagwa umugese, ibisorori bya pulasitike cyangwa ibindi bisukuye nk’indobo yaharirwa kuguriramo izo nyama.

Mbere abantu bapfunyikaga mu masashi ariko kubera Politiki yo kurengera ibidukikije mu Rwanda, REMA iza kuyakuraho kuko yatezaga umwanda kandi akaba yarabangamiraga ibidukikije kuko ari mu bikoresho bitabora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka