Nyagatare: Aborozi bakiriye bate amabwiriza mashya yo kororera mu biraro?

Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bashimishijwe cyane n’amabwiriza mashya, yo kororera inka mu biraro kuko harimo inyungu zo kubona umukamo mwinshi, ndetse n’umusaruro mwinshi w’ibihingwa kandi ibisigazwa byawo bikagaburirwa amatungo.

Amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ateganya ko umworozi ahinga 70% by’urwuri yari afite hanyuma 30% isigaye igashyirwaho ibikorwa remezo bifasha mu bworozi bwe harimo ibiraro, ubwogero n’ahafatirwa amazi ndetse n’aho inka zinanurira.

Ibihingwa byemewe bigomba guhingwa kuri 70% by’urwuri ni ibigori, ibishyimbo na soya ndetse n’ubwatsi bw’amatungo.

Aya mabwiriza ateganya ko tariki ya nyuma yo kuba inka zose zashyizwe mu biraro ku bafite inzuri baragiraga bisanzwe ku gasozi mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ari iya 12 Nzeri 2024.

Mirenge Desiré, umworozi mu Murenge wa Karangazi, avuga ko iyi gahunda ari nziza kuko iya mbere basabwaga guhinga kuri 30% by’urwuri rwose yatumaga inka zirisha ku gasozi, zikagaburirwa zitashye ntibabone umukamo uhagije.

Iyi ngo bayitezeho inyungu mu buryo bubiri kuko bazabona umusaruro w’ibihingwa, ibisigazwa byabyo bigatunga inka, ariko nanone kubera zidakora ingendo zikabaha umukamo uhagije.

Ati “70% ni ubwatsi bw’amatungo, ni ubukungu ahubwo kuko ubona ibiryo biguha amafaranga ukabona n’ibyo ugaburira inka kandi ziri mu kiraro, ntaho zihuriye mu mukamo n’inka zizerera ahubwo aborozi bakwiye kumenya korora inka zitanga umukamo ntiyororere mu kiraro iza gakondo, kuko byo byaba ari igihombo.”

Uyu yari afite hegitari 30 z’urwuri harimo izo yahawe ndetse n’izo yiguriye ku giti cye. Yahinga ubwatsi kuri hegitari eshatu gusa ahandi akahakorera ubworozi.

Avuga ko n’ubwo yagaburaga ariko kubera ko inka zirirwaga zizerera, nta mukamo yabonaga uhagije kuko yagaburiraga izarushye.

Yagize ati “Twakoraga ibintu bitari mu mwuga, nk’ubu naragiraga urwuri rwose inka zikaruzenguruka ariko nkaza no kwiyita wa mworozi w’igitangaza, nkanazigaburira zitashye nyamara zakoze urugendo nta mbaraga zisigaranye mu mubiri, igakamwa nk’iyagaburiwe ariko nabi.”

Iyi gahunda n’ubwo itahawe igihe kinini, aborozi bavuga ko bazabishobora kuko aho bakura bahafite byongeye bakaba bafite ingero za bamwe bakijijwe no kubikora mbere, nubwo bari barenze ku mabwiriza yari ariho.

Inka zaragirwaga mu nzuri zigomba gushyirwa mu biraro
Inka zaragirwaga mu nzuri zigomba gushyirwa mu biraro

Icyakora hari abandi bagaragaza impungenge z’uko igihe bahawe ari gito (umwaka umwe) bakifuza ko cyakongerwa kugira ngo babashe kwitegura neza. Hari abavuga ko kubaka ibiraro bihenze, abandi bakagaragaza ko ubwo basabwa kugurisha inka nyinshi bari bafite bagasigarana nke. Hari abororera mu misozi cyane cyane mu tundi turere turebwa n’iyi gahunda ku buryo aho bororeraga kuhahinga cyangwa kuhashyira amahema afata amazi bigoye. Icyakora ubuyobozi bubizeza ko buzakomeza gufatanya na bo kugira ngo iyi gahunda ikorwe mu buryo bunoze.

Umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Rwabiharamba, Umurenge wa Karangazi, Twahirwa Peter, avuga ko amabwiriza yahozeho ari yo yatumaga aborozi batabona umukamo mwinshi kuko inka zazengurukaga urwuri, impeshyi yaza zikabura ubwatsi kuko aho bari bemerewe kubuhinga hari hatoya cyane.

Avuga ko uyu munsi abagemura amata menshi ku ikusanyirizo ari abashyize inka mu kiraro, bakarenga no ku mabwiriza yari ahari yo guhinga kuri 30%.

Ati “Buhoro buhoro abantu bazabishobora, ikigoye ni ukubyumva. Hari umuntu hano wagurishije inka 50 aguramo 15 azishyira mu kiraro, ubu arakama esheshatu ariko aragemura litiro 100 ku munsi.”

Aba borozi basaba bagenzi babo kwitabira iyi gahunda ku bwinshi, kuko ibafitiye inyungu nyinshi ariko nanone bakifuza ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza ryagenda buhoro buhoro, kuko mu mwaka umwe bose batazahita babona inka zitanga umukamo mwinshi zashyirwa mu biraro.

Ikindi ni uko ngo aho abantu batangiye guhinga inzuri ku bamaze kubyumva, hatangiye kugaragara ikibazo cy’imashini zihinga kuko uretse kuba ari nkeya ngo n’ibiciro byazamuwe cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka